Guverinoma ya Padiri Nahimana na bagenzi be yatangajwe. Izamarira iki abanyarwanda? Byagenze bite ko hari abayitakanye?

20/02/2017, Ubwanditsi

Hari hashize hafi ukwezi, Padiri Thomas Nahimana, atangaje ko we na bagenzi be bagiye gushyiraho guverinoma ikorera mu buhungiro. Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Gashyantare 2017, iyo guverinoma yashyizwe ahagaragara. Mu gihe tukiri gushaka abayobozi bakuru b’iyi guverinoma ngo tubabaze byinshi abantu bari kwibaza, turabagezaho itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe ubwo iyi guvernoma yari imaze gushyirwaho. Hagati aho, turanabagezaho ku mpera itangazo ryahise risohorwa na FDU Inkingi yatangaje ko ishyirwa muri iyi guverinoma kwa Mme Victoire Ingabire Umuhoza, nta kuri kurimo. Ku mpera biranashimangirwa na Bonifasi Twagirimana, Visi-Perezida wa mbere wa FDU Inkingi mu kiganiro yagiranye na Gaspard Musabyimana.

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

« DUSHYIZEHO GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO »

Twebwe abahagarariye amashyaka ya politiki ya Opozisiyo iharanira Demokarasi mu Rwanda, Abakangurambaga ba sosiyete sivile n’abikorera ku giti cyabo uko turi 30 twateraniye mu mwiherero udasanzwe i Paris, mu Bufaransa guhera taliki ya 17 kugeza kuya 19 Gashyantare 2017, dushishikajwe n’uko mu Rwanda haboneka ubutegetsi bunogeye abaturage,

I.TUMAZE KUBONA KO

Guverinoma y’u Rwanda iyobowe na Jenerali Paul Kagame :

