Ikirego cya Mme Ingabire muri CADHP: Leta y’Urwanda izava ku izima?

Muri iki kiganiro musanga ku mpera y’iyi nyandiko turavugana n’impuguke mu mategeko Me Innocent Twagiramungu ku bibazo bamwe bibaza ku kirego Mme Victoire Ingabire Umuhoza yatanze mu rukiko nyafurika bw’uburenganzira bwa muntu (CADHP), ndetse urubanza rukaba rugiye kuburanishwa. Yareze Leta ko yamurenganyije.

Ni nk’ibihe bimenyetso abamuburanira bashingiraho berekana ko Mme Ingabire yarenganye?
Ese Leta y’Urwanda ifite inyungu yo kwitaba cyangwa kutava ku izima? Yakwemera gutsindwa itaburanye?
Leta y’Urwanda nitsindwa izemera gufungura Mme Ingabire? Ibyo ni bimwe mu bibazo Me Innocent Twagiramungu asubiza muri iki kiganiro.

Urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu bumaze kwemeza ko buzumva ikirego Mme Victoire Ingabire Umuhoza yabugejejeho arega Leta y’Urwanda ko imufunze ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iki cyemezo cyafashwe, Leta y’Urwanda imaze kuvuga ko ivuye muri urwo rukiko. Ku bacamanza 11 barugize, 9 bemeje ko n’ubwo Urwanda rwivanye mu rukiko, bitazabuza ko rwumva ikirego cya Mme Ingabire.

Umucamanza El Haj Guissé ukomoka muri Senegal yasobanuye ko icyemezo cy’u Rwanda cyaje hashize amezi cumi n’abiri yose Ingabire yaragejeje ikirego muri urwo rukiko, bityo rero urubanza rukaba rukwiye gukomeza.

Ubundi amategeko urukiko rugendereraho ateganya ko kugira ngo rwakire ikirego cy’umuntu cyangwa cy’ishyirahamwe runaka, igihugu kiregwa kigomba kuba cyarahaye ku mugaragaro abantu bacyo uburenganzira bwo kwitabaza urwo rukiko.

Mme Ingabire yagejeje ikirego cye muri uru rukiko ku itariki 3 z’ukwa cumi 2014, urukiko ruracyakira kuko ibyangombwa byose byari byuzuye.

Mme Victoire Ingabire Umuhoza Perezida wa FDU Inkingi, yakatiwe gufungwa imyaka 15, ubushinjacyaha bw’Urwanda bumushinja ingengabitekerezo ya jenoside, gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu no gufatanya n’imitwe y’iterabwoba, muri iki gihe na we ararega Leta avuga ko uburenganzira bwe bwahohotewe mu nkiko z’Urwanda.

Jean-Claude Mulindahabi

Ikiganiro na Me Innocent Twagiramungu:

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email