Hizihijwe umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho

Abakristu n'abihayimana mu misa yo kwizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho. Paris kuwa 19/11/2016. Ifoto (c) F. Kabanza

Ku munsi w’ejo kuwa gatandatu 19 ugushyingo 2016, abakiristu bavuye imihanda yose y’i Burayi baje kwifatanya n’abapadiri n’abakiristu i Paris mu kwizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho. Uyu muhango wabereye muri Kiliziya ya Notre Dame du Bon Conseil, wayobowe na Musenyeri Ferederiko Rubwejanga akikijwe n’abasaseridoti 25. Abakirisitu bari bitabiriye uyu munsi barengaga 600.

Musenyeri Ferederiko Rubwejanga wayoboye umuhango, akikijwe n’abasaseridoti 25. Ifoto (c) F. Kabanza

Musenyeri Ferederiko Rubwejanga wayoboye umuhango, akikijwe n’abasaseridoti 25. Ifoto (c) F. Kabanza

Ni ku nshuro ya gatanu uyu muhango ubereye i Paris, ku bufatanye bw’abihayimana n’abakirisitu b’abanyarwanda baba muri uyu mugi. Uyu munsi mukuru urimo kugenda urushaho kwitabirwa n’abandi bakirisitu baba abafransa, abaturuka mu bihugu by’Afurika no ku yindi migabane. Ndetse aba bakiristu baturuka mu bindi bihugu batangiye kugira uruhari mu gutegura uyu munsi bafatanije n’abakristu b’abanyarwanda.

Amasengesho n’inyigisho z’uyu munsi zagarutse ku mabonekerwa ya Kibeho n’uburyo abakiristu barushaho kwiyambaza umubyeyi Bikira Mariya mu gushimangira urukundo n’ubuvandimwe biranga buri mu Kirisitu.

Uyu munsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho uzakomeza kwizihizwa buri mwaka kandi abikirisitu bose bakaba bizera ko Bikira Mariya azarushaho kumenyekana no kwiyambazwa ku isi hose.

Faustin Kabanza

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email