Ibihe turimo : Amashyaka, amatora, intambara n’urwikekwe: inzira y’inzitane mu guhambiriza Paul Kagame!

Intango y'ubumwe bw'abanyarwanda k'urugata rwayo: Kuva igihe cya cyami kugeza magingo aya muri Repubulika, yabuze uyobora imihango yayo n'uwayivugira imisango!

15/08/2017, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Ubwo FPR yateraga u Rwanda, mu mwaka w’1990, Perezida Habyarimana yatangaje ko u Rwanda rwatewe rutunguwe. Nyamara mu kuvuga ibyo, Habyarimana yiyibagizaga ko nta mugabo ugutera mu rwawe atabanje kwitegura. Mu gusuzugura ingufu z’ingabo z’inyenzi-inkotanyi, ubutegetsi bwa Muvoma bwanirengagizaga ko Colonel Théoneste LIZINDE Mugabushaka, yari yarabyanditse mu gitabo cye yise «La découverte de Kalinga ou la fin d’un mythe». Muri icyo gitabo, uyu mugabo wari ukuriye inzego nkuru z’iperereza ry’u Rwanda, yemezaga ko impunzi z’abanyarwanda zatangiye kwitegura kuzatera u Rwanda, kuva mu mwaka w’1975.

Ugutera u Rwanda kw’inyenzi-inkotanyi kwanemejwe muri 1989, ubwo Perezida Museveni yari yakiriwe na mugenzi we perezida Habyarimana, i Butare. Mu kinyankole, Yoweli Kaguta Museveni, yagize ati: «umanyi baringa»? «Waba uzi icyo bita baringa»? Ni igisubizo kidatomoye Museveni yahaye Habyarimana, ubwo uyu yamubazaga niba haba hariho umugambi wo gutera u Rwanda ku banyarwanda Museveni yari acumbikiye, aba bakaba ari na bo bari bamaze kumugeza ku butegetsi, mu mwaka w’1986.

N’ubwo Leta ya Habyarimana yakunze kubeshya ko yatewe itunguwe, zimwe mu nzego za Leta zari zizi neza ko hari ibitero by’inyenzi byarimo gutegurwa. Claver Kanyarushoki, wari ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, kugeza inyenzi zifashe ubutegetsi muri 94, yari yaremeje ku mugaragaro kandi atarya iminwa «noir sur blanc» ko igihugu cya Uganda cyatozaga, kikanaha intwaro impunzi z’abanyarwanda, ziteguraga gutera u Rwanda.

Ibi byanemejwe na Christophe Mfizi, wayoboraga ikigo cya Leta cy’itangazamakuru (Orinfor), ubwo yaduteranyirizaga hamwe, adusaba guhindura izina rya «groupe choc» ya Orinfor. Icyo gihe abenshi muri twe twatunguwe no kumva Mfizi atubwiye ko hari abanyarwanda baba hanze y’igihugu ngo bitwa «inkotanyi», benda gutera u Rwanda, ko kubera iyo mpamvu izina rya «groupe choc» ya Orinfor «Inkotanyi za Muvoma» rigomba guhindura inyito, byihutirwa. Nguko uko umuhanzi, nyakwigendera Andereya Sebanani, yaduhitiye mo izina rishya «Imboni za Orinfor», izina twatoye twese, nta n’umwe wifashe.

Igitsina, intwaro nyakuri y’intambara

Uretse igihugu cya Uganda cyari gicumbikiye impunzi nyinshi z’abanyarwanda, izi mpunzi zari zinanyanyagiye mu bindi bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, nka Zayire, Tanzaniya, Kenya n’Uburundi. Izo mpunzi z’icyo gihe, zitagize aho zitandukaniye n’impunzi z’ubu, zose ntiziyobewe ko ubutegetsi bw’igitugu, aho buva bukagera, buvanwaho n’imbunda. Nguko uko impunzi za cyera zagerageje izo mbunda kuva mu myaka ya za 60, n’ubwo ibitero byazo byagiye bishushubikanwa n’ingabo z’u Rwanda z’icyo gihe.

Nyamara n’ubwo inyenzi zatsindwaga zitarenze umutaru, ntizigeze zicika intege, cyangwa ngo zibe ba «ntibindeba» nk’impunzi z’ubu. Zashakishije uburyo bwose bushoboka bwo gufata igihugu, n’iyo ubwo buryo bwaba burimo ingorane n’ingaruka «risque» ka jana. Ni nde wavuze ngo «Qui ne risque rien, n’a rien»? Umunyarwanda ati: «uratinya nturamba»; akongera ati: «uwo uzaheka ntumwisha urume». Mu kurwanira ubwo butegetsi, inyenzi zari zaracengeye mu gihugu hose : muri za minisiteri, mu bigo byigenga, mu miryango mpuzamahanga yakoreraga mu Rwanda, muri za ambasade zakoreraga mu Rwanda, ndetse no mu gisirikare cy’u Rwanda zari zihafite ibyitso. Mu bakomeye b’ingoma ya Habyarimana, nta n’umwe utari ufite inshoreke, «roue de secours», cyeretse uwavugiwe mo n’inema za Roho Mutagatifu! Siniriwe mvuga «munsi y’igitanda», aho twanyweraga byeri, kuko hose hari ahazo. Mu Kigaraji no kwa Rasheli i Nyamirambo, bamwe mu basirikare bakuru bari barahatwirukanye burundu. Umwe muri aba – ntashatse kuvuga izina – iyo yahadusangaga, yatubazaga icyo turimo kuhakora kandi ngo «yaguze frigo yose »!

Ubu buryo bwo kurwanisha intambara igitsina ntibujya bumenywa n’ubutegetsi bw’abahutu, kubera kunyurwa manuma «naïveté», kwabo. Aba bafuhira bashiki babo n’abagore babo, nk’aho aho bahereye, hari n’ibango bigeze «bakuraho». Ntibajya bamenya ko igitsina ari nk’igihugu. Ntibigeze batekereza ko gucunga «gérer» igitsina cyangwa igihugu, nta n’umwe ku isi wigeze abishobora. Bose baragerageza, muri «nshimwe, nshimwe» zabo, bagakubita amahembe n’ibipfukamiro hasi, bakagisiga uko bagisanze, abagifite imbaraga zo kukiyobora, bagakomereza aho abababanjirije bari bagereje. Icyo ni igitsina n’igihugu, ndimo kuvuga.

Intambara y’igitsina yagize imbaraga mu gufata ubutegetsi kwa FPR-Inkotanyi. Ibi Tito Rutaremara yaranabyemeje mu kiganiro n’abanyamakuru, mu ntangiriro z’umwaka w’1995. Ati: «Intambara ntirwanywa n’amasasu gusa; twayirwanye ku buryo bwinshi: twatanze abana bacu, dutanga bashiki bacu, dutanga abagore bacu. Aba bose twabatanzeho ibitambo, kugirango tugere ku butegetsi; uzabutwambura ubwo na we azakoresha izo nzira zose».

Ni nde muhutu rero uzemera gutanga umugore we cyangwa mushiki we ho igitambo, kugirango agere ku butegetsi? Aba bagore bacu se bo, bamaze kwigishwa no gutegurwa bihagije kugirango babyumve kimwe, nk’uko «abavandimwe» bacu babigenje? Igisubizo cy’iki kibazo si jyewe ugitanga; kizatangwa n’abashaka ubutegetsi bwo mu Rwanda.

«Batubarize»!

Mu kiganiro nagiranye na Padiri Nahimana, ubwo yari amaze gushyiraho guverinoma yo mu buhungiro, taliki ya 20 gashyantare 2017, yatangaje ko bitarenze taliki ya 05 kanama 2017, azagira icyo akora, niba Perezida Kagame yongeye kwiyimika ku butegetsi. Icyo uyu mupadiri yari gukora, nubwo atagisobanuye neza, abasomyi banjye bagitekerejeho, bakurikije akababaro kabo: intambara y’amasasu.

Nyamara mu itangazo yashyize ahagaragara, taliki ya 10 kanama 2017, Padiri Thomas Nahimana yatomoye neza icyo azakora nyuma y’uko Kagame yongeye kwiyimika nk’umwami uganje. Ati: «Mu gihe kitarenze amezi 6, guverinoma ya rubanda ikorera mu buhungiro, izaba imaze guhanga inzira yo gusezerera «ikigirwamana cyiyicaje ku ngoma». Iyi nteruro y’ishyaka «Ishema ry’u Rwanda» yaba isubije neza ikibazo cy’abansabye kubabariza? Simbikeka.

Kubera ko aba batanyuzwe n’iki gisubizo cyatanzwe na Padiri Nahimana, bansabye noneho kubabariza abandi bavuga ko barwanya ubutegetsi bwa Kagame, bakorera iyo mu Burayi na Amerika. Bati: «tubarize n’abahagarariye ayo mashyaka, akorera iyo iwanyu, ibyo barimo, nyuma yo kubona ko ubutegetsi bwa Kagame buhindutse noneho bwa butegetsi bwa cyami, twiyirukaniye muri Revolisiyo yo muri 59». Ngaho nibisubirize, na bo barumva, dore ko nta n’ubarusha gusesengura ibyihishe inyuma ya manda ya gatatu, perezida Kagame yihaye ku ngufu.

Niba aba banyapolitiki bananiwe gusubiza ikibazo cy’abo bavuga ko bakorera, reka jyewe nkibasubirize. Abazirukana ubutegetsi bwa FPR ntabwo ari abagize amashyaka cyangwa abarwanira kubugeraho bakoresheje amatora. Abashaka intambara na bo – ni byo intambara ni zo zifata ubutegetsi mu Rwanda – bagomba kumenya ko intambara zitegurwa ( Lizinde yanditse ko FPR yatangiye gutegura gutera u Rwanda kuva mu mwaka w’1975).

Iyo bamenya ko inzira zo gufata ubutegetsi mu Rwanda zinyura mu ntambara y’amasasu, baba barateguye iyo ntambara ubwo Twagiramungu yatsindaga amatora yo muri 2003, agahabwa ijwi rimwe n’ibice byaryo. Baba barateguye iyo ntambara ubwo Ingabire yiyemezaga muri 2010 kujya guhangana na Kagame mu matora, uyu akamwumvisha ko urubuga rwa politiki, «espace politique» «political space», arwanira, azarusanga muri 1930.

2010: Paul Kagame yeretse Victoire Ingabire n’abandi batekereza nkawe, ko demokrasi mu Rwanda, igomba kugenda no gutegurwa uko we ubwe bwite abyifuza n’uko abigena. 

Guhubukira ibikorwa by’intambara muri iki gihe, ugamije gufata ubutegetsi mu Rwanda, ntaho bitandukaniye no guha imbaraga uwabwihaye, akanabwiyongeza. Gushoza intambara ni ugutiza umurindi no guha impamvu nshingirwaho umunyagitugu Kagame «légitimer», kuko we azi neza ko abamurwanya nta kindi bashigaje, uretse inzira yo kumurasaho.

Mu yandi magambo, kumurwanya muri ubwo buryo, ni ukumushyira igorora, kuko azaba abonye impamvu zo kurangaza amahanga, atarashakaga ko yiyongeza izindi manda. Niba iyo ntambara ibaye, biroroshye ko Kagame ayirwana yemye, avuga ko ba bandi basize bamaze abatutsi mu Rwanda, bongeye kubyutsa umutwe n’imipanga yo kumaraho abatutsi barokotse muri jenoside «génocide», yo muri 94. Intambara Kagame azarwana n’abamurwanya, nayerekeza muri iyi mvugo, amahanga asanzwe yarasabitswe n’ipfunwe ko atahagaritse jenoside yamaze abatutsi, ntazazuyaza kwemera ibisa n’uku kuri kwa perezida Kagame.

Abarwanya Kagame na bo,  niba bashaka ubutegetsi koko, ni byiza ko bakorera hamwe, bakumva ko umwanzi barwanya ari umwe rukumbi na politiki mpotozi yashyizeho. Bagomba kumva ko Kagame atazi gutandukanya umuhutu n’umututsi, umunyenduga cyangwa umukiga. Kuri we abamurwanya bose, bo mu moko yose, bo mu turere twose tw’igihugu, ni abanzi be, agomba gutera ifuni, uko byagenda kose.

Birababaje ko abanyarwanda tukigendera ku bitekerezo bishaje, bishingiye kuri kiga-nduga, tutsi-hutu. Biteye ishozi ko tukirebera mu ndorerwamo y’inzika ku bakiga bishe Kayibanda, aba na bo bakaba badakozwa kwemera iki cyaha, ngo nibiba na ngombwa bagisabire imbabazi.

Biteye impungenge ko tugishinze iryinyo ku rindi kuri Twagiramungu, ngo washenye MDR-Parimehutu ya Kayibanda, akimika inyenzi-inkotanyi, ziduhejeje i Shyanga. Twagiramungu na we ntaremera ko abishe sebukwe agomba kubababarira no gukorana na bo. Abishe sebukwe na bo baracyamwita icyitso cy’inkotanyi, nk’aho bamwiyegereje ngo barwanye umwanzi bahuriye ho bose.

RNC na yo, iracyumva ko ari yo yonyine ikwiye kuyobokwa n’abarwanya Kagame kuko ngo ari yo yonyine ifite urufunguzo rwo kwirukana ubutegetsi bwe. Abagendera ku bukirigitwa bw’inzozi, kuri za «illusions», bibeshya ko ubwo abayobozi bakuru b’iryo shyaka bahoze mu bushorishori bwa FPR, ngo ari bo bonyine bafite iturufu ifatika yo kwirukana Kagame ku butegetsi, cyane cyane ko ngo bashobora gushoza urugamba, bakanarutsinda, bakaducyura twese.

Amashyaka avukira hanze, ubu arenga 20, na yo yumva ko politiki akorera kuri internet, ari yo yonyine azirukana Kagame ku butegetsi. Umuntu usesengura neza ibitekerezo by’aba banyapolitiki bose, asanga tugifite inzira ndende yo gusohoka muri iki gihirahiro turimo, igihirahiro gishingiye ku mateka n’imyumvire yacu; igihirahiro cy’urwikekwe no kutizerana mu nzira ndende yo gusananira umwanzi uduhigisha uruhindu twese, uko twakabaye.

 

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email