Igitekerezo ku nyandiko ya J.B Rugamba igira iti: ”Ikibazo cy’ingutu kigonga amashyaka aharanira impinduka mu Rwanda”

Jean Paul Ndindamahina washinze ishyaka "Umusingi"

Inyandiko ikurikira ikubiyemo ibitekerezo byatanzwe na Jean Paul Ndindamahina washinze ishyaka “Umusingi” mu w’2012. Ibi bitekerezo yabitanze nyuma y’inyandiko ya J.B. Rugamba yo ku itariki 13/12/2016, ikaba yarimo ibibazo by’ingutu. Bwana Ndindamahina arabitangaho ibisubizo. N’abandi bashobora kugira icyo babivugaho, tubahaye ikaze mu kinyamakuru cyanyu.

Mu nyandiko ya J.B Rugamba yasohotse kuri uyu wa 13 Ukuboza 2016 mu kinyamakuru ”Umunyamakuru.com”, aragira ati “Hashize igihe kinini abaturage hirya no hino mu gihugu bataka kubera imibereho mibi. Muri iki gihe banamerewe nabi kurushaho kubera inzara ibasonga, hejuru y’akandare k’umutekano muke. N’ubwo igihugu kitari mu ntambara, ariko abaturage bararaswa ku manywa y’ihangu nk’aho igihano cy’urupfu kitavuyeho! Kugeza ubu abo mu mashyaka y’abatavugarumwe n’ubutegetsi bashaka impinduka bose bakomeje kugongwa n’ikibazo kimwe gusa cy’ingutu: « Ni iki tugomba gukora kugirango ibintu bihinduke, twaca mu yihe nzira?”

Icyambere umuntu agomba gusobanukirwa: Demokarasi ni iki, intambara ni iki? Akenshi abanyarwanda twakunzwe gushukwa ngo intambara izazana demokarasi cyangwa ngo demokarasi izazana amahoro. Intambara izana igitugu gituma haba intambara idashyira na demokarasi ni uko ni intambara idashyira. Ikindi kibi cy’intambara ni uko isenya itubaka. Uwabajije rero yababajije ibintu bibiri; amahitamo hagati y’intambara na demokarasi .

U Rwanda turacyafite ibibazo bikomeye cyane kandi bizakomeza kugeza muri ½ cy’ikinyagihumbi kiri imbere keretse dushoboye kuzana ubumwe hagati yacu hakabaho ukutikanyiza byabyifuzo byo kugera kubutegetsi ukoresheje amasasu bigasimbuzwa nibyifuzo byo kugera kubutegetsi binyuze mu intambara ya demokarasi nayo idashyira. Intambara ya demokarasi ntabwo irangira ariko aho ibera nziza bivuga ko umutegetsi uyu n’uyu adakoresha ingufu afite ahutaza umuturage.

Abantu bane mfata nk’intwari za demokarasi

Kuva aho Kagame afatiye ubutegetsi abo bagerageje intambara ya demokarasi twavuga Mushyaidi, Ntaganda, Ingabire na Nahimana. Aba bantu uko ari 4 mbafata nk’intwari kuko bagendeye ku rukundo bakunda igihugu cyabo baritanze binjyira urugamba rudasenya rwa demokarasi. Icyakora nta kintu Kigali yakoze kitakorwa muzindi demokarasi gusa abanyarwanda ni uko tutaramenyera urugamba rwa demokarasi ngo twumve ko uwo muhanganye akoresha uburyo bwose ngo agusubize hasi rwose akoresheje uburyo bwose n’ingufu afite.

U Rwanda rero nkuko nababwiye rufite demokarasi ariko demokarasi icyungerewe cyane kuburyo kuyinjyiramo ugatangira urugamba bisaba ubuhanga n’ubushishozi bukomeye cyane. Bisaba Technic na strategy (ababizi mukinyarwanda munkosore) bituma uwo muhanganye atabona aho ahera ngo agusubize inyuma. Nkuko nakunze no kubivuga, kugira ngo winjire mu rugamba rwa demokarasi mu Rwanda, utabanjye gucengerwa n’ingengabitekerezo y’igihugu (National or country ideology) kuko (you will fight within) Kurwanira imbere urengera inyungu z’abaturage, iza institution n’igihugu muri rusange.

Ikindi nababwiye politiki yayindi ihisemo intambara ya demokarasi ntabwo ari inzira y’ubusamo yo kugera ku butegetsi. Bisaba intambwe ndende kugirango uzabashye kugera ku butegetsi akenshi mu bihugu bitarakataza muri demokarasi ujya kugera kubutegetsi umaze gufungwa inshuro 100. Abarwanashaka bawe bamaze kwicwa, urubyaro rwawe rumaze kugushiraho kubera ko uwo urwana nawe muri demokarasi arimo gushaka kuguca intege. Abanyafurika rero iyo tubonye ibyo bintu biba, hari abahinda ubwoba bati byakomeye bagafata iyubuhungiro bagatangira kurimbura ibyubatswe mu gihugu cyabo. Ariko nyamara si uko bigomba kumera.