1. Yafunze    burundu urubuga rwa politiki kugirango rwikubirwe n’Ishyaka    rukumbi rya FPR-Inkotanyi n’umuyobozi waryo Paul Kagame umaze    imyaka isaga 23 ku butegetsi ;
2. Yafashe    icyemezo kigayitse kandi gihonyora itegekonshinga n’andi mategeko    agenga u Rwanda muri iki gihe cyo kubuza kwinjira ku butaka bw’u    Rwanda abenegihugu bagize Ikipe ya Padiri Thomas Nahimana umuyobozi    w’Ishyaka ISHEMA akaba n’umukandida mu matora ya Perezida wa    Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017; bikaba byaragaragaye ko    taliki ya 23/11/2016 Guverinoma ya Paul Kagame  yanditse    urwandiko rushyira iterabwoba ku makompanyi yose y’indege ageza    abagenzi mu Rwanda ruyabuza gutwara Padiri Thomas Nahimana n’Ikipe    ye  bityo bakaba barasohowe mu ndege taliki ya 23/11/2016 i    Nayirobi muri Kenya ndetse no ku italiki ya 23/01/2017 i Buruseli mu    Bubiligi;
3. Yibye    amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2003 no mu 2010    kugira ngo Paul Kagame akomeze abe umukuru w’igihugu kandi mu    by’ukuri atatowe na rubanda;
4. Ibinyujije    muri Referendumu itekenitse yabaye mu Ukuboza 2015, yahinduye    ingingo y’101 y’itegekonshinga ryo mu 2003 yateganyaga ko nta    mukuru w’igihugu ugomba gutorerwa manda zirenze ebyiri, bikorwa    hagamijwe guha Paul Kagame icyanzu cyo gukomeza kwiba ubutegetsi    kugeza apfiriye ku ntebe y’umukuru w’igihugu;
5. Ifata    igafunga, ikica (André RWISEREKA) cyangwa igatorongeza Abalideri    b’amashyaka ya politiki ya Opozisiyo, abanyamakuru    n’abakangurambaga b’amashyirahamwe aharanira iyubahirizwa    ry’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu ;
6. Yafunze    ikanakatira gufungwa burundu Bwana Déogratias MUSHAYIDI wazize kuba    aharanira impinduka nziza mu mitegekere y’igihugu cye ;
7. Yafunze    ikanakatira imyaka 15 y’igifungo cy’akamama Madame Victoire    INGABIRE UMUHOZA watashye mu Rwanda mu mwaka wa 2010 imuziza    gusa ko yari agamije kwandikisha Ishyaka rye no kugira uruhare mu    miyoborere y’igihugu cye ;
8. Yafunze    ku buryo bw’akamama bwana Théoneste NIYITEGEKA, ikatira igihano    cy’imyaka ine bwana NTAGANDA Bernard n’abandi benshi ibaziza    gusa ko bashaka impinduka mu miyoborere y’igihugu ;
9.  Yabujije    inzego z’ubutabera ubwisanzure izihindura igikoresho cyo gufunga    umubare urenze urugero w ‘abaturage barimo abadafite    amadosiye, abafite amadosiye afifitse (atekinitse), n’abarangije    ibihano ntibafungurwe ;
10. Ikoresha    inzego zishinzwe umutekano mu bikorwa bigayitse by’iyicarubozo,    igakubita, ikica, ikanafungira abenegihugu b’inzirakarengane mu    myobo n’ahandi hatazwi kandi hatagerwa ‘imiryango yabo ;
11. Yakunze    kugaba ibitero bya gisilikari ku banyarwanda bayihunze igamije    kurimbura umubare munini w’abenegihugu ibatsinze mu mashyamba ya    Kongo ;
12. Ikomeje    ingeso yo gusanga impunzi z’Abanyarwanda mu bihugu zahungiyemo    hagamijwe kuzibuza uburyo, kubangamira umutekano wazo ndetse no    gucuza ubuzima bamwe muri zo (Colonel. Patrick KAREGEYA) ;
13. Yakwirakwije    abasilikari mu giturage kugira ngo itere abenegihugu guhora    bahagaritse umutima kubera iterabwoba rikaze ibahozamo ;
14. Ishyira    imbere gahunda za politiki zigamije gukenesha rubanda no kubicisha    inzara nko kubasenyera amazu, kubambura ibibanza n’amasambu byabo,    kubarandurira imyaka iri mu mirima no gutema intoki, kubategeka    guhinga igihingwa kimwe kitabafitiye akamaro ndetse ikanabahatira    kwinjira mu makoperative atabafasha ahubwo agenewe kubanyunyuza    imitsi ;
15. Yagize    uruhare rukomeye mu guteza inzara ikomeye yiswe « Nzaramba »,    aho gufata ingamba ziwkiye ngo itabare abaturage bari kwicwa n’iyo    nzara ihitamo kubihishira no gukomeza politiki mbisha yo kujijisha    no gukina rubanda ku mubyimba ngo u Rwanda nta kibazo rufite, ngo    uhubwo rwageze ku iterambere ry’akataraboneka ;
16. Yimika    ivangura mu itangwa ry’akazi no mu itangwa rya buruse zo kujya    kwiga ; ubwironde mu kwita ku mfubyi n’abapfakazi no mu    gutanga serivisi zikenewe mu buzima bwa buri munsi ;
17. Yikubira    amasosiyete yose y’ubucuruzi, igakubita kandi ikarasa ku manywa    y’ihangu abaturage baciye bugufi yita ABAZUNGUZAYI    bagerageza kwicururiza utwo bashoboye kugira ngo baronke ikiramira    urubyaro rwabo ;
18. Isahura    ikanasesagura umutungo w’igihugu ugakoreshwa mu kwigurira indege    bwite za Perezida wa Repubulika no kuzikodesha Leta ku giciro    gihenze cyane muri « business » zimufitiye akamaro, we    n’Agatsiko ke ;
19. Iteza    intambara z’urudaca n’umwiryane mu bihugu duturanye,    by’umwihariko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo no mu    Burundi, ibyo bikaba bibangamiye cyane inyungu z’u Rwanda rufashwe    nk’igihugu kiyobowe n’abanyarugomo bahungabanya umutekano mu    Karere kose k’Ibiyaga bigari, ibi bikaba byaratangiye kugira    ingaruka mbi ku buzima bw’abanyarwanda muri rusange ;
20. N’andi    mahano menshi tutakwirirwa turondora ;

