“Ijambo rya perezida Kagame riravuguruzwa n’ibikorwa by’ubutegetsi bwe” Dr David Himbara

Ibumoso ni Dr David Himbara wigeze kuba umujyanama mu by'ubukungu wa perezida Paul Kagame ( uri iburyo). Ifoto/Imbugankoranyambaga

Dr David Himbara ni impuguke mu by’uburezi, politiki n’ubukungu. Yakoze muri perezidansi ya repubulika y’u Rwanda, ndetse ahagana mu w’2000-2002 yabaye umujyanama wa perezida Kagame mu by’ubukungu. Inyandiko ikurikira Dr David Himbara yayanditse mu rurimi rw’icyongereza. Ni inyandiko yasohoye kuri uyu wa 01 Mutarama 2017, nyuma y’ijambo perezida Paul Kagame yari amaze kuvuga mu gusoza umwaka w’2016 (NDLR).

Duhinduye mu kinyarwanda, Dr David Himbara aragira ati :

Perezida Kagame arivuga imyato y’ibyakozwe mu mwaka w’2016, mu gihe ibikorwa bigaragara mu gihugu, bidahuye na busa n’ibyo avuga. Nyamara…

Mu butumwa bwe bw’umwaka mushya w’2017, perezida Kagame aremeza ko abanyarwanda «mwishimiye ibikorwa byinshi byiza byagezweho twese dufatanyije » ko kandi « ibi ni byo dukeneye mu kwihutisha iterambere .» Perezida Kagame yongeyeho ko « ubusugire n’umutekano by’igihugu cyacu, nk’uko bisanzwe, ni wo musingi w’iterambere ryacu, kandi ntacyo tuzemera ko cyasubiza inyuma ibyo twagezeho. »

Dr Himbara ati : « birababaje kubona perezida Kagame yivuga ibigwi ku mutekano, asa nk’uwikirigita agaseka byo kwigiza nkana. Mbere gato y’ijambo rye, urwego rw’igipolisi cye rwivuganye Me Toy Nzamwita wari usanzwe ari umwe mu bunganira abantu imbere y’amategeko, akaba yari ageze ku rwego rwiza mu buzima bwe. Bamwishe bamurashe ari mu modoka, bamuziza kurenga ahatemewe. Ese ubundi, uretse no kuba ubu bwicanyi bw’urukozasoni rutabonerwa igisobanuro, izo “barrières” mu murwa mukuru uvugwamo umutekano zikoramo iki?

Mu Rwanda ruyobowe na Kagame, hari abantu batakaje ubuzima ku buryo bw’amayobera mu mwaka w’2016. Senateri Jean de Dieu Mucyo wanabaye Minisitiri w’ubutabera, yapfuye mu kwezi k’Ukwakira 2016. Vénuste Rwabukamba, umucuruzi w’i Rwamagana, na we yapfuye muri uko kwezi. Izo ni zimwe mu ngero z’abantu bapfuye mu buryo bw’amayobera.

Kubera imikorere idafite shinge na rugero,  ubutegetsi bwa Kagame bwangiye Padiri Thomas Nahimana kwinjira mu gihugu cy’amavuko mu kwezi k’Ugushyingo 2016. Ubwo butegetsi bwabujije indege gutwara uwo munyarwanda imuzana i Kigali. Padiri Nahimana n’abo bari kumwe (abantu bakuru babiri n’uruhinja), basubijwe inyuma, basubira mu bihugu bari baturutsemo. Bacumuye iki ? Kubera ko bari muri gahunda yo guhatana na Kagame ku mwanya wa perezidawa repubulika mu matora yo mu w’2017.

Perezida Kagame arishimira ko hari intambwe yatewe, nyamara ntaho bihuriye n’ukuri, cyane cyane mu by’ubukungu. Nimwihere ijisho muhereye kuri izi ngero :

  • Mu mwaka w’2016, u Rwanda rwatumije hanze ibintu bifite agaciro ka miliyari 2 z’amadorali y’abanyamerika. Byahindutseho gato, ugereranyije n’umwaka w’2015, ahatumijwe ibifite agaciro kagera kuri miliyari 2,1 z’amadorali y’abanyamerika. Ibi birerekana ko ibyatumijwe hanze mu mwaka w’2016, n’ibyatumijwe mu w’2015 bisa n’ibyagumye ku kigero kimwe. Nta ntambwe yatewe.
  • Ku bijyanye n’ibyoherejwe hanze y’u Rwanda, mu mwaka w’2016 byari bifite agaciro ka miliyoni 540 z’amadorali y’abanyamerika, mu gihe mu w’2015 hoherejweyo ibifite agaciro ka miliyoni 509 z’amadorali y’abanyamerika.

Ni ukuvuga ko agaciro k’ibyoherejwe hanze kazamutseho miliyoni 31, ariko ntabwo byagabanyije icyuho kiri hagati y’ibitumizwa hanze n’ibyoherezwayo.

  • Imibare iheruka gushyirwa ahagaragara, yerekena ko mu mwaka w’2015 umunyarwanda yakoreye amadorali y’abanyamerika 697,3 (mu gihe cy’amezi 12 yose). Naho mu mwaka w’2014, umunyarwanda yinjije amadorali y’abanyamerika 697,6

Ibi rero birerekana ko, amafaranga umunyarwanda akorera atiyongereye, ko ahubwo yagabanutseho amasantime 3.

Bitewe n’uko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe nabi, ndetse n’ikigega cy’igihugu cyakabaye kitabazwa mu bihe bidasanzwe, na cyo ubwacyo kikaba gicagase, byabaye ngombwa ko FMI (Ikigega mpuzamahanga mu by’amafaranga) gitabara u Rwanda, maze muri Kamena 2016, kirwemerera kuruguriza miliyoni 204 z’amadorali y’abanyamerika.

FMI ibisobanura muri aya magambo :

Ku itariki ya 8 Kamena 2016, FMI (Ikigega mpuzamahanga) yemeye mu gihe cy’amezi 18 kuguriza amafaranga yo rwego rw’ikigega cy’ingoboka angana na miliyoni 204 z’amadorali y’abanyamerika, 90% yayo agamije kugabanya icyuho kiri gukomeza kwiyongera  ku munzani w’ibyoherezwa hanze, maze bikazanafasha ikigega cy’igihugu cy’amafaranga y’ingoboka.

Ibi, birerekana neza ko Kagame yibereye mu yindi si. Ibyo avuga nta ho bihuriye na busa n’ibyo tumaze kubona. Abantu nibitegereze neza. Ibintu bizaba bibi kurushaho mu w’2017. Icyo gihe ni bwo anyotewe na manda ya gatatu, ni na bwo azazambya ibintu byose.

Iyi nyandiko ya Dr David Himbara yahinduwe mu kinyarwanda n’ « Ubwanditsi bw’ikinyamakuru »

Please follow and like us:
Floating Social Media Icons by Acurax Wordpress Designers
RSS
Follow by Email