Intambara ya demokarasi irababaza kurushya iy’amasasu

Intambara ya demokarasi irababaza kurushya iy’amasasu. Ariko iyo bigeze aho abashyamiranye bajya kunganya ingufu, icyo gihe nibwo bavuga ko igihugu gifite demokarasi kuko umwe atinya gukora ibyatuma urundi ruhande ruteza imivurungutanyo hakaba ubwumvikane (compromising) hagati yabashyamiranye. Urugero muri Kenya hagati ya Odimba na Uhuru, umwe yari guhita ajya iy’ishyamba iyo ugira ngo ni mu Rwanda ariko ku inyungu z’igihugu cyabo bose barashikamye barwanira inyungu z’ishyaka ryabo, inyungu z’igihugu n’abagituye.  Ubu iyo habaye inama umwe atumira undi mu rwego rwo kwimakaza amahoro. Urundi rugero natanga ni muri Amerika hagati ya Trump na Clinton. Umwe yashyatse gushyira undi hasi rwose ariko birananirana na n’ubu hari abagihanyanyaje bashyaka ko CIA na FBI batanga ibimenyetso bituma trump ataba perezida wa Amerika.

Mu Rwanda rero aho bikomereye turacyayobowe n’ishyaka ryigarurirye imitima y’ingabo z’igihugu n’igipolisi. Icyo uvuze bahita bagihuza no kubona ko izo nzego uko ari ebyeri zikubona ko uri umwanzi wazo. Iyo tactic ikoreshwa n’ubutegetsi buriho. Bakurega gukorana na FDLR bakakurega ingengabitekerezo ya ”Génocide” imwe mu mpamvu zasenye u Rwanda. Icyo gihe iyo abakurega ibyo batsinze urwo rugamba, nibwo tubona abanyepolitiki bahita bajyanywa mu buruko abandi bagasubizwa inyuma. Icyakora wa mwanzi (political Oppenent) aragutsinze ariko ntibivuze ko urugamba uruhagaritse.

Urugero: Victoire Umuhoza yaritanze ajya muri urwo rugamba rwa demokarasi, uwo bari bahanganye amurusha ingufu amushyira mu buroko (kasho). Nk’ishyaka ryari rifite abayoboke ryaricaye ngo dore turaneshehwe uwo twari twohereje bamushyize mu buroko. Niba uwo afite ibyo aregwa kuki hatatowe undi wo kumusimbura ako kanya ngo akomeze urugamba nyir’ugufungwa cyangwa kwicwa yatangije? Ariko abagize irishyaka baragiye bacikamo íbice numva ngo hari igice cyaba n’aba, kandi ibyo bikunze kubaho mu mashyaka agiye kwiyubaka. Ejo bundi byabaye muri RNC na FDLR nayo yaratangiye kwiyubaka aho abarwanashyaka bayo bacitse mo íbice bibiri .

Noneho ubu umuturage arimo aratakamba ati:”Tubigenze dute mwaturengeye” Kurengera umuturage intabwe ya mbere si ukumurasa ho cyangwa ngo utume n’utwo yari afite aduta inyuma ahubwo kumuha ijwi. Ejo bundi hari uwanyandikiye ati: “ uroye ndi umukozi wa leta kimwe n’abandi ariko tumaze amezi 6 yose tudahembwa” ubu abalimu bo mu Rwanda bo ntibagihembwa. Ikibitera: ikibazo ni ikihe? ikibazo kivahe? Kurengera bene abo bantu ni gute? Ni ukubwira Leta ngo ni ibahembe cyangwa ukavanaho Leta ku ngufu? Bigenda bite? Kurengera bene abo bantu, abaturage nyako ni ukubaha ijwi ritadidimanga ridatinya; ukavuga ibibazo n’ikibitera n’icyabikemura.

Ikirangantego cy'ishyaka "Umusingi"

Ikirangantego cy’ishyaka “Umusingi”

Mu ishyaka “Umusingi” hageragejwe gushirwaho iyo “road map” y’ibibazo u Rwanda rufite n’icyabikemura. Mwabisoma hano. FDLR nishyire intwaro hasi itahuke cyangwa se ishobore ifate intwaro irwane kuko kubaho kwayo ni imbogamizi ya demokarasi twifuza n’andi mashyaka akiri hanze nashyire ikirenge muri icyo abo bantú 4 navuze bakoze batahe mu Rwanda, batangire urugamba rwa Demokarasi. Nk’uko nabivuze haruguru kare uru rugamba rwa Demokarasi si inzira y’ubusamo nk’iriya RPF yakoresheje. Urwo rugamba rurahenda kandi ruravuna. Muhaguruke mukenyere mwambarire urugamba rwa demokarasi muve muri mama warararye.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email