Ijambo ry’ibanze: ikinyamakuru cyanyu, giharanira ubwisanzure mu bitekerezo, kiravutse

Basomyi, nshuti, bavandimwe, aho muri hose, tubahaye ikaze, murisanga ku rubuga umunyamakuru.com.

Umunyamakuru.com ni urubuga rw’amakuru n’ibitekerezo byubaka. Ni urubuga rwa buri wese. Iki kinyamakuru cyashinzwe n’ishyirahamwe ry’abaharanira ubwisanzure mu bitekerezo, umuco n’amahoro. Mu rurimi rw’igifaransa, « Liberté d’Expression Culture et Paix », LECP mu magambo ahinnye. Ni ishyirahamwe rifite ubuzima gatozi kuva muri Werurwe 2016. Ntiriharanira imyanya y’ubutegetsi, ahubwo icyo rishyize imbere ni uko ijwi rya buri wese ryakumvikana.

Mu isi ya none, guhana amakuru cyangwa kuyatangaza, ntibikiri umwihariko w’abanyamakuru gusa. Ni yo mpamvu, mu nyito umunyamakuru.com, buri wese ushobora kugeza ku bandi amakuru cyangwa ibitekerezo, yakwiyumvamo, kabone n’aho yaba atari umunyamakuru wabigize umwuga. Ni na yo mpamvu uru rubuga ari urwawe, rukaba urwa twese. Waba uri mu Rwanda, waba ari mu mahanga, ushobora kugeza ku bandi amakuru n’ibitekerezo, unyuze kuri uru rubuga.

Intego ni uguhanahana amakuru, no kungurana ibitekerezo hagamijwe ko imibereho n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bisigasirwa, ntibihungabane. Uretse abanyamakuru, hari impuguke ziri mu bashyizeho uru rubuga rwanyu. Ni urubuga rufunguriwe abanyamakuru bari mu Rwanda no hanze yarwo kimwe n’undi wese wagira icyo yungura abasomyi. Icyo dushyize imbere, ni uko ibitekerezo bitangwa mu mvugo ishingiye ku muco mwiza w’ubwubahane.

By’umwihariko duhaye ikaze abazatugezaho ibitekerezo bikubiyemo uko ibibazo by’ingutu biri mu Rwanda byakemurwa mu mahoro. Baba abanyapolitiki, abarimu, impuguke, abashakashatsi b’ingeri  mu nzego zinyuranye, kimwe n’abantu basanzwe, ntihazagire uzuyaza kubitugezaho, haba mu nyandiko cyangwa mukoresheje n’ubundi buryo bw’itumanaho.

Dusanga buri wese akwiye kugira uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza, bityo ntihagire uzira ko abona ibintu ku buryo butandukanye n’abandi. Ariko na none, tuzirikana ko uburenganzira bwa buri wese burangirira aho ubwa mugenzi we butangirira. N’ubwo ishyirahamwe ryacu ntawe rikorera mu kwaha kwe, ariko rifitiye icyubahiro buri muntu, kandi rizubahiriza amategeko agenga uyu mwuga. Dushishikajwe no gutega amatwi buri wese kandi  tukamuha ijambo kuri uru rubuga rw’ibitekerezo bigamije gufasha abantu kubana mu mahoro.

Inzego zose zigize imibereho y’igihugu n’abagituye zizazirikanwaho. Hari politiki, ubukungu, ubutabera, amateka, umuco, amadini, ikoranabuhanga, imikino, imyidagaduro n’ibindi. Tuzajya tubagezaho amakuru yo mu Rwanda, ndetse no mu mahanga. Uretse inyandiko, hari n’ibiganiro, mu majwi ndetse no mu mashusho. Uru rubuga ruri mu ndimi eshatu, ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza. Mu bihe biri imbere, uru rubuga ruzaba runafite Radiyo, kandi na yo izaba igamije ko n’ijwi ryanyu ryumvikana.

Uru rubuga ni urwanyu. Tubahaye ikaze. Abafite inyandiko cyangwa ibitekerezo ku muti w’ibibazo biriho muri iki gihe, ntimuzazuyaze kubyoherereza uru rubuga rwanyu. Duhanahane amakuru, twungurane ibitekerezo n’ubumenyi, bityo duharanire ko ejo hazaza haba heza kurushaho, kugira ngo hanogera buri muturage.

Ubwanditsi

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email