Ibihe turimo: Ni iki kidasanzwe mu iyicwa rya Rwigara cyangwa mu ifungwa ry’umuryango we?

Nyakwigendera Assinapol Rwigara n'umuryango we, ubu wibasiwe na Leta ya FPR-Inkotanyi iyobowe na Paul Kagame

22/10/2017, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Turi mu bihe bishya byo kubyina insinzi y’umwami w’umusazi umaze kwima indi ngoma y’imyaka irindwi. Iyi myaka, n’ubwo itari iteganijwe mu itegekonshinga rya Repubulika y’ubwami, igomba kwera imbuto za yo. Imbuto nziza, cyangwa mbi. Imbuto nziza zo umenya ntazo dutegereje kubona, kuko zari kwera hakiri kare, nyuma gato y’iyimikwa ry’uyu mwami Mazimpaka wa II. Imbuto mbi zo zahise zimera, ndetse zitangira imirimo y’isarura. Iri sarura ryatangiriye ku ihohoterwa n’ifungwa ry’abo mu muryango wa Nyakwigendera Assinapolo Rwigara, wishwe mbere gato ry’iyimikwa ry’umwami uganje, umwami nyir’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2015, Assinapolo Rwigara amaze guhotorwa n’abiru b’ingoma iriho ubu, igikuba cyaracitse. Ni igikuba cyacitse mu batutsi gusa, kuko bo bibwiraga ko umwami Kagame nta burenganzira yari abafiteho bwo kubica, cyane cyane abamufashije kugera ku ngoma, nka Assinapolo Rwigara. Ibi umukobwa we, Diane Shima Rwigara, yabaye nk’ubyemeza, ubwo ise yari amaze kwicwa: «Abo kwica ntibabuze (…) », Diane Shima Rwigara, imbere y’itangazamakuru. Naho Ben Rutabana we, muramu wa Assinapol Rwigara, imbere y’imbaga yari yaje kunamira nyakwigendera, ati: «Urupfu rwa Rwigara rwagombye gutuma Abatutsi bahaguruka».

Nyuma y’urupfu rw’uyu munyemari, aba ba «nyakwicwa» Diane Rwigara yasaga n’utunga urutoki, na nyirarume Rutabana akerekana ko bo guhaguruka bitabareba, bararuciye, bararumira, kuko bamaze kumenyeshwa hakiri kare ko ubwami bwa Kagame aho bwashakira hose bwabashahura. N’ibinyita bya bo. Ni ubutumwa bagejejweho muri 2003 i Bwisige, aho uyu mwami w’u Rwanda yagiraga ati: «abibwira ko ari benshi, bashobora gushira hakoreshejwe igitonyanga kimwe rukumbi». Aya magambo arahagije kugirango ba «nyakwicwa», bo guhaguruka kuko n’ubundi basanzwe barira ku mpembyi. «Aho gupfa none wapfa ejo»; uyu ni umugani wa kinyarwanda.

« (…) Nta burenganzira bafite, nta immunity bafite », Paul Kagame

Aya magambo y’umwami w’u Rwanda arasobanutse kugirango, yaba umuhutu cyangwa umututsi ushaka kumuhagurutsa ku ngoma, yicwe cyangwa afungwe. Igishekeje ni uko abatutsi bo batarumva uburemere bwayo. Barakibwira ko aya magambo y’umwami Kagame areba abahutu gusa. Mu ngirwamatora yo muri kanama 2017, uretse ibimanuka bibiri, byabeshywe ibishahu, abatutsi ni bo bonyine bayiyamamaje mo. Kugira ngo aba berekane ko igihugu ari bo cyagenewe gusa, bari mo n’umusazi wakuye agahu ku nnyo, kuko uyu yari azi neza ko igihugu n’ubundi gisanzwe kiri mu maboko y’abatutsi nka we.

Diane Rwigara, wari umaze kutemererwa kwiyamamaza muri iyo ngirwamatora, yanze cyangwa yirengagije kumva ubutumwa umwami w’u Rwanda yari amaze gutanga «(.…)». N’iyo waba warashatse kuba umukuru w’igihugu bikakunanira, ntabwo biguha immunity (ndlr: ubudahangarwa). Ibyo nshaka kuvuga ngirango murabyumva», P. Kagame, imbere y’inteko ishinga amategeko.

Uburenganzira adafite cyangwa akeka ko afite kubera ubwoko bwe, Diane Rwigara yakomeje kubushyira mu bikorwa, abinyujije mu  ishyaka «Itabaza», yise «Umuryango/muvoma/mouvement», yari amaze igihe gito ashinze. Kugirango ayobokwe, yakoze nk’uko ubwami bw’ubu bwabigenje ubwo bwari bukiri mu ishyamba, atabariza rubanda yose kumujya inyuma no kumushyigikira, ndetse akoresha amagambo akarishye yo kubahwitura, agira ati: «Abanyarwanda bahagurukira rimwe iyo bagiye kwica».

Aba «banyarwanda» Diane yacaga mo umugani, bamaze kumenya ko iyagukanze itajya iba inturo, babaye nk’abicecekeye kuko bari bazi neza ingaruka zabyo: muri kamena 2001, Pasteur Bizimungu ishyaka nk’irya Diane na we yararishinze, aruhukira muri gereza nkuru ya Kigali. Ingabire na we yararishinze, muri 2010, biba uko. Déo Mushayidi yararishinze, na we biba uko. Muri 2008, Ntaganda na we yararishinze, biba bityo.

Uburenganzira aba bagenzi be bari bafite bwo gushinga amashyaka mu gihugu ariko bugakatakatwa n’ingoma iriho ubu, Diane we yabonye ko ntawabumuvutsa, n’iyo yaba umwami arimo kugomera. Ingaruka zabyo ni izi zose: ni urubanza rwe rutagira icyaha, urubanza mu by’ukuri rurusha ubukana urwa bagenzi be bavuzwe haruguru, na bo baregwaga icyaha kimwe rukumbi cyo gushinga ishyaka rya politiki mu gihugu cy’umwami, igihugu kizirana n’amahame ya demukarasi na Repubulika.

Ngabariya mu rukiko rukuru rwa Nyarugenge. Ntibarava ku izima kubera ko bakibeshya ko bafite ubudahangarwa, kubera ko wenda baturuka mu bwoko bwafashe igihugu, cyangwa ko wenda Rwigara wishwe n’ingoma iriho, yagifashije kubaho.

«Muri amadayimoni. Muri interahamwe z’ubundi bwoko. Muri abicanyi; nta mbuto mufite yo gutegeka, uretse iyo kwica. Ibyo umuryango wanjye wakorewe mu myaka ya za 90-94, ni byo murimo kunkorera ubungubu n’abana banjye. Interahamwe zose ni zimwe; ni izica urubozo, nk’urwo murimo kunkorera ubungubu», Adeline Rwigara, imbere y’abacamanza.

Aya magambo ya muka Rwigara, nta muhutu n’umwe watinyuka kuyavugira imbere y’umucamanza, n’ubwo yaba azi neza ko azakatirwa igihano cya burundu. Aba, iyo bagejejwe imbere y’urukiko, baba bari muri za mama wararaye: «nyakubahwa perezida w’urukiko, ba nyakubahwa bacamanza»! Igiteye impungenge, ni uko izi ngorwa ziba zizi neza ko abo bacamanza zirimo guha ibyubahiro batanakwiye, baba bakorera ku gitsure n’iterabwoba (instructions/injonctions) za Kagame ubashyiraho, akanabirukana igihe ashakiye.

Ukudaha agaciro n’icyubahiro abacamanza baburanisha umuryango wo kwa Rwigara, ndetse ukabigaragaza imbere ya bo, basaba uwitwa perezida w’u Rwanda kubafungura, ni ikimenyetso cy’uko abaregwa bazi neza ko ubafunze ari Kagame, ko ari na we wenyine ufite ububasha bwo kubafungura (Kanda aha, wongere usome neza inkuru y’isesengura mugenzi wanjye Tharcisse Semana yabikozeho). Urubanza rw’ikinamico ya politiki hagati ya FPR-Inkotanyi n’umuryango wa Assinapol Rwigara

Amagambo akarishye, avugirwa mu rubanza rw’umuryango wa Rwigara, anashingiye ku marangamutima y’umututsi uwo ari we wese, wafashije ubutegetsi buriho ubu kubaho, none bukaba bumwituye kumufunga no kumwicira abe. Muri abo, mu rukiko rukuru rwa Nyarugenge, bari benshi, baje gushyigikira uyu muryango wa nyakwigendera, umugore n’abana be.

Abandi bari aho, bari indeberezi cyangwa imburamikoro, baje kwiyumvira «ikinamico ry’urubanza» nk’urwo, nk’uko n’ubundi bari benshi mu rundi rusa na rwo rwa Pasteur Bizimungu, Charles Ntakirutinka, Victoire Ingabire, Bernard Ntaganda na Deo Mushayidi. Muri uru rubanza rwa bene Rwigara, abenshi mu barwitabiriye bari abatutsi, babuze ayo bacira n’ayo bamira. Bari bameze nka wa mugabo ubura uko agira, akazingira amaboko mu maguru. Mu matamatama, bati: «ni gute koko uyu munyagwa Kagame yica Rwigara, akaba noneho ashaka kumukurikiza abo mu muryango we»! Ngizo ingaruka zo gushyigikira ikirura, wibeshya ko ari umwana w’intama!