II. TURASANGA :

1. Iyi    Guverinoma ya Paul Kagame yararangije gukurwaho    icyizere    n’Abanyarwanda kuko idakorera inyungu zabo ahubwo ikaba ibangamiye    cyane umutekano wabo mu buryo bwinshi bunyuranye ;
2. Abaturage    b’u Rwanda bakeneye inzira yo gutsinda ubwoba, kwihagararaho, no    kwerekana ko batavukiye kuba abacakara b’iyi Guverinoma y’igitugu    ya Paul Kagame n’agatsiko ke ;
3. Umuryango    mpuzamahanga n’ibihugu by’incuti bifuza kwitaza no kurekera aho    gufasha iyi Guverinoma y’abanyarugomo isiribanga Itegeko nshinga    n’andi mategeko agenga u Rwanda, ikica rubozo abenegihugu    yakagombye kurengera, ikanasuzugura masezerano mpuzamahanga    yashyizeho umukono ;
4. Guhera    kuri iyi taliki ya 20 Gashyantare 2017 natwe dukwiye    gufata    Guverinoma  ya    Paul kagame nka Guverinoma    itemewe kandi idashakwa n’abaturage.

III. KUBERA IZO MPAMVU ZOSE,

Turatangariza Abanyarwanda, abaturanyi b’u Rwanda n’umuryango mpuzamahanga ibi bikurikira :

1.    Dushyizeho « Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro »
2.    Dushyizeho Inama Nkuru y’Inararibonye
3.    Dushyizeho Inama Nkuru y’ Urubyiruko rw’ u Rwanda

IV. INSHINGANO ZIHAWE IYI GUVERINOMA

1. Kwitegura    gusimbura Guverinoma itagishakwa n’abaturage iyobowe na Paul    Kagame
2. Kuvuganira    no gutabara impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose
3. Kuvuganira    no gutabariza Abanyarwanda bari mu gihugu barenganywa na Guverinoma    y’Agatsiko
4. Gukora    ibishoboka byose kugira ngo Guverinoma y’Agatsiko ihagarike    ibikorwa byose by’urugomo ikomeje gukorera abaturage no kugira ngo    haveho inzitizi zose zibuza Abanyarwanda bahunze igihugu gutahuka mu    mahoro
5. Kwitabaza    ibihugu by’incuti kugira ngo bishyire igitutu ku munyagitugu Paul    Kagame urangije manda ze ebyiri yemererwaga n’itegekonshinga ryo    mu mwaka wa 2003 kugira ngo yegame ahe rugari abandi Banyarwanda    bashaka kunga abenegihugu no kugeza u Rwanda ku iterambere risangiwe    na bose.

Mu gihe Umunyagitugu Paul Kagame yaba ahisemo kunangira umutima no gukomeza ibikorwa by’urugomo guverinoma ikorera abaturage :

6. Gusabira    ibihano mpuzamahanga Guverinoma ye itagishakwa n’abaturage
7. Gushishikariza    abaturage kwisuganya, bagahaguruka, bagasezerera Guverinoma    y’Agatsiko binyuze mu nzira ya Revolisiyo idasesa amaraso.

V.  Inama Nkuru y’Inararibonye

1. Ifunguriwe    Abenegihugu bose barengeje imyaka 35 babishaka.
2. Ishinzwe    kwegeranya umusanzu, ibitekerezo n’inama zubaka zafasha Guverinoma    y’Abaturage kugeza u Rwanda n’Abanyarwanda ku buyobozi bwiza    bifuza. Ni urubuga rwabo rwo gutanga umuganda mu miyoborere    y’igihugu cyababyaye.

VI. Inama Nkuru y’Urubyiruko

1. Ifunguriwe    abasore n’inkumi bose kugeza ku myaka 35 bashishikajwe no kugira    uruhare mu mpinduka nziza bifuriza igihugu cyabo cy’u Rwanda.
2. Ni    urubuga urubyiruko ruhurizamo imbaraga zarwo rukanitegura kugira    uruhare mu miyoborere y’ejo hazaza y’igihugu cyabo.

VII. ABAGIZE GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO NI ABA BