Ibihe turimo: Kugundira ubutegetsi kwa Kagame, uburyo bwo guhungira ubwayi mu kigunda

ishusho-ntekerezo (Caricature): Paul Kagame mu mwambaro nyakuri we: umunyagitugu utihishira mu gukandagira ku gakanu no mu ukwica urubozo uwo batavuga rumwe.

02/09/2017, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Nyuma yo kurindagiza abanyarwanda, banyotewe na demukarasi mu Rwanda, Perezida Kagame amaze kubereka ko nta kindi cyiza cyamuturukaho, uretse igitugu gishingiye ku irari ry’ubutegetsi no gukomeza kwiharira ibyiza byose by’igihugu.

Ibi amaze kubigaragariza mu ikinamico ry’amatora, amatora yishyiriyeho ayanyujije mu cyanzu cyakatakatiwe mo itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda, iri tegekonshinga rikaba rishyiraho, rikanemeza amahame agenga manda y’umukuru w’igihugu, manda itagomba kurenza ebyiri gusa, zingana n’imyaka 14 perezida wa Repubulika y’u Rwanda agomba kumara ku butegetsi, abandi bakamusimbura, baba abo mu ishyaka rye, abo mu yandi mashyaka akorera mu gihugu, cyangwa abikorera ku giti cyabo, batagira amashyaka azwi baturuka mo.

Ikinamico ry’amatora

Amatora ni urumuri rwa demukarasi, rwagombye kumurikira abaturage mu kwihitiramo abayobozi bashaka, badashyizweho igitugu cyo gutora uzabayobora mu gihe runaka. Izi nshingano n’aya mahame bya buri muturage, ugeze igihe cyo gutora, ntibyubahirizwa mu bihugu nk’u Rwanda, kuko ubutegetsi bw’igitugu, buhora busimburana mu Rwanda, buba bumuhagaze hejuru, bwamubujije amahwemo, mu kumuhatira gutora umuyobozi unasanzwe asaziye ku butegetsi. Iri kinamico ry’amatora rikaba ari ryo abayobozi bo mu Rwanda bakoresha, kugirango babone uko bigwizaho ibya mirenge, kurwanira ibyubahiro by’isi, kwiharira ibyiza byose bitangwa n’ubwo butegetsi, no kubihezamo abatanga ubwo butegetsi, ari bo ba baturage bazindukira ku mirongo y’amatora, bateshejwe imirimo yabo.

Paul Kagame muri ”demokarasi”: Wabishaka utabishaka urantora ku ngufu yewe!

Aya matora, mu by’ukuri akaba ntacyo amaze, kuko ubutegetsi bwo mu Rwanda buyashyiraho buba buzi neza ko umuyobozi usanzweho n’ubundi ari we uzatorwa, yatsinda cyangwa agatsindwa ayo matora. Kumenya ko ari we uzatsinda ayo matora si ubundi bwenge, ahubwo ni uko abahagararira ibyumba by’amatora baba ari abashyizweho n’ubutegetsi, aba bakaba baba bashinzwe gukumira uwo ari wese wahirahira agatora undi wiyamamaza, utari umunyagitugu wari usanzwe ku butegetsi.

Iryo kinamico iyo rirangiye, umunyagitugu wari usanzweho ashyiraho inzego n’ubundi zitazamubangamira mu buyobozi bwe, inzego zikuriwe na minisitiri w’intebe, wayobotse cyangwa wahatiwe kuyoboka ubutegetsi bw’igitugu, kugirango arebe ko yagura inzira cyangwa umutekano we n’uw’abamuturukaho.Nguko uko Perezida Kagame abigenza iyo ajya gushyiraho minisitiri w’intebe, uhereye kuri Rwigema Petero Selesitini, Bernard Makuza, abakurikiye aba bombi, n’umushyashya ugiye kurangiza umuhango w’amatora muri iyi myaka irindwi iri imbere.

Agahato kuri Minisitiri w’intebe mushya

Amakuru yaturutse ahantu hizewe ni uko Minisitiri w’intebe mushya w’u Rwanda, Edouard Ngirente, ngo yashyizweho agahato ko kwemera kuyobora guverinoma ya Kagame. Abemeza ibingibi bavuga ko Dr Edouard Ngirente ngo yari umuntu utari ugize aho abarizwa muri politiki ya FPR, ko ndetse ngo yari umuntu uyigendera kure. Muri kaminuza y’u Rwanda, aho yahuriraga n’abanyabwenge benshi, ngo azwi nk’umuntu wirindaga kugira ijambo na rimwe rijyanye na politiki y’ubutegetsi buriho ubu, ryamusohoka mu kanwa.

