Hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko Donald J. Trump yenda kwitwara nk’abaperezida tumenyereye muri Afurika

Donald Trump mu kiganiro n'abanyamakuru. Ifoto (c) CNN

14/01/2017, yanditswe na Emmanuel Senga

Ntibyoroshye kugereranya ibibera mu gihugu cy’igihangange nk’Amerika ubigereranya n’ibibera muri Afurika. Ariko ejobundi mu kiganiro cya mbere yagiranye n’abanyamakuru, Donald Trump, witegura kuzarahirira kuyobora Amerika, guhera ku ya 20 Mutarama 2017 nk’umuperezida wa 45 uyoboye iki gihugu, yatangaje abakurikiranye icyo kiganiro ubwo yikomaga abanyamakuru bamwe na bamwe akabima n’ijambo avuga ko itangazamakuru nta cyiza rikora ngo uretse kumuharabika no gutangaza inkuru  z’impimbano (nk’uko muza kubyiyumvira no kubibona kuri video iri muri iyi nkuru); ubundi akongera agasa nk’usuzuguye inzego z’iperereza mu kibazo cy’ubunetsi no gucengera amatora bivugwa ko byakozwe n’Uburusiya. Ahandi yagaragaje umwihariko ni mu kudashobora kwitandukanya n’ubutunzi bwe, ndetse n’umuryango we ashaka kuvanga na politiki, ku buryo umukobwa we Ivanka Trump, ariko cyane cyane umukwe we Jared  Kushner azimukana na bo i Washington DC, aho kandi biteganywa ko umukwe  we ari we uzaba ari ku isonga ry’abamugira inama.

Amatora ya Perezida muri Amerika, yarangiye atsinzwe na Donald J Trump, yaje kugaragaza ko yakozwemo amanyanga akomoka k’ubunetsi bwakozwe n’abarusiya ubwo bacengeraga muri mudasobwa z’ishyaka ry’abaDemokarate, maze bakazizambya, ari na ko bafasha ishyaka ry’abaRepubulikani kwegukana intsinzi nubwo na bo babanekaga. Byaravuzwe ariko abantu ntibabiha agaciro, kugeza aho umwongereza wakoze mu nzego z’iperereza abyemereje, nubwo akazi ko kubigenzura ngo bishyirwe hanze ku buryo budasubirwaho kagikomeza. Ariko kandi no mu kwiyamamaza kwe Donald J Trump ntiyigeze ahisha ko ari inshuti ya Putin, Perezida w’Uburusiya, ndetse akumvikana amwiyambaza ngo akomeze yinjire mu mabanga ya Hilary Clinton, bari bahanganye mu matora. Twibutse ko ubucuti bwabo bukomoka ahanini ku bikorwa by’ubucuruzi bukomeye Donald Trump afite muri icyo gihugu.

Ariko icyatangaje kurusha ibindi ni ukuntu amaze gutorwa, Donald J Trump yakomeje kwerekana ko atazigera atatira icyo gihango kiri hagati ye na Putin. Mu gihe ari ikimenyabose ko muri iyi minsi Amerika itumvikana na gato n’Uburusiya bitewe no kugonganira ku bintu byinshi birimo intambara ibihugu byombi byahuriyemo mu Burasirazuba bwo hagati, harimo ibibazo bya Cuba aho Obama yahagaritse ubwigunge icyo gihugu cyari kimazemo imyaka irenga mirongo itanu n’indi, harimo ndetse ko n’imiterere y’ubuyobozi Perezida Obama yerekanyemo ubuhanga n’ubushishozi bukataje, bitashimishije Putin, akaba ari na yo mpamvu Putin yakoze uko ashoboye ngo Hilary Clinton w’umuDemokarate adatorwa, kuko yabibonaga nk’aho ari ugukomeza ubutegetsi bwa Obama, utarigeze ahisha ko atemera Putin nk’umuyobozi w’indakemwa. Ibi byose abanyamerika barabibonaga bagakeka ko bizarangirana n’amatora, ariko kugeza n’ubu Donald J. Trump akomeza kwerekana ko ashaka gukomeza ubwo bucuti buri hagati ye na Putin, ibintu birakaza cyane abanyamerika, barimo n’abaRepubulikani Trump abarizwamo.

