Ibihe turimo: ubusazi, ubugome n’uburozi bwa mwene Gikeri!

25/12/2017, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Ni inkuru y’igikeri itumye negura ikaramu ngo nkore mu nganzo. Ni inkuru isekeje, ariko inafite ibisobanuro bikomeye kuri bene Gikeri. Iki gikeri gisobanuye iki mu muco wacu, na ko mu muco wa bene Gikeri? Igikeri ngo gisobanura ubwoko bw’abega ngo barangwaga no kwica ababarwanyaga kugira ngo biharire ingoma, no kugira ngo abatekerezaga kuyisunutsa ho ubuzuru, bahunahune ahandi. Si ingoma gusa barwaniraga, kuko ngo abega banaranzwe n’ubugome butabonekaga mu yandi moko gakondo ya mwene Kanyarwanda. Ayo ni amateka, n’iyo twayagoreka ka jana, nta we ushobora kuyahindura.

Iyi nkuru igizwe n’urwenya, rutagize aho ruhuriye na nyira yo. Ni urwenya rwa Gikeri, mwene Gikeri nyine! Iki gikeri, mu by’ukuri nta kindi kiri cyo, uretse kuba igikeri nyamajanja. Turi taliki ya 16 ukuboza 2017. Ni mu nama yahuriwe mo bene Gikeri, abatagize aho bahuriye na cyo, n’abakiyitirira. Ni mu nama kandi yibukirwa mo imyaka mirongo itatu igikeri gikwirakwije uburozi bwa cyo, mu gihugu hose no mu karere.

Nguriya Kizigenza w’ibikeri, ateruye urwenya, urwenya rusa n’ukuri, agira ati: «“Igikeri” iyo ugifashe, ukakijugunya, uko ari ko kose, kigwa hasi kikureba». Abari aho – bene Gikeri n’abakiyitirira -, basekeye rimwe bose. Mu kunganira surushefu w’ibikeri, Dr Clet Niyikiza, wasabwe na Gikeri kumukorera ubushakashatsi ku gikeri, ati: «burya nta nyamaswa n’imwe irya igikeri, inyamaswa ikiriye igira «paralysie»!

Iyi mpuguke, itari izi mu by’ukuri ikihishe inyuma y’ubushakashatsi yasabwe gukora ku gikeri, yavanze amasaka n’amasakaramentu, ku buryo n’icyo kiraka ishobora kucyamburwa, kigahabwa abandi, babyumva kimwe na Gikeri. Mu mvugo ye ya gihanga, ititaye ku murengwe n’amarangamutima ya mwene Gikeri, Dr Niyikiza amuvuguruje agira, ati: «Si igikeri gusa kigwa kikureba, kuko injangwe na yo iyo uyijugunye, igwa ku majanja ya yo».

Abazi neza amabanga y’ingoma y’abiru b’ubu, icyo gisubizo cya Dr Niyikiza bakigize urwenya, maze na none basekera rimwe, nk’uko basanzwe baseka ibisekeje n’ibidasekeje. Uyu musaza ntiyari azi ko yasabwe gukora ubushakashatsi ku gikeri gusa, none ubushakashatsi yashinzwe gukora atangiye no kubutwerera injangwe nyamabinga. Mbere y’uko aremura isoko, Dr Niyikiza yongeye gukurira agahu ku nnyo mwene Gikeri, ubwo yagaragazaga ububi bwa nyabwo bw’igikeri: «igikeri ni inyamaswa itaribwa; nta nyamaswa irya igikeri, kuko inyamaswa ikiriye igira paralysie idasanzwe». Ibi uyu mugabo yavuze, umenya ari na byo, kuko n’inzoka iyo iriye icyo kinyagwa, ipfana na cyo. Ibyakundanye birajyana!

Ibindeba: idini, umuco na gakondo

Mu idimi rya gakondo, twigishwaga ko inyamaswa itaribwa, ari inyamamfu! Data akiriho yakundaga kunyigisha kuvangura icyiza n’ikibi: yambwiye ko inyamaswa itaribwa ngo yari itungo iryo ari ryose rituza (kuza). Ati nk’ingurube iyo uyiriye, kuko ituza, uba ukoze icyaha ku mudivantisiti w’umunsi wa karindwi. N’ubwo hano mu burayi nabonye hari abarya amaguru y’ibikeri (cuisses de grenouilles), kurya igikeri na byo umenya ari icyaha, kuko wenda na cyo kituza.