Ngibyo bimwe mu by’ibanze, bishingiye ku marangamutima y’abatutsi, bataramenya cyangwa birengagiza Kagame uwo ari we. Imivumo nk’iyi, nyamara ntacyo ibwiye uyu mwicanyi w’abatutsi, kuko kuri we abashaka kumuhagurutsa ku ngoma y’ubwami, bose ni abahutu banuka. Ni abanyagwa, ni abanzi b’umwami n’ingoma iganje. Ni amagomerane yagomeye umwami. Ni abo kwicwa no kunyagwa ibyabo, cyangwa guhezwa mu rubuga rwa politiki «espace politique» (ndlr: urubuga rwa politiki) bavuga ko barwanira. Iyi myanzuro itabaye ityo mu isomwa ry’urubanza rwa Diane Shima, Anne Rwigara na nyina ubabyara, ni uko iyi ngoma yibasiwe na bene yo, yaba ari igicuma mu bindi!

Agashinyaguro cyangwa ukuri kwambaye ubusa?

Umutwe w’iyi nyandiko n’ibiyikubiye mo, bishobora gufatwa uko buri wese ashaka, bitewe n’uruhande aherereye mo. Abasomyi bamwe bashobora gufata uyu mutwe n’inyandiko yawo nk’ubushinyaguzi, abandi bakabibona mo ukuri kwambaye ubusa. Izi mpande zombi z’imitekerereze (tendances), ni zo zituranga; ni na zo mu by’ukuri tugenderaho, kubera amateka twanyuze mo twese, abahutu n’abatutsi.

Abahutu, kubera ko bose banga urunuka iyi ngoma y’abatutsi, bumva ko ari bo bonyine bicwa, bakanibasirwa n’ingoma ku buryo bwose. Abatutsi na bo bumva ko, kuba ingoma y’abatutsi iriho ubu mu Rwanda, aho kugirango ibarengere, ari yo ihindukira ikabica, ari ishyano rya Gashyantare. Muri aba batutsi, abareba hafi babona ko abahutu ahubwo ari bo ba nyakwicwa kubera ko baturuka mu bwoko ngo bwishe abatutsi muri génocide yo muri 1994. Diane Rwigara ashobora kuba ari na byo yashakaga kuvuga, nyuma gato y’uko ise umubyara ahotowe n’ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda «Abo kwicwa ntibabuze», Diane Shima Rwigara, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Nyir’iyi nyandiko we, yamaze kurenga amarangamutima y’izi mpande zombi. Abona neza ko umwicanyi w’abahutu n’abatutsi ari umwe rukumbi, wabigize umwuga. Kimwe na njye, abazi neza ubwicanyi bw’ingoma iriho ubu mu Rwanda, ntibagombye gutangazwa n’ibirimo kuba ku muryango wa Nyakwigengera Assinapolo Rwigara. Urupfu rwe ntirwagombye gutandukanwa n’urwa Assiel Kabera. Ntaho rutaniye n’urwa Seth Sendashonga, Bugirimfura cyangwa Major Théoneste Lizinde, banigiwe i Nairobi n’ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda, mu mwaka wa 1998.

Urupfu rwa Rwigara ntaho rutaniye n’urwa Dr Gasakure wavuraga umwami w’ishyamba; nta n’aho rutaniye n’urwa Major Kiza, Dr Léonard Hitimana cyangwa urwa sous-préfet Placide Koloni, watwikiwe mu nzu iwe n’abana be bose, mu mwaka wa 1995. Urupfu rwa Rwigara Assinapol ntaho rutaniye n’urwa Major Ukurikiyeyezu n’abo bari kumwe bose, ubwo bitahiraga mu miryango yabo, bakaraswa urufaya mu kigo cya gisirikare i Gitarama, muri 1994. Abo ni abazwi. Abatazwi cyangwa kubera ko bari ba nyakwicwa, ntibavugwa. Uku kunyagiranwa n’abandi ukavuga ko ari wowe watose wenyine, ni byo buri wese yagombye kurwanya, niba dushaka kwirukanira rimwe umwicanyi watwibasiye twese.

Reka turwanye abicanyi aho bava bakagera, baba abahutu n’abatutsi. Ku mugani wa Adelina Rwigara, interahamwe ntizigira ubwoko; interahamwe ni iyo ari yo yose yica urubozo, igaraguza agati ikiremwamuntu, icyo ari cyo cyose. Umuryango wa Rwigara ntiwagombye kwicwa urubozo, kubera ko Diane Rwigara yaharaniye uburenganzira bwe bwo gushaka kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu, uburenganzira yemererwa n’amategeko agenderwaho mu bwami bw’u Rwanda rw’iki gihe.

 

 

Please follow and like us:
Social Media Integration by Acurax Wordpress Developers
RSS
Follow by Email