Aho imigirire nk’iyi ihuriye n’iyo muri Afurika rero, ni aho udashobora gutekereza ko igihugu gifite demokarasi isesuye, kimaranye imyaka n’imyaniko kijya kwisunga igihugu nk’Uburusiya burangwa n’igitugu nk’ibyo tumenyereye mu bihugu byacu by’Afurika. Ibitangazamakuru byose bikunze kugaruka kuri iyi myitwarire ikigaragara na nyuma y’amatora; kandi kuba ibitangazamakuru bibigarukaho birakaza cyane Donald Trump, maze akikoma itangazamakuru, we yemeza ko ribunza ibinyoma gusa.

Perezida watowe Donald J Trump ntakunda abanyamakuru n’itangazamakuru, kimwe neza neza nk’uko abanyagitugu bayoboye Afurika babigenza.

Ikintu cya kabiri cyagaragaye muri iki kiganiro ni ibyari bisanzwe bigaragara ndetse no muri mitingi zose aho Donald J Trump yabaga yikomye abanyamakuru, abateza n’abaje muri mitingi ze ngo nibahindukire barebe ba banyabinyoma. Hari n’ubwo yigeze kwikoma umunyamakuru w’igitsina gore amuvugaho ibintu biteye isoni imbere ya za Televiziyo. Muri iyi ntangiriro y’ubuyobozi bwe, kubera gutinya kuvugana n’abanyamakuru, yigeze gusubika ikiganiro n’abanyamakuru cyagombaga kuba cyarabaye mu kwa 12, tariki ya 12, 2016, aza kucyimurira tariki ya 11 Mutarama 2017. Muri iki kiganiro nk’uko asanzwe abigenza, yikomye abanyamakuru ba CNN, arabandagaza karahava, arangije yanga no kwakira ibibazo byabo. Ibi byagaragaye nabi mu maso y’abanyamerika bamenyereye itangazamakuru ryigenga kandi rivugisha ukuri.

Ni hehe iki kiganiro cyagaragaje imyifatire nk’iy’abaperezida bo muri Afurika?

Aho iki kiganiro n’abanyamakuru gihuriye n’ibikunze kugirwa n’abanyagitugu b’abanyafurika ni hariya Donald J Trump ashyiramo ingufu ngo acecekeshe abanyamakuru, kimwe n’ibinyoma cyangwa umunabi byakirangwagamo, ubundi bitakabaye byihanganirwa mu gihugu nka Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ikindi ni uko abanyamakuru bakunze kumukerensa ngo icyongereza cye ni nk’ikivugwa n’abaturage basanzwe, aho akoresha imvugo isanzwe itari ku rwego rw’imvugo yakabaye ikoreshwa n’umuntu wo ku rwego rwa Perezida. Ntatinya no gutukana, ndetse no gukabya kwirarira, nk’aho yavuze ko agiye kuba umuperezida umwe wa mbere Imana yaremye ngo azane imirimo myinshi muri Amerika. Ingero nk’izi kandi zo gutukana no kwirarira turazimenyereye ku baperezida b’Afurika. Abanyamakuru bo zarabatunguye, kuko bari bamenyereye imvugo ya gihanga yuje n’urugwiro ya Perezida Obama. Hari ndetse n’umwe mu batumirwa wa Televiziyo y’abafaransa France 24 mu kiganiro cyahise nyuma y’amakuru, bita “Débat” nyuma y’icyo kiganiro Trump yagiranaga n’abanyamakuru, watinyutse aravuga ati Trump yamanuye Amerika ku rwego rwa za Repubulika “z’ibitoki” (Banana Republic), ubundi byitwa ibihugu biyobowe kinyeshyamba, nta mategeko akurikizwa, dukunze kubona cyane ku mugabane w’Afurika.

