Impamvu zatumye umwari Diane Shima Rwigara yiyemeza guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika

Ibumoso, Jenerali Paul Kagame arashaka manda ya gatatu. Iburyo Diane Shima Rwigara arashaka kwiyamamaza kuko abona abasanzwe ku butegetsi barananiwe kuyobora neza.

03/05/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Inkuru yabaye impamo. Umwari witwa Diane Shima Rwigara, umukobwa wa nyakwigendera Assinapol Rwigara, amaze gutangaza ku mugaragaro ko aziyamamariza kuba Perezida wa Repubulika. Ibi yabitangaje mu kiganiro yatumiyemo abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 03 Gicurasi 2017, ukaba ari n’umunsi wahuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru. Nubwo bisa nibitunguranye kubona umukobwa wo mu kigero cy’urubyiruko kandi udasanzwe ugaragara cyane muri politiki, ariko ntibinatangaje, kubera impamvu tugiye kurebera hamwe.

Diane Shima Rwigara ntakorera ku bwoba

Imiterere y’ubutegetsi mu Rwanda, igombe kuba hari benshi igenda ituma biyemeza kwinjira muri politiki bitewe n’uko abasanzwe bayikora kandi bari mu myanya y’ubutegetsi, bamwe bararebera gusa ibintu bikazamba ntibanakome, kenshi kubera ubwoba bwo kwanga gukoma rutenderi.

Mu mezi ashize, Diane Shima Rwigara, yari yagize ati: “tuzaceceka kugeza ryari?”. Icyo gihe yerekanye akarengane kari mu gihugu, ubukene, ubwicanyi, kunyereza iby’igihugu, ihohoterwa, bigeretseho ko abakabaye bagira uruhare mu gukosora ibyazambye cyangwa kuvuganira rubanda, bararuciye bararumira. Muri make, ngizo impamvu zitumye ahaguruka akabwira abanyarwanda ko, we ashobora kubagirira akamaro.

Nta kabura imvano …

Ibibazo u Rwanda rufite, nta muntu n’umwe utabibona. Hari n’abemeza ko bimaze kurenga ihaniro. Uretse no kuba uyu mwari, yiyumvamo ubushobozi, ubwenge n’ubwitange, ariko ikintu kimushyiguye ni n’akababaro we ubwe afite, ni n’akababaro abona kari mu banyarwanda. Ntawakwibagirwa ko mu nzirakarengane zo muri iki gihe, n’umuryango we urimo. Assinapol Rwigara, umubyeyi we, yishwe mu buryo na n’ubu ntawiyumvisha impamvu zabyo. Mu gusonga uyu muryango, ubutegetsi bwabasenyeye inzu, buvuga ko itujuje ibyangombwa, nyamara, byose bari babifite kandi byaratanzwe n’abo bategetsi. Ako kerengane kari hirya no hino mu gihugu. Nta gitangaza rero ko hagira uwiyemeza guhatana na Jenerali Paul Kagame, nubwo bitoroshye, kuko aracyashaka cyane kuyobora, icya kabiri kitoroshye, ni uko nta kigaragaza ko muri iki gihe, amatora yaba mu mucyo no mu bwisanzure.

Gufata gahunda yo kwiyamamaza si umukino

Mu gihugu nk’u Rwanda, kwiyemeza kwiyamamaza udaherekeje umukandida wa FPR Inkotanyi nk’uko amashyaka asanzwe ayigaragiye abigenza, ni igikorwa kigamije kwerekana ko hari byinshi bikwiye guhinduka bikajya mu nzira nziza. Uko byagenda kose, uyu mwari Diane Shima Rwigara, abaye nk’uko kera hari abajyaga ku itabaro mu bihe bitoroshye. Ni ubutumwa bufite uburemere ahaye abanyarwanda bose, ndetse n’abakuru b’igihugu nta gushidikanya ko bibaha gutekereza no kugisha imitima inama. Gusa, ntibyakagize uwo bikura umutima cyangwa ngo bizatume yagira uwo ahutaza muri uru rugamba rw’amahoro mu nzira ya demokarasi.

Nk’uko tubisomye mu kinyamakuru “The Rwandan” kiri mu ba mbere babonye inyandiko y’imigabo n’imigambi ye, ikubiye mu ngingo zikurikira:
1.Muri Politiki idaheza, iha buri wese uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo bye, ishingiye cyane cyane mu bitekerezo biturutse mu baturage bigamije kubaka.

Buri munyarwanda wese hatitawe kucyo yaba aricyo cyose, afite uburenganzira mu miyoborere y’igihugu cye.

Buri munyarwanda wese agomba kugaragaza ibitekerezo bye bigamije kubaka, agatinyuka akavuga ukuri kandi ntabizire.
Kutumva ibintu kimwe na leta ntabwo byagombye kuba icyaha gikwiye gutuma umuntu ahohoterwa. Nta terabwoba uwavuze ibitagenda akwiye gushyirwaho cyangwa ngo agire ibindi bikorwa bibi akorerwa.

Guhindura imikorere y’urwego ruhagarariye abaturage cyangwa inteko ishingamategeko, igategura amategeko ajyanye n’imibereho y’abaturage, ikakira ibitekerezo byabo ntikorere mu kwaha kwa Guverinoma, ahubwo ikagira ububasha bwo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma na Perezidanse.

Jenerali P. Kagame imbere y’abaturage, aracyafite inyota y’ubutegetsi

2.Mu Bukungu bushingiye ku mahirwe angana kuri buri wese, buri mwenegihugu abigizemo uruhare, ubwisanzure mu gukora no kubona amasoko

Ubukungu bw’u Rwanda burazamuka, nyamara umubare w’abakene ukiyongera, ibi biterwa ahanini no kwiharira amasoko kwa bamwe no guhabwa amahirwe atangana bitewe n’abifite. Abanyarwanda bagomba guhabwa amahirwe angana ku murimo kandi no ku masoko y’ibyo bakora cyangwa bacuruza.

Buri munyarwanda afite uburenganzira bwo kubyaza umusaruro imitungo ye bitamusabye kwishyingikiriza undi cyangwa kwigura. (Ntabwo leta cyangwa ishyaka runaka rikwiye kuvuga ko nudakorana naryo uzahomba bikarangira abashoye amagambo aribo begukana imitungo umuntu yaruhiye igihe kirekire).
Umuntu yatunze ubutaka mbere yuko Leta ibaho. Niyo mpamvu ubutaka bukwiye kuba umutungo w’umuturage aho kugirango abukodeshe na leta ahubwo bukamufasha gutanga imisoro itunga ubuyobozi, igakora n’ibikorwa remezo.
3. Imibereho ishingiye ku burenganzira, uburinganire n’iterambere rya buri wese.

Umunyarwanda wese akwiye guhabwa uburenganzira n’uburinganire mu kuvuga no gukora icyo aricyo cyose kigamije iterambere ariko kitabangamiye bagenzi be.

Kuzamura imyumvire y’abanyarwanda, buri wese akagira uruhare mubyo asobanukiwe neza kandi yemera. Aha atanga urugero avuga ko abatutrage benshi ntibazi ko imisoro batanga ariyo itunze abayobozi bacu.

Nta munyarwanda ukwiye gukomeza kubaho adafite aho aba, ibimutunze, ativuza, atambara, umwana atagana ishuri.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email