I Buruseli Padiri Thomas Nahimana yongeye gushimangira intego y’Ishyaka ayobora

Yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

« Abavuga ko bari muri politiki nyamara badaharanira kugera ku butegetsi, si politiki baba bakora ».

Byatangajwe na Padiri Thomas Nahimana mu kiganiro yarimo i Buruseli mu Bubiligi tariki ya 31/07/2016.

Nahimana

Mu kiganiro musanga ku mpera z’iyi nyandiko, asobanura ko politiki irangwa n’ibintu bibiri by’ingenzi: Hari ukwerekana inzira uyikora azanyuramo ngo agere ku butegetsi, hakaba kandi gusobanura no gushyira mu bikorwa gahunda n’imigambi ibereye abanyagihugu n’abagituye igihe yaba abugezeho.

Yabajijwe ibibazo by’insobe musanga muri iki kiganiro (amajwi yafashwe na Gaspard Musabyimana wa Radio Inkingi). Muri iki gihe, Padiri Nahimana na bagenzi be bahuriye mu ishyaka bavugwaho byinshi. Hari abavuga ko uyu mupadiri ushaka kuziyamamariza kuba umukuru w’igihugu, atazabona urwinyagamburiro nagera mu Rwanda, bakongeraho ko azagonga urukuta rw’amategeko. Hari abibaza niba Ishyaka Ishema ry’Urwanda, rizahabwa uburenganzira bwo gukora binyuze mu mategeko, mu gihe hari andi mashyaka yabisabye, akaba amaze imyaka irenga itanu, amaso yaraheze mu kirere.

Hari abavuga ko atazabona uko yumvikanisha ibitekerezo bye, kuko nagerayo itangamakuru ry’imbere mu gihugu ngo ntirizamuha ijambo. Hari abavuga ko batabona inzira azanyuramo, ngo ahatane muri politiki imbere ya Jenerali Paul Kagame, kurusha uko Fawusitini Twagiramungu, Victoire Ingabire Umuhoza, Déo Mushayidi, Dr Théoneste Niyitegeka, Me Bernard Ntaganda n’abandi babigerageje, bagahura n’ingorane zikomeye, kugeza n’ubu. Hari n’abemeza ko yaba yaraguriwe ngo ajye kugwiza umurongo… Nyamara se bafite ibimenyetso bifatika? Igihe ataranagerayo ngo imvugo ye n’imikorere ye bijye ahabona, kubyemeza ntikwaba ari ukwihuta? Cyakora na none, hari abagira amakenga bakabishingira ko bagiye babona, abahisemo gukeza ubutegetsi bagayaga imikorere, mu gihe ntacyahindutse, ku munsi wa none bakaba babuvuga imyato. Ikiruta ibindi, ni ugutegereza gato, abantu bakazareba uko azitwara nk’umunyapolitiki agezeyo.

Hari n’abibaza niba koko mu kwezi k’Ugushyingo 2016 azajya mu Rwanda nk’uko yabitangaje. Ababyibaza batyo ni abataranyuzwe n’ibisobanuro yatanze ubwo Ishyaka Ishema ry’Urwanda ahagarariye ryimuraga urwo rugendo rwari ruteganyijwe muri Mutarama 2016.

Nahimana 4

Iri shyaka rimaze imyaka isaga itatu, usanga rishishikariza cyane cyane abasore n’inkumi kwigiramo icyizere cyo kugeza ku gihugu ibyo abababanjiriye bananiwe, no gukosora ibyo bazambije. Basobanura ariko ko batirengagiza ko n’ibitekerezo n’imbaraga z’abababoneye izuba ari ngombwa. Bibanda rero ku rubyiruko. Ni muri urwo rwego, Yvonne Uwase ku myaka 25 gusa, yashinzwe kuba Komiseri ushinzwe ubukangurambaga, umuyobozi w’ibiro by’ubunyamabanga buhoraho, akaba kandi ashinzwe ikigega cy’Ishyaka nk’umufasha w’Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe umutungo. Hari kandi na Chaste Gahunde washinzwe kuba umunyamabanga mukuru wungirije ubwo yari afite w’imyaka isaga 33 mu w’2013, ubu akaba ari we munyamabanga nshingwabikorwa, n’abandi mu buyobozi usanga bagirirwa icyizere gishingiye ku bushobozi kititaye ku bwinshi bw’imyaka.

Ibi, iri shyaka ribihuriyeho na FPP Urukatsa (riyobowe na Abdallah Akishuli) na UDFR Ihamye (riyobowe na Jean-Damascène Ntaganzwa), akaba ari na yo mpamvu bibumbiye mu mpuzamashyaka bise « Nouvelle génération ».

Ese Thomas Nahimana na bagenzi be, biteguye bate kujya gukorera politiki mu Rwanda ? Bafite cyizere kingana iki ko abanyarwanda bari hanze n’abari imbere mu gihugu bazabashyigikira? Basobanura bate ko, mu matora batsinda perezida Kagame ushyigikiwe n’amashyaka asaga icumi agaragiye FPR iri ku butegetsi kuva muri Nyakanga 1994, akaba ari ishyaka rifite abayoboke n’amafaranga atagira ingano?

Padiri Thomas Nahimana aratanga ibisobanuro muri iki kiganiro.

https://m.soundcloud.com/radio-inkingi/03-08-2016-thomas-nahimana-arashaka-gusimbura-prezida-kagame-muri-2017_bizashoboka?in=radio-inkingi/sets/ibiganiro

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email