Ikindi kintu cyatunguye abanyamakuru n’abanyamerika muri rusange, ni kiriya kibazo cyakomeje kwanduza amatora Trump yatsinze, aho bari bategereje ko Perezida watowe ajomba urutoki aharyana, akavuga ko yitandukanije n’ibyakozwe ndetse akabyamagana, kandi agasaba ko byagenzurwa; ahubwo yamaze umwanya munini yanannye adashaka kwemera ibi bikorwa by’ubunetsi, arangiza abyemereye ku mutsi w’iryinyo. Imyitwarire nk’iyi ikaba ihangayikishije abanyamerika bafite ubwoba ko Perezida Trump ashobora kujenjeka Uburusiya bukarusha Amerika ubuhangange. Ni yo mpamvu abo Trump yagennye ngo binjire mu ikipe ye igiye kuyobora igihugu abagize Kongere babahata ibibazo bikomeye, bashaka kumenya niba bazafasha kugarura Donald Trump mu nzira nziza. Ariko nubwo ibi bikorwa, ntibikuraho izo mpungenge neza neza, ku buryo Kongere igomba kuzajya ikurikiranira hafi ibikorerwa muri White House, hato batazasanga igihugu Perezida Donald Trump yakiroshye. Ibi kandi bikaba bisa n’ibyo tubona muri Afurika, kubera ko abanyagitugu bayoboye uwo mugabane, ntawe bagisha inama, bakaza kwisanga babangamiye umubano w’ibihugu byabo n’ibindi. Ibi kandi bikaba biza mu bitera amakimbirane adahosha arangwa mu bihugu by’Afurika. Ingero zo ziboneka henshi muri Afurika,

Donald Trump ntagaragaza neza uko azitandukanya n’ubuyobozi bw’imitungo ye.

Indi ngingo abanyamakuru bagarutseho cyane ni ingingo yerekeye kubangikanya ubuyobozi n’inyungu ze bwite ( conflit d’intérêts). Twibutse ko Trump ari umuherwe ukomeye ufite amasosiyete arenga 500 akorera hafi ku isi yose. Abanyamerika rero bakaba bibaza uko umuntu w’umucuruzi atazibagirwa akiha icyashara, haba mu mahoteli ye, haba no mu yandi mazu y’ubucuruzi akwiriye hirya hino muri Amerika no ku isi hose. Abantu baribaza uko ibihugu birimo ayo masosiyeti bitazakora uko bishoboye ngo bihe Perezida w’Amerika icyashara, ngo bimugushe neza. Muri iki kiganiro Donald Trump yerekanye ko afite ubushake bwo kwitaza ubucuruzi bwe akabusigira abahungu be Eric Trump na Donald Jr. Trump, ariko igikomeje gutera inkeke ni ukwikikiza umukwe we n’umukobwa we ngo bazakomeza kumugira inama, ngo kuko ari bo yizera kurusha abandi. Nubwo nta tegeko rimubuza gukomeza ubucuruzi bwe, cyangwa se gukoresha abo mu muryango we, ariko uko byagenda kose abantu baba babyibazaho.

Ibi rero bikaba bihuye neza neza n’ibyo dusanganywe muri Afurika, aho usanga ibigo byose bikomeye biri mu maboko ya Perezida na bene wabo, cyangwa aho usanga Perezida yikikiza umuryango we akangisha umutekano we. Urugero rutari kure ni urwo dusanga muri Uganda aho Perezida Yoweri K.Museveni yafashe umuhungu we Jenerali Major  Muhoozi Kainerugaba  akamugira umujyanama mukuru mu byerekeye umutekano na gisirikari, kimwe n’uko yagize umugore we Janet  K Museveni Minisitiri w’Uburezi na Siporo. Iyi myanya koko nta bandi banyayuganda bari kuyijyamo kandi igihugu kikayoborwa neza na Museveni akagira umutekano? Ikibabaje ni uko ingero mbi nk’izi uzisanga muri Afurika hose.

Hari byinshi bishobora kugaragaza ko ubutegetsi bwa Trump bwishushanya cyane nk’ubwo tubona muri Afurika, tuzagira ikindi gihe cyo kubigarukaho, icyo umuntu yavuga asoza ni uko Amerika yo itameze nk’Afurika, ifite uburyo buhagije bwo kuzamugenzura niba yiyemeje gukomeza kuba Perezida, byananirana bakamweguza. Ni ugukomeza kubikurikiranira hafi.

 

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email