Hakorwa iki ngo abategetsi b’u Rwanda na Kiliziya bavuge rumwe kuri jenoside?

Mgr Filipo Rukamba perezida w'inama nkuru y'abepisokopi mu Rwanda (ibumoso), Francis Kaboneka Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu (iburyo) Ifoto (c) Igihe

Yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Kiliziya yasabiye imbabazi abayoboke bayo. Iyo ntambwe yaje yiyongera ku zindi yateye. Nubwo Kiliziya na yo yahungabanye mu ntambara na jenoside, ariko yakomeje gutanga ubutumwa bw’Imana, irangwa no guca bugufi, iriyumanganya, irigengesera, yirinda guheranwa n’akababaro yatewe no kubura abayo, ahubwo ishishikariza abakristu kuva mu kibi no kubana neza. Abaguye mu cyaha ibigisha kwicuza no gusaba imbabazi, yigisha ko ari na byiza kubabarira, ariko ntiyigeze ibangamira na rimwe ubucamanza n’ubutabera. Ibi byose ni intambwe Kiliziya yateye, kandi iragaragaza ko ikomeje urugendo. Kiliziya yatangaje ko itemera gushinjwa ibibi itakoze. None kuyitota, ejo ntihari abo byaha isura yo kuyitoteza? Abategetsi nibibaze ubwabo, umubare w’intambwe bamaze gutera. Abanyarwanda bahanze amaso izi nzego. Baritegereza urugero zitanga mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge. Ni inzego ebyiri zishobora kuzuzanya mu mibereho y’igihugu. Kiliziya n’abategetsi b’u Rwanda bakabaye “magirirane”. Uyu munsi, ni ko bimeze?

Hashize iminsi, Kiliziya gatulika n’abategetsi b’u Rwanda berekanye mu mvugo ko hari ibyo batabona kimwe kuri jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, (muze kumva uko Musenyeri Filipo Rukamba abisobanura ku mpera y’iyi nyandiko). Nyuma y’imbabazi Kiliziya yasabiye abayoboke bayo mu w’2000, muri uyu mwaka w’2016 yongeye kuzibasabira ubugira kabiri. Nyamara, bukeye bwaho, nk’uko byatangajwe mu binyamakuru binyuranye birimo “Igihe” Minisistiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yavuze ko imbabazi zitasabwe mu buryo buboneye. Abategetsi b’u Rwanda bashinja Kiliziya kugira uruhare mu gikorwa cyo gutegura no gukora jenoside, bityo, ngo na yo ubwayo yagasabye imbabazi. Mu izina ry’abapisikopi gatulika, Mgr Filipo Rukamba arahinyuza ibyo birego, akavuga ko Kiliziya itigeze igira uruhare mu gutegura jenoside, ko itigeze iyikora, ko kandi ntawe yigeze ituma gukora ubwicanyi. Cyakora asobanura ko, Kiliziya nk’umubyeyi isabira imbabazi abayoboke bayo baguye mu cyaha. Abayobozi ba Kiliziya n’abategetsi b’igihugu, ni inzego ebyiri zifite uruhare rukomeye ku mibereho y’abanyarwanda. Iyo izi nzego zombi zumvikana, zikubahana, zigatahiriza umugozi umwe, n’iyo haba impaka zigakorwa ku buryo bwubaka, bitanga umuti nyawo, igihugu kikabyungukiramo. Byagenda bite ngo izi nzego zombi zivuge rumwe ikibazo cy’intambara na jenoside, n’uburyo ubumwe n’ubwiyunge nyakuri byagerwaho?

Kiliziya ifite uruhare rwiza mu mibereho y’abanyarwanda

Uretse kwigisha abanyarwanda ijambo ry’Imana no kubigisha gukunda bagenzi babo nk’uko Imana ibakunda, Kiliziya inafite uruhare mu iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage. Kiliziya ifite uruhare mu burezi kuko kuva kera yubaka amashuri itangamo ubumenyi bufite ireme, n’uburere bw’intangarugero. Yubatse amavuriro n’ibindi bikorwa nkenerwa ku baturage. Kiliziya ntiyita gusa kuri roho (imitima), ahubwo inita ku buzima bwiza bw’abanyarwanda. Itera inkunga abatishoboye. Bimwe mu bikorwa igeza ku batishoboye ibinyuza mu mashyirahamwe n’imiryango inyuranye yashinze, nka “Caritas”, n’iyindi.

