Igisubizo gitangwa na A. Murekezi ku kibazo cy’inzara mu mashuri, ko gisa no kwikiza abaturage ? Umuti nyawo ni uwuhe?

Anastase Murekezi, Minisitiri w'Intebe, kuva mu mwaka w'2014. Ifoto (c) Igihe

05/04/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Ubutegetsi bwari bwarihaye umuhigo wo guhaza ibigo by’amashuri, kugira ngo abana bige neza batavunitse, batanahangayitse. Uyu muhigo ntiwagezweho. Mu gihe bimwe mu bigo by’amashuri na ho hakomeje kuvugwa inzara, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi arakina ku mubyimba ababyeyi ngo umuti w’inzara mu mashuri  ngo ni uko ibigo abana babo bigamo byabaha akazi ngo bagasimbura abasanzwe bakoramo, bityo ngo bakabona ikibatunga! None se abasanzwe bakoramo bo ntibashobora kuba bafite abana biga. Ese n’aho batabagira, bo ntibakeneye ako kazi, ntibakeneye se ikibatunga, bo ntibakeneye kubaho? Uwo koko ni wo muti Minisitiri w’Intebe atanga ku kibazo cy’inzara mu mashuri? Mushobora kubyumva mu nkuru iri munsi hano:

Kuba hari inzara mu bigo by’amashuri, ni uko hari n’inzara mu gihugu. Iyi nzara yatangiye kwigaragaza by’umwihariko mu w’2013 nk’uko abaturage babitangarije Radiyo Ijwi ry’Amerika (VOA). Ni inzara yaje yiyongera ku bukene bwugarije abanyarwanda. Nubwo bamwe mu bategetsi bahakana iyo nzara kandi abaturage bo bari gutabaza, icyo batigeze bahakana ni uko hari ubusumbane bukabije cyane hagati y’abakene n’abakize kandi abafite igice kinini cy’ubukungu babarirwa ku ntoki. Ibi na Perezida Kagame ubwe yabyibukije bagenzi bategekana mu mezi ashize. Mu mvugo bavuga ko bidakwiye ariko mu ngiro ntibijya mu bikorwa. Inzara yahereye mu ntara y’iburasirazuba, bukeye yumvikana mu majyaruguru, hari hasanzwe hera hagasagurira n’amasoko yo mu Rwanda, none no mu ntara y’amajyepfo barataka.

Nyaruguru (mu ntara y’amajyepfo), abaturage bari kumwe n’abayobozi babo baganiriye na Radio Flash FM. Icyagaragaye nk’uko mugiye kubyiyumvira ni ukuntu abenegihugu bavuga ko barya rimwe ku munsi cyangwa na bwo ntibabibone, bagasobanura ko inzara imaze kubazahaza ku buryo ingo nyinshi zikubitira abana kuryama, nyamara abayobozi babo, aho kumva ubukana bw’ikibazo, bakabashinyagurira bababwira ngo none se ko ntawananutse, ubwo iyo nzara iragaragazwa n’iki?

Ikintu gitangaje kandi kigoye kumvikana ni ukuntu abategetsi batanga ibisubizo bidafite aho bihuriye n’imiterere y’ikibazo cy’inzara. Nk’uko byagaragaye hejuru, Minisitiri w’Intebe Murekezi ubwira ababyeyi ko bazahabwa akazi mu bigo by’amashuri. Ibi ni nko kwikiza abaturage yabwiraga; kuko ni ibintu bidashoboka, cyane cyane ko ibyo bigo bisanganywe abakozi, kandi ntabwo ababyeyi bose babonamo akazi. Ibyo bigo na byo ntibyigeze bivuga ko bikeneye abandi bakozi. Mu bintu biteza inzara n’ubukene mu gihugu nk’u Rwanda muri iki gihe, harimo imiterere ya politiki y’ubuhinzi. Ko Minisitiri w’Intebe ari impuguke muri uru rwego rw’ubuhinzi, akaba na byo yarabyize, bishoboka bite ko atanga igisubizo nk’icyo tubonye hejuru? Aho, ntiyaba ari Minisitiri w’Intebe ku izina, akaba adashobora gufata ingamba nk’uko yabyize? Mu Rwanda, hari impuguke zindi zize iby’ubuhinzi ndetse hanarimo, inararibonye. Kuki ubutegetsi butaziha uburyo bwo gushyira mu bikorwa ubumenyi bwazo? Hari n’abibaza niba abategetsi bafite ubushake bwo gukemura iki kibazo. Kubera kutabona igisubizo, abandi bakanivugira ko nta ho bitaniye no gushonjesha abantu.

Igihugu icyo ari cyo cyose gishobora kugwa mu bihe bibi, hagatera inzara. Iyo bigenze gutyo, hari imiryango mpuzamahanga (nka PAM, Programme alimentaire mondial) igoboka abafite inzara ikabaha imfashanyo y’ibiribwa. Ntibyumvikana ukuntu abategetsi b’u Rwanda babaye nk’abirarira, aho kwakira abaturage iyo mfashanyo mu maguru mashya, bamwe bakavuga ko nta nzara iri mu gihugu. Perezida Kagame we, yageze ubwo avuga ko bari bakwiye kumuha amafaranga, ngo aho gutanga ibiribwa. Ibi yabivugaga, asobanura ngo mu Rwanda bari kujya bagura ibiribwa mu karere kejeje bakabijyana aho barumbije; nyamara ikibazo cy’inzara nk’uko byagaragaye hariya hejuru, cyageze hirya no hino mu gihugu.

Hari aho abanyeshuri badafite amikoro bakoreshejwe imirimo y’amaboko kugira ngo barye nk’i Kayonza. Ifoto (c) Rugali

Hari aho abanyeshuri badafite amikoro bakoreshejwe imirimo y’amaboko kugira ngo barye nk’i Kayonza. Ifoto (c) Rugali

Abaturage ubwabo, ni bo bivugira ko kurwanya iriya nzara bishoboka. Abanyarwanda bivugira ko icyabazahaje ari ukubahatira guhinga igihingwa kitabatungira umuryango, bakaba batagifite uburenganzira bwo guhinga ibishobora kubatunga, kubahaza no gusagurira amasoko; ibi akaba ari na byo byabavana mu bukene. Abahinzi bavuga ko ikintu cyongereye ubukana bw’inzara ari uko bamwe bambuwe ibishanga byabafashaga guhangana n’ibihe by’izuba rikabije. Bakaba basaba ko basubizwa ibyo bishanga. U Rwanda rwahuye n’ibihe by’izuba ryinshi mu bihe bishize, ku buryo iyo abahinzi babasha guhinga muri ibyo bishanga, byari kuramira benshi.

Mu rwego rw’impuguke, ibigo by’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi bikwiye kwiyongera kandi bigahabwa ubushobozi, ndetse politiki mu by’ubuhinzi ikemera gushyira mu bikorwa ibivuye mu byemezo by’inzobere zo muri ibyo bigo. Impuguke nk’izo, ni zo zigaragaza imbuto nziza z’ubuhinzi n’uturere zishobora kweramo kandi zigashyira ahabona uburyo bwo guhinga butanga umusaruro utubutse. Muri iki gihe, zimwe mu mbuto zihingwa, zitumizwa hanze, zimwe zigurwa mu bihugu bituranye n’u Rwanda. Mu myaka yashize, icyaro ni cyo cyagemuraga ibiribwa mu migi, none uyu munsi, abaturage bivugira ko basigaye bategereza ibiribwa bivuye mu mugi. Ntabwo byoroheye abenegihugu. Abategetsi bari bakwiye kwita kuri iki kibazo ku buryo bwihutirwa.

Iyo witegereje, akarere u Rwanda ruherereyemo, ni ahantu hashobora kwera imyaka. Na ko ni akarere kabereye ubuhinzi n’ubworozi. Ntawakagereranya n’igice cy’Afurika usanga kirimo ubutayu. U Rwanda rufite ibihe bine mu mwaka, usanga biberanye n’ubuhinzi. Umuhindo (kuva muri Nzeli kugeza mu kwezi k’Ukuboza), habamo igihe cy’imvura iringaniye; Urugaryi (kuva muri Mutarama kugeza mu ntangiriro za Werurwe) Izuba riringaniye ritabuza imyaka gukura; Itumba (kuva mu mpera za Werurwe, kugeza muri Gicurasi) hagwamo imvura ihagije bigatuma imyaka ikenera amazi menshi no gutohera igubwa neza; Impeshyi (kuva muri Kamena kugeza muri Kanama) ni gihe cy’umucyo n’izuba, akenshi abanyarwanda babaga bamaze kweza, bari gusarura no guhungika imyaka. Uretse kugwirirwa n’ibihe bidasanzwe bitunguranye kandi bikamara igihe, ku munsi wa none, u Rwanda ntirwakabaye rurimo inzara. Ikindi ni uko abanyarwanda babashije kweza imyaka ibahagije, nta gushidikanya, n’ubukene bwagabanuka.

 

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email