Amaze gutsinda irushanwa ku mwanya w’umuyobozi muri banki y’isi, abacurabwenge ba FPR ngo baba baramugezeho, ngo bamubwira ko perezida Kagame ashaka kumugira minisitiri w’intebe, umwanya Ngirente ngo yanze yivuye inyuma ngo kuko, uretse ko uwo mwanya ntacyo wari umumariye mu rwego rw’umushahara ugereranyije n’uwo yari afite muri banki y’isi, bigakubitiraho ko ngo muri kamere ye atigeze atekereza kwijandika muri politiki y’ubutegetsi bwa FPR.

Nubwo uyu musore yakomeje kwanga gufata uwo mwanya, Perezida Kagame ngo yakomeje kumutumaho abantu benshi, barimo aba «lobystes» be nka depite Gatabazi, ngo bamwumvishaga ko niba yanze kugirwa umukuru wa guverinoma, ko n’umwanya yari afite muri banki y’isi azawirukanwaho. Abavuga ibi bemeza ko imyanya itangwa n’imiryango mpuzamahanga, n’iyo yaba yapiganiwe, akenshi Leta y’u Rwanda na yo ibigiramo uruhare rwo gusinyira uwatsindiye imyanya nk’iyo.

Uyu watanze aya makuru, tudashatse gushyira amazina ye ahagaragara, anongeraho ko kugira Ngirente minisitiri w’intebe biri muri gahunda ya Kagame yo gukenesha abahutu banze kumuyoboka, cyangwa batagira aho babarizwa muri politiki ya FPR. Uyu mutangamakuru wacu akaba atanga urugero rusa n’urufatika kuri Kanimba François, na we wahoze muri banki y’isi, utaragiraga ishyaka abarizwamo, ryaba irya FPR cyangwa irindi, akaza guhatirwa kugirwa umuyobozi wa banki nkuru y’igihugu, minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, none ubu akaba asubijwe ku isuka, kuko guverinoma nshya iherutse gutangazwa, ubu atayibarizwa mo.

”Bagosoreye mu rucaca”:  umugani twacira ibigorofani bya FPR

Iri kinamico ry’amatora, ryari rinarimo abitwa Philippe Mpayimana ndetse na Frank Habineza. Uwa mbere bivugwa ko ubutegetsi bwamugezeho mu Bufaransa aho yari atuye, bukamusaba gukina sinema yo kwiyamamaza, hanyuma akazagira icyo agenerwa uwo mukino urangiye. Uwa kabiri, Frank Habineza, ubutegetsi bwishe uwari umwungirije muri Green Party, André Kagwa Rwisereka, mu rwego rwo gupfukapfuka ibikomere, busaba uyu Habineza na we gukina sinema ijyanye no guhiga imyanya muri gahunda nshya ya politiki ya ruvumwa, iyobowe na FPR-Inkotanyi muri iki gihe.

Nubwo muri guverinoma imaze gushyirwaho, aba bombi nta minisiteri bahawe, kandi barazishakaga, ngo biteganijwe ko bazinjizwa mu nteko ishinga amategeko, Habineza akazaba ahagarariye ishyaka rye, na ho Mpayimana ngo akazaba ari umudepite wigenga, nk’uko icyiswe inteko nshingamategeko y’u Rwanda kigira abadepite bahagarariye abagore, abamugaye, n’ibindi bigorofani bya FPR, bihatirwa kugwiza umurongo w’ishyaka riri ku butegetsi mu nteko nshingamategeko zombi.

Uvuye i buryo: Paul Kagame, Philippe Mpayimana na Frank Habineza

Uguhabwa imyanya kw’aba basore bombi kurashoboka kuko Kagame amaze kwiyimika yatangaje ko abo bahanganye mu matora bagerageje, ko aniteguye gufatanya na bo mu bikorwa bitandukanye byo kuyobora igihugu. Ikibazo umuntu yakwibaza kuri Habineza na Mpayimana, kikaba wenda giteye gitya: kugirwa depite cyangwa senateri bibamariye iki, niba koko muri bo bariyumvaga mo ubushake n’ubushobozi bwo kuyobora u Rwanda? Tuvuge se ko barutwa na Barafinda wivugiye ko n’iyo Kagame yamugira visi perezida atamwemerera?

Abakandida ba nyabo, mu mazi abira!

Aya matora, n’ubwo yarimo ikinamico ry’ibisahiranda, ntawayatera ibuye ijana ku ijana. Philibert Mwenedata na Diane Shima Rwigara, bagaragaje uruhare rwabo, nyamara nta watinya kwemeza ko ubutegetsi bwabigijeyo kuko bwababonaga mo abantu bazabubangamira muri gahunda yo «gutekinika» amatora. Muri programu yabo bombi, bagaragaje kutarya iminwa ku manyaga arangwa n’ubutegetsi buriho, ibi bikaba ari bimwe mu byabaviriyemo kutarenga n’umutaru. Diane Rwigara we ntibyanamuhiriye kuko nyuma gato y’uko Kagame yiyimitse ku butegetsi, yahise amuta muri yombi we na nyina, na barumuna be bose, ubwo bafatirwaga n’abapolisi iwabo mu rugo, ubu nandika bakaba batarabonerwa irengero.

Diane Rwigara yasaga n’uzi cyangwa akeka ko gukora mu jisho inshira yarakaye bitazamugwa amahoro, cyane cyane ko muri 2015 ubwo Se umubyara, umunyemari Asinapolo Rwigara,  yatangazaga ko yazize ubutegetsi bwamukubise amahiri mu gahanga, ubu butegetsi bwo bugakwepa iki cyaha cy’ubuhotozi, buvuga ko ngo yagonzwe n’imodoka, ahagana ku Gishushu mu mugi wa Kigali.

Nyuma yo kurahira, Kagame yongeye no gucira amarenga yo guta muri yombi Diane Rwigara, ubwo yagiraga ati: «N’iyo waba warabaye cyangwa warashatse kuba perezida w’igihugu bikakunanira, ntabwo biguha «immunity» (ubudahangarwa, NDLR).

Aya magambo ya Kagame yenda gusa n’ayo yavuze muri 2010, ubwo yaciraga amarenga Victoire Ingabire ko azamujugunya mu gihome. Yagize, ati: «Abarwanira «political place» bazayisanga muri 1930». Nka Diane Rwigara, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, na we warwaniraga kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, mu matora yo muri 2010, ubu agiye gusazira muri gereza nkuru ya Kigali, yitiriwe «1930».

Ibi byaha by’urugomo cyangwa by’ubugizi bwa nabi, byiyongera ku by’ubuhotozi, ibyaha bikorwa n’ubutegetsi bunabigambiriye, bikaba biri muri bimwe ubutegetsi bwa Kagame butinya kuzakurikiranwaho, ubwo buzaba buvuye mu nzira, haba mu mahoro, mu byago, cyangwa mu nzira za demukarasi.

Si ibyo gusa. Ubwo yafataga ubutegetsi muri nyakanga 1994, Kagame yabufashe mu mivu y’amaraso. Igihugu cyari mu miborogo ya jenoside (génocide) y’abatutsi, n’indi y’abahutu Kagame yakurikijeho, iyi ikaba yaratangiriye mu nkambi z’abahutu muri Kongo, ikaba ikinakomereje mu gihugu imbere.

Jenoside ikorerwa abahutu muri iki gihe, si ugufata imihoro ngo ubatemagure ku manywa y’ihangu nk’uko aba babigenzaga ku batutsi muri 94. Kubafungira ubusa imyaka irenga 20, ntibashyikirizwe inkiko, amago yabo yarasenyutse, abana babo batiga, aho bafungiye batabyara, kubakenesha, kutabaha akazi kandi bararangije za kaminuza, uwabirebera mu ndorerwamo yo gushyira mu gaciro, yasanga na byo ntaho bitandukaniye cyane na jenoside irimo gukorerwa abahutu muri iki gihe.

Abafatanyije na Kagame gufata ubutegetsi muri nyakanga 1994, barimo abicanyi babigize umwuga. Aba bicanyi ntaho bagiye kandi nta n’uwigeze ashobora kubakumira kwica inzirakarengane. Aba bose bahagarariwe na Kagame, ubakingira ikibaba, kugirango badashyikirizwa inkiko.

Ibi byaha byose by’ubwicanyi, ibyo kunyerezwa no kuburirwa irengero ku bantu batagira ingano, Kagame afite ubwoba ko aramutse avuye ku butegetsi yabikurikiranwaho byose uko byakabaye. Yaba abamurwanya baba mu buhungiro, n’abicanyi be ahagarariye, uwafata ubutegetsi uwo ari we wese, yamukurikirana kuri ibyo byaha by’urugomo, cyane cyane ko ari yo turufu yonyine uwamusimbura yakoresha kugirango yumvwe n’abaturage b’impande zombi Kagame yagiye ahekura. Kagame rero akaba nta yandi mahitamo afite, uretse gukomeza kwihambira ku butegetsi kugeza apfuye, cyangwa kugeza abicanyi ahagarariye, biyemeje kubumukuraho, bakamufungira ahatava izuba, akagwa ku gasi nk’abamubanjirije.

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email