Nyuma y’intambara na jenoside, ubuyobozi bwa Kiliziya bwakomeje gutsindagira ko Kiliziya izirikana umubabaro n’akaga abanyarwanda bahuye na byo. Bityo  yakomeje ubutumwa bwayo bwo kwigisha Ijambo ry’Imana, ari na ko ifasha kwiyubaka bihereye ku mutima, ndetse no guhumuriza abanyarwanda. Yashishikarije abayoboke bayo kwicuza, gusaba imbabazi, no kuva mu cyaha burundu. Kiliziya yababajwe no kubona bamwe mu bayoboke bayo barakoze ubwicanyi kandi yari yarabigishije kwirinda ikitwa icyaha cyose.

Nyuma ya jenoside, Kiliziya yabaye intangarugero

Nyuma y’intambara na jenoside, Kiliziya gatulika yakomeje umurimo wayo mu bwitonzi. Aho byayisabaga gucisha make no kwigengesera yarabikoze. Yari izi uburyo imitima iremerewe n’akababaro. Yari izi ko hari hakiri imitima yahabye kubera amarorerwa. Yari ishyize imbere guhumuriza no gufasha abantu kugarukira Imana. Kiliziya ubwayo yazirikanye ko igihugu cyari kivuye mu bihe bikomeye. Kimwe n’indi miryango, Kiliziya gatulika na yo yatakaje abayo benshi bishwe mu ntambara, abandi bicwa muri jenoside. Muri bo harimo abayoboke bayo bo mu byiciro bitandukanye, (abihayimana n’abakristu basanzwe). Hari abihayimana bishwe na bo bazira ko ari abatutsi.  Mu bihe by’ubwicanyi Kiliziya yanatakaje bamwe mu bayobozi, abasenyeri, abapadiri, ababikira, abafurere, n’abandi. Nk’uko byagwiririye benshi mu banyarwanda Kiliziya na yo yahekuwe n’impande zombi zari zihanganye, zakoze ubwicanyi: hari bamwe mu bari bashyigikiye  abari ku butegetsi icyo gihe (bamwe mu basirikare n’interahamwe), hakaba na bamwe ku ruhande rwa FPR Inkotanyi.

Kiliziya ntiyihutiye gushinja no gushora imanza kuko icyo yabonaga cyihutirwa mu kubaka igihugu, ari gutera intambwe umuntu yegera undi amugaragariza ubuvandimwe kuko bombi ari ibiremwa by’Imana, kandi ku bari ku isi, ntawurusha undi ubutoni imbere yayo. Kiliziya Gatulika yatanze umuganda wayo mu bumwe n’ubwiyunge. Gahoro gahoro, intambwe imwe imwe, Kiliziya na yo irafasha abanyarwanda kwiyubaka bundi bushya, nubwo na yo kimwe n’abandi banyarwanda batagira ingano yahekuwe n’intambara na jenoside. Abategetsi b’u Rwanda bakwiye kwibaza intambwe bateye mu kubanisha neza abanyarwanda muri iyi myaka 22 ishize yose.

Kiliziya Gatulika ni imwe mu zifite abayoboke benshi mu Rwanda. Aha ni muri doyoseze ya Ruhengeri, 24/06/2016 hasozwa icyumweru cy’uburezi gatolika mu gihugu. Ifoto Diyoseze Ruhengeri

Kiliziya Gatulika ni imwe mu zifite abayoboke benshi mu Rwanda. Aha ni muri doyoseze ya Ruhengeri, 24/06/2016 hasozwa icyumweru cy’uburezi gatolika mu gihugu. Ifoto Diyoseze Ruhengeri

Ibyo abategetsi b’u Rwanda batabona kimwe na Kiliziya

Mu itangazo rigizwe n’ingingo 14 ryashyizweho umukono n’abepisikopi icyenda b’amadiyosezi Gatolika yose mu Rwanda ku itariki ya 17 Ukwakira 2016, rikaza gusomwa mu misa mu gihe cy’amatangazo, tariki ya 20 Ugushyingo 2016, ririmo ingingo ya 6 n’iya 7 zivuga ko Yubile iba n’umwanya wo gusaba imbabazi ku kibi cyose abayoboke b’iyi kiliziya bakoze.