Dr Niyikiza abisobanura neza, kuko yanavuze ko uburozi bukoreshwa iyo abaga abarwayi be, buturuka ku mugongo w’icyo kinyagwa cy’igikeri, kituza. Niba naramwumvise neza, igikeri ni uburozi nk’ubundi bwose. Ni nde rero wakwihandagaza, agahakana ko iyo muganga aguteye ikinya cyo ku mugongo w’icyo kinyagwa, uzanzamuka bitinze? Kubyirata, kubyiyitirira no gusaba ko itungo nk’iryo ry’uburozi, rikorwaho ubushakashatsi, bimaze iki, uretse ubusazi n’ubugome bwa mwene Gikeri, w’umwega?

Impamvu ingana ururo!

Umwanditsi w’ikirangirire w’umufaransa, Guy de Maupassant, wavutse mu kinyejana cya 19, yitegereje ibisa n’ibisazi bibera ku isi, maze abikusanyiriza mu gitabo cye yise «Le Horla». Guy de Maupassant yibajije niba we ibyo abona, bibonwa na benshi, maze abyita ibiboneka n’ibitaboneka, bibonekera bamwe, bikihisha abandi. Ibibazo bikomeye yabaga mo, mbere yo gushyira hanze «Le Horla», ni byo yakusanyirije muri icyo gitabo, maze abyitirira «le narrateur». Uyu ni umuntu witirirwa ibitekerezo by’abanditsi b’ibitabo, nyamara mu by’ukuri ibyo bitekerezo biba ari umwimerere w’umwanditsi (l’auteur).

Muri «Le Horla», Guy de Maupassant yibazaga niba yarasaze, cyangwa niba ari ibisazi bireba buri wese mu bamukikije, inshuti n’abaturanyi, kugeza ku bakozi bo mu rugo iwe. Amaze kubona ko ari we wenyine ushobora kuba yarasaze, yiyemeje kwiyahura, nyamara ku italiki ya mbere mutarama 1892, urupfu ruramwanga. Gikeri we, umenya azicwa n’urundi, kuko ngo n’iyo yajugunywa i Shyanga, azagwa ari jisho!

Kuri paji ya 17 ya «Le Horla», Guy de Maupassant yandika azimiza, nyamara wasoma neza ugahita ubona icyo ashaka kuvuga. Ati: «nkunda inzu yanjye, aho nakuriye. Iyo mpagaze mu idirishya ry’inzu yanjye, mbona umugezi utemba (La Seine), umugezi utemba uva Rouen, ukaruhukira i Le Havre; umugezi utwikiriwe n’amato areremba « J’aime ma maison où j’ai grandi. De mes fenêtres, je vois la Seine qui coule (….), qui va de Rouen au Havre, couverte de bateaux qui passent » (p.17).

Muri iyi mirongo, uyu mwanditsi w’umuhanga ntagaragaza mu by’ukuri niba yari yarasaze, nyamara aratutumba mo udusazi tw’utwana. Ubwoba, bujyanye n’ibisazi bye, byose bizajagura mu mirongo ikurikira y’igitabo cye: « la couleur des choses (…), passant par mes yeux, a troublé ma pensé. Comme il est profond, ce mystère de l’invisible! (p.19). Uwagenekereza mu kinyarwanda, yabivuga muri aya magambo: « ishusho y’ibyo mbona, binca mu jisho, ryateje akajagari gakomeye igitekerezo cyanjye. Mbega ukuntu ibitangaza bitaboneka, bigira imbaraga zitagereranywa!»

