Ifatwa rya Prof. Munyakazi ntirisobanura Politiki y’Amerika ku Rwanda., nta nubwo rivuga ko abaye umujenosideri.

Mwarimu  Munyakazi Leopold yageze muri Amerika mu mwaka wa 2004 mu kwezi kwa Nyakanga, aje mu nama. Ibi ubwabyo bigaragaza ko Prof Munyakazi yavuye mu Rwanda rubizi, abifitiye uruhushya, cyane ko yari yararangije igifungo yari yarahawe ku buryo bunyuranyije n’amategeko. Yari afite impapuro zose zimuhanaguraho icyo cyaha, yari yarasizwe  n’ubutegetsi bubi.
Nka buri wese utotezwa, Munyakazi ageze hano muri Amerika yagerageje kuba yakwishakira ubuhungiro, ariko biratinda. Yaje no kubona akazi ko kwigisha muri za Colleges zo mu gace yari atuyemo, ariko nk’umuntu uhangayikishwa n’uburenganzira bwa Kiremwamuntu, akomeza gusobanura imiterere y’ubugizi bwa nabi bw’ingoma ya Kigali. Igitonyanga cyaje gusendereza inkombe cyaje kuba ikiganiro yari yateguriye imwe muri za Kaminuza za Delaware, aho yaje kumvikanisha uko we yumva uko jenoside mu Rwanda yagenze. Muri icyo  kiganiro  Louise Mushikiwabo na we yari yaje kucyumva (yari atari yajya kuba mu Rwanda), ntiyihanganye rero, yahise akoma akaruru ko Delaware yatewe n’umupfobyi wa jenoside. Ubwo inzira ndende yo kugorwa yari itangiye kuri Prof Munyakazi. Kigali yarahagurutse itangira kungikanya ibirego, ndetse igera n’aho yivuguruza ivuga ko Munyakazi yaje atarangije igihano cye muri gereza. Buri gihe Prof. Munyakazi yerekanaga inyandiko ziyandikiwe n’ubutegetsi bwa Kigali bumufungura. Byarakomeje rero bakomeza kumubangamira mu byo yagerageje byose ngo yibesheho, mbese ubuzima babugira inzira y’umusaraba. Uko gushaka kumubangamira  ngo atabona akazi, bamushinja jenoside byagize ingaruka zikomeye ku mahirwe ye yo kubona ubuhungiro.
Ifatwa, ifungwa n’iyoherezwa mu Rwanda bijyanye n’ibikorwa byo kwimuka no gutura, no kwemererwa ubuhunzi; kurusha uko byaba  kuryozwa ibikorwa bya jenoside nk’uko Kigali ibyirata.
Ubu i Kigali inkuru ni kimomo guhera ejobundi tariki ya 26 Nzeli 2016, ko Leta ya Kigali yataye muri yombi umujenosideri. Ibi bintu ntabwo ari byo. Nubwo ari ko Kigali ishaka ko byumvikana ntabwo ukuri ari uko. Birababaje ko Prof Munyakazi ajyanywe kandi tuzi ko umuntu bageretseho urwo rusyo rw’ ingengabitekerezo ya jenoside na jenoside ubwayo afatwa muri kiriya gihugu, ariko uko Leta ishaka kumvikanisha ikibazo si ko kuri. Byose ni itekinika.
Ikibiri inyuma byose abantu bagomba kukimenya: ni uko Prof. Munyakazi atigeze agobwa ururimi ngo abwike, maze ahe amahoro ubutegetsi bwa Kigali nka bamwe. Iyo aza akisabira ubuhungiro ntagerageze kuvuga imbere y’abanyabwenge  ba za University, yenda ntibari kumwitaho. Ariko rero kamere ya Prof Munyakazi Leopold yo kuvugisha ukuri no kuguharanira ntibyari kumwemerera.
Ikindi iyo Amerika bamenya uko Leta y’u Rwanda ibeshya , hanyuma igatekinika, ntiba yaritaye ku bivugwa n’ibyandikwa kuri Prof. Leopold Munyakazi. Ubusanzwe ibihugu byateye imbere bitekereza ko abashinzwe politiki y’ibihugu ku Isi yose baba baharanire imibereho myiza y’abaturage babo. Mu bihugu biyobojwe igitugu si ko bimeze, Aha byumvikane neza habaye impurirane y’ibibazo bibiri- kutabona ubuhunzi no kugerekwaho jenoside-Leta ya Kigali yabashije kungukiramo, bityo ibona uwo yari yarabuze, ariko amateka azabigarukaho.
Mu gihe Leta ya Kigali ivuza inzumbeti ko yazanye igifi kinini cya jenoside, muri Amerika, mu nzego z’ubutegetsi zinyuranye ntibohereje Prof Munyakazi mu Rwanda nk’umujenosideri, ahubwo yoherejwe nk’umuntu utarabonye ubuhungiro ku buryo bunyuze mu mategeko. Ibi bikaba ari ibintu bisanzwe bikitwa “deportation”. Ni ibintu bikorwa ku muntu wese ugerageza kuba ku butaka bw’Amerika atabifitiye impapuro. Birababaje ko mu Rwanda babigira intwaro ya politiki, barangaza abantu ahubwo bagamije ubugizi bwa nabi,; ariko nta ho bihuriye n’ukuri , kuko na bo bazi ko Prof. Munyakazi Leopold nta ho yijanditse muri jenoside. Yatanze abagabo mu gihe yaburanaga, atsinze arafungurwa. Nta kuntu rero umuntu yahanagurwaho icyaha maze, kubera ko atakiri mu gihugu icyaha kikongera kuvuka.
Leta y’u Rwanda ishimishijwe no kuba ifunze umuntu ugaragara wabashaga kuyivuga uko iteye kandi bikumvikana, kubera ubuhanga isi yose yari imuziho; gufunga no kujujubya abayirwanya bisa nk’aho byahindutse umuti w’iriya Leta ihotora, ikica.uwo ari we wese utavuga rumwe na yo. Ariko rero ibi tubona byari bikwiye kubera icyitegererezo ku bagaburirwa na yo kandi bakayishyigikira mu bugizi bwa nabi bway; bamenye ko urwo ikanira abo yita abanzi, na bo igihe cyabo kizagera: ni ikibazo cy’igihe wa mugani.
Nyuma y’ibi bibaye kuri Prof. Munyakazi, abanyarwanda turasabwa iki?
Icya mbere dusabwa ni ugushyira hamwe, tugatsinda ya ndwara yo kumva ko bibaye kuri uriya, wowe bitakureba; kuko uyu munsi ni we; nimugoroba ni wowe. Icya kabiri bidusaba ni ukudacika intege, tugakomeza kugaragaza ububi n’ububisha bw’iriya Leta irangajwe imbere n’abicanyi n’abacurabinyoma, na bo barangajwe imbere n’uwigize Perezida, ariko udahwema kwiyambika ubusa hano muri Amerika n’ahandi hose agenzwa no kwishyira imbere. Urebye arumva na we nta gihe gihagije ashigaje, ibi bikaba bidusaba gukomeza kongera umurego tukamufasha kwihirika.
Ahasigaye amasengesho yacu abane na Prof. Leopold Munyakazi n’umuryango we, kandi turabizi icyiza kizatsinda ikibi.
Emmanuel Senga.
Please follow and like us:
Social Network Integration by Acurax Social Media Branding Company
RSS
Follow by Email