Perezida w’inama nkuru y’abepisikopi gatolika mu Rwanda, ari na we mushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Filipo Rukamba, yavuze ko aho iryo tangazo ritasomwe kuri iriya tariki, rizagenerwa undi munsi wo kurisoma, bikorwe n’abayobozi baho ba Kiliziya.

Nk’uko mushobora kubisoma muri iryo tangazo, hari n’aho bagira bati “Yubile y’umwaka w’impuhwe, bivuga gusaba imbabazi ku kibi cyose twakoze. Twebwe abepisikopi banyu, mu izina ry’abakirisitu gatolika bo mu gihugu cyacu, muri uku gusaba imbabazi twitandukanya ku buryo bwose n’icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, tunitandukanyije n’imigirire yose n’imyumvire yose bijyanye n’ivangura n’irondakoko bigikomeza gutoneka ibikomere twasigiwe na jenoside yakorewe abatutsi.”

Kutavuga rumwe ku mateka y’u Rwanda ni ikibazo gikomeye

Nubwo iyi ngingo tuzayigarukaho binononseye mu minsi iri imbere, ariko ntawavuga ku kibazo kiri hagati y’abategetsi b’u Rwanda na Kiliziya Gatulika atavuze ku mpamvu zituma izi nzego zombi zitabona kimwe Amateka y’igihugu. Iyo abategetsi b’u Rwanda bavuga iby’itegurwa n’ishyirwamubikorwa rya jenoside bahera kure mu gihe cy’ingoma ya cyami na gikolonize. Abategetsi b’u Rwanda bakavuga ko amacakubiri no guhembera inzangano hagati y’abanyarwanda ko byaba byaragizwemo uruhare na Musenyeri Léon Classe  ngo waba yaratandukiriye avuga ku moko ari mu Rwanda, ngo ageza n’aho yihandagaza yemeza ko asumbana mu bushobozi, ngo akagera n’aho yemeza ko hari ubwoko burusha abandi ubwenge. Ibyo, ngo byagize ingaruka mbi, kuko hari ababihereyeho bakumva ko bagomba kugira ijambo ku bandi, nyuma bikanatera gushyamirana, igihe abanyagihugu bavumbuye ko ari ikinyoma kitagikwiye guhabwa intebe.

Musenyeri André Perraudin na we ashyirwa mu majwi ko yashyigikiye abashakaga kwigobotora ingoma ya cyami, cyane cyane ko igihe cy’impinduramatwara yo mu w’1959, hari abahutajwe, abandi barameneshwa, berekeza iy’ubuhungiro. Ibi byombi, abategetsi b’u Rwanda bemeza ko byagize uruhare mu guhembera inzangano, bakabifata nk’ikosa rya Kiliziya, mu gihe yo, isanga idakwiye kwitirirwa imvugo cyangwa igikorwa cy’umuntu ku giti cye.

Turebye icyo bavuga ku myaka ya hafi, bagaruka ku wari Arikipiskopi wa Kigali, Mgr Visenti Nsengiyumva, wagaragaye nk’uwari hafi y’ubutegetsi bwa Habyaliman. Yigeze kuba mu buyobozi bukuru bitaga “Comité central” ya MRND (Mouvement révolutionnaire national pour le développement), ishyaka rimwe rukumbi ryari ku butegetsi. Cyakora, icyo abategetsi b’ubu batavuga ni uko, binazwi ko ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatulika i Roma, bwaje gusaba Mgr Nsengiyumva kuva muri urwo rwego, kandi koko yarusezeyemo mu w’1990, ni ukuvuga imyaka ine mbere ya jenoside. Ibindi bitavugwa byerekana ko kuva na mbere mu Mateka y’u Rwanda, bamwe mu bihaye Imana bari mu nzego z’ubutegetsi, ni uko nka Mgr Alexis Kagame na bamwe mu bapadiri b’igihe cye, bari mu nama nkuru y’ubutegetsi bw’igihugu. Mgr Kagame we yanabaye n’umwiru mukuru i bwami. Ese muri iki gihe bwo, nta bihayimana bari mu myanya ifite uruhu rwa politiki mu nzego zashyizweho n’ubutegetsi? Ese, biramutse bigize inkurikizi mbi, abantu babitwerera amadini bakomokamo kandi atarabatumye, ndetse batanari muri zo nzego mu izina ryayo? Ibi bibazo bikwiye gusuzumwana ubuhanga n’ubushishozi. Mu minsi iri imbere, ishami rishinzwe inyandiko ku madini muri iki kinyamakuru, rizagaruka kuri izi ngingo ku buryo bucukumbuye kandi burambuye.