Mwene Gikeri, uzira urunuka abaminuje mu bitekerezo (les philosophes), hagati y’ukuri kwe no gukekeranya kuri uko kuri kwe (théorie), harimo imbaraga zirusha izindi ubukana. Muri Gikeri nyir’izina, umuteze amatwi neza, umuvumbura mo Gikeri ufite ibibazo bikomeye byo mu mutwe, ufite ubwoba bwo kujugunywa nk’igikeri, n’ubwo iyo ukijugunye ngo kigwa kikureba. Muri uyu Gikeri na none, usoma mo «un monstre» (igicucu cy’umuntu) umugenderera nijoro mu buriri bwe, akamubwira ko hari abazamwica, ariko ntamuhishurire neza abo ari bo, kuko batigaragaza, n’iyo agerageje kubarungurukira mu idirishya ry’inzu ye, akangutse.

Iki ki «monstre» cyangwa «cet invisible surnaturel» cyituriye mu bwonko bwa Gikeri, kikaba kimubuza amahwemo, n’ubwo wenda kitariho, kuko ni igicucu gusa. Iki kigabo, gisa n’ikiryamye hafi y’uburiri bwa Gikeri, ahora akikanga, cyane cyane ko iyo ateretse igikombe cy’amata ku ruhimbi, asanga cyayabogoye, agasigara noneho arwana no kugihiga ngo agitere amacumu acanye.

Iki kigabo kandi kimunywera amata nijoro, kikamunyura mu myanya y’intoki, kikongera kugaruka mu rindi joro, Gikeri abana na cyo kuva mu myaka 23 ishize. Kugira ngo akikize burundu, umuti ni ukuwushakira mu bushakashatsi bw’igikeri nyabega, kuko n’iyo wakijugunya, uko ari ko kose, ngo kigwa kikureba. Impamvu kitava ku izima ni uko kigendana uburozi ku mugongo wacyo, ubwo burozi bukaba bwica, bukanakiza uwo bushaka gukiza no kwica «Uburozi buba ku mugongo w’igikeri, bwafunguwe inshuro zirenga miliyoni, kugirango bushobore gukoreshwa iyo tubaga (abarwayi)», Dr Clet Niyikiza.

Kugira ngo wenda nsobanure neza ikibazo nkeka ko mwene Gikeri afite, ni byiza kwemeza ko, uretse n’ubwoba afite, ubwoba bw’ibiboneka n’ibitaboneka, anafite ikindi kibazo cy’indwara yasabitse ubwonko bwe, indwara idakira, ya ndwara y’ubugome bwa mwene Gikeri-mwega-ngoma y’abega.

Mbere yo gushyira ahagaragara «Le Horla», Guy de Maupassant ibibazo bye byose byari bishingiye ku ndwara ya sifilisi, icyo gihe itaragiraga imiti n’abaganga, ari na yo yamuhitanye, bityo iyo ndwara ayihindura mo abanzi bamuteraga nijoro, yabashakisha ngo abice, ntabone n’uwa kirazira, kuko n’ubundi ntabari bahari.

Ubushakashatsi bw’igikeri – uwashaka yabwumva cyangwa akarorera – bushingiye ku myumvire ya mwene Gikeri; imyumvire na none ishingiye ku kuri abana na ko, ibyo yemera (théorie), cyangwa ku bisa n’ukuri kumuteye mo, ku bisazi no ku bugome karemano, agendana. Ikibabaje ku basazi nk’aba, ni uko bose batajya bamenya cyangwa ngo bemere ko basaze, kugira ngo banivuze hakiri kare, bitarajagura.

Mwene aba basazi icyo baba bashaka ni ukubikira ibisazi byabo kuri bene Gikeri bose, bahuje imyumvire cyangwa bahabanye na yo, n’abatagize aho bahurira na Gikeri, kugira ngo aba bose bajye bahora barahahamutse, batinya ko n’iyo Gikeri yajugunywa i Shyanga, azashyira akagaruka ari jisho, iryo jisho rya Gikeri ngo rikaba ari ryo ryica, rikanakiza : «uburozi bwo ku mugongo w’igikeri ni bwo dukoresha mu kubaga (abarwayi)», Dr Clet Niyikiza.

Mbere y’uko mutega amatwi videwo iri mu nsi aha, ku bushakashatsi bw’igikeri, mbifurije mwese Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2018. Uzababere umwaka wo kujugunyanga ibikeri, aho biri hose, n’uburozi bwa byo.

 

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email