Ikibazo cy’ingutu kigonga amashyaka aharanira impinduka mu Rwanda

Abatavugarumwe n'ubutegetsi bwa Jenerali Paul Kagame baramusaba gufungura urubuga rwa politiki no kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Bamwe mu banyapolitiki uva ibumoso ujya iburyo : Jenerali Kayumba Nyamwasa (RNC), Kolonel Wilson Irategeka (CNRD), Faustin Twagiramungu (RDI), Victoire Ingabire Umuhoza (FDU), Jenerali P.Kagame (FPR), Padiri Thomas Nahimana (Ishema ry'u Rwanda)

13/12/2016 yanditswe na J.B. Rugamba

Uyu munsi hanze aha hari amashyaka arenga mirongo itatu n’andi mashyirahamwe aharanira ko ibintu bihinduka mu Rwanda. Hashize igihe kinini abaturage hirya no hino mu gihugu bataka kubera imibereho mibi. Muri iki gihe banamerewe nabi kurushaho kubera inzara ibasonga, hejuru y’akandare k’umutekano muke. N’ubwo igihugu kitari mu ntambara, ariko abaturage bararaswa ku manywa y’ihangu nk’aho igihano cy’urupfu kitavuyeho! Kugeza ubu abo mu mashyaka y’abatavugarumwe n’ubutegetsi bashaka impinduka bose bakomeje kugongwa n’ikibazo kimwe gusa cy’ingutu: “Ni iki tugomba gukora kugirango ibintu bihinduke, twaca mu yihe nzira?”

Ku bireba amashyaka, ishyaka ritabasha gutanga igisubizo cyumvikana cyangwa gitomoye wa mugani w’abarundi kuri iki kibazo ryari rikwiye kuvaho cyangwa rikiyubururamo ishyirahamwe ry’ubundi bwoko kuko ntacyo riteze kuzamarira abanyarwanda nk’ishyaka.

Abagerageje gusubiza iki kibazo, kugeza ubu ibisubizo batanga ni bibiri gusa:

  1. Guhindura ubugetetsi ku ngufu cyangwa se ku ruhembe rw’umuheto;
  2. Guhindura ubutegetsi biciye mu nzira y’ubwumvikane n’amatora

Muri izi nzira zombi uko ari ebyiri iyakoreshwa iyo ariyo yose mu by’ukuri ntiyakemura ibibazo b’ingutu bitandukanye u Rwanda rufite muri iki gihe, cyakora bishobora kuba intangiriro y’igisubizo. Impamvu ni uko ubu buryo bwombi budahera mu mizi y’ikibazo, guhindura ubutegetsi byonyine ntibihagije, amateka arabitwereka, guhera muri 1960, habayeho impinduka enye z’ubutegetsi ariko ntizakemuye ikibazo nyamukuru.

i.Repubulika ya mbere ntiyabishoboye mu myaka cumi n’umwe yose

ii.Repubulika ya kabiri na yo byabaye uko mu myaka makumyabiri n’umwe yose yamaze;

iii. Repubulika ya “FPR” muri iyi imyaka makumyabiri n’ibiri imaze na yo ntacyo yakoze kigaragara twaheraho tuvuga ko ibibazo byakemuwe cyangwa se biri mu nzira yo gukemurwa burundu.

Mpereye aho, dore ikibazo mbona amashyaka n’andi mashyirahamwe yose ashaka impinduka agomba kwibaza:

Ni iki kigomba gukorwa kugirango abanyarwanda bagire igihugu cyubahiriza amategeko kandi cyubahirize uburenganzira bw’ikiremwamuntu? Mu yandi magambo ni iki cyakorwa kugirango mu Rwanda umunyarwanda ahinduke umwenegihugu cyangwa se hakenewe iki ngo “Ndi Umunyarwanda” ihinduke Ndi Nyirurwanda? Abanyarwanda barababaye kandi bimaze imyaka n’imyaka, bahanze amaso abanyamashyaka. Ni iki gifatika babizeza ngo ejo bazabone ubutegetsi bubitayeho bitari mu magambo gusa? Gusobanura neza icyo bakora bageze ku butegetsi, n’inzira biyemeje kunyuramo ngo babugeraho, bikwiye gusobanurirwa abaturage nta rujijo.

Umusomyi w’ikinyamakuru ”Umunyamakuru.com”.

J.B. Rugamba

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email