Abategetsi b’u Rwanda baravuga ko imbabazi zasabwe zidahagije

Nk’uko byatangajwe mu binyamakuru binyuranye, birimo n’icya Leta “Imvaho Nshya”, guverinoma yanenze uburyo Kiliziya yasabye imbabazi ngo kuko itazisaba ku giti cyayo, ngo ikaba itanemera uruhare ishinjwa muri jenoside yakorewe abatutsi. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ari intambwe nziza yo kwicuza, ariko ivuga ko bitagaragaza aho Kiliziya Gatolika ihagaze mu gufata ibikorwa bibi byakozwe nk’ibyayo. Guvernoma ivuga ko kuba basaba imbabazi ku ruhande rw’abantu bamwe batanavugwa amazina, abepisikopi basa n’abashaka ahubwo gukura Kiliziya muri ibyo bintu, ku ruhare urwo arirwo rwose yaba yaragize muri Jenoside. Guvernoma ikanavuga ko ibimenyetso bigaragara mu mateka binyuranya n’ibyo.

Guvernoma yatangaje ko bibabaje kuba bamwe mu bapadiri baranze gusomera abakirisitu babo itangazo ryatanzwe n’abepisikopi nk’uko byari biteganyijwe, bigasa n’aho bitandukanyije n’icyo gikorwa cyo gusaba imbabazi. Itangazo rya guverinoma rikavuga ko hagendewe ku bukana bw’ibyabaye, bikwiye ko n’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatulika i Vatikani busaba imbabazi nk’uko ijya ibikora hakozwe n’ibindi byaha ahandi.

Hakwiye gukorwa iki?

Leta na Kiliziya ni inzego zifatiye runini imibereho y’abaturage. Izi nzego zombi zifite ububasha. Hari n’abitegereza bakavuga ko bamwe mu bategetsi b’u Rwanda batagubwa neza mu gihe badafite ububasha busesuye no kuri iyi Kiliziya. Nyamara ntawagira inyungu yo guha icyuho amahari hagati y’izi nzego. Mu gihugu, ikibazo cyose gikwiye kubonerwa umuti kandi mu buryo bwiza. Haracyari umwuka utari mwiza hagati y’abategetsi b’u Rwanda na Kiliziya Gatulika. Igitangaje kurushaho ni uko bimaze igihe. Mu w’1999, uwari perezida, Pasteur Bizimungu, yavugiye imbere y’imbaga y’abanyarwanda, abwira nyakwigendera Musenyeri Augustin Misago (wari umushumba wa diyoseze ya Gikongoro), ngo “naho waba uri intungane uzajye kuba Musenyeri ahandi”. Bwakeye Musenyeri Misago afungwa, ashinjwa jenoside, nyuma atsinda urubanza bimaze kugaragara ko arengana. Cyakora nyuma bivugwa ko Pasteur Bizimungu yamusabye imbabazi ko yamuhohoteye, undi na we aramubabarira. Ku munsi wa none, abategetsi b’u Rwanda na Kiliziya bicaranye, bakareba kure, bagashyira imbere inyungu z’igihugu n’abanyarwanda, bakungurana inama, bataryaryana banabwizanya ukuri, ikibazo cyakemurwa mu mwuka mwiza, kandi byaba bibaye urugero rwiza ku banyagihugu. Nta kindi abanyarwanda bifuriza izi nzego zombi, uretse kuzibona zibanye mu bwumvikane n’ubwuzuzanye, kuko zombi ni “magirirane”.

Ikiganiro Mgr Filipo Rukamba yagiranye na BBC asobanura ko Kiliziya nta jenoside yakoze ko nta n’iyo yateguye:

 

 

 

Please follow and like us:
Floating Social Media Icons by Acurax Wordpress Designers
RSS
Follow by Email