Icyo Major Micombero ashingiraho yemeza ko FPR yateshutse ku byo yari yasezeranyije abanyarwanda

Major Jean Marie Micombero umwe mu bayobozi ba RNC

Tariki ya 01 Ukwakira 1990, nibwo FPR Inkotanyi yagabye igitero ku Rwanda, itangiza intambara.

Muri iki kiganiro, musanga munsi hano, umutumirwa wacu ni Major Jean Marie Micombero uri mu barwanye iyo ntambara ku ruhande rw’Inkotanyi, akaba kandi yari muri ba basirikari bari boherejwe muri CND (izina Intekonshingamategeko yari ifite icyo gihe) kurinda umutekano w’abayobozi ba FPR bari bateganyijwe kwinjira mu nzego z’ubutegetsi bw’inzibacyuho.

Bimwe mu by’ingenzi tumubaza ni :

  • Amatwara FPR yabwiraga abanyarwanda ni yo yashyize mu bikorwa?
  • Kuki nyuma y’urugamba rurimo kwitanga kudasanzwe, nyuma kandi yo kurutsinda, ku munsi wa none atavugarumwe n’abari ku butegetsi bari bafatanyije?
  • Turasoza tumubaza, kuri we inzira abona ikwiye kunyurwamo ngo abanyarwanda aho bari hose (abari mu gihugu n’abari hanze), babashe kubana ntawubuza undi uburenganzira bwe.

Muri iki kiganiro twari twifuje ko hanabamo, umwe mu basirikare bari ku ruhande rw’abari ingabo z’igihugu (FAR). Ntiyabashije kuboneka, ariko umunsi byamushobokeye tuzaganira na we. N’undi wese wakwifuza kugira icyo atangaza ku byavuzwe hano, twamuha ikaze.

Abanyamakuru ni :

Jean-Claude Mulindahabi afatanyije na Tharcisse Semana

Ikiganiro na Major Jean Marie Micombero

Please follow and like us:
Social Media Widget Powered by Acurax Web Development Company
RSS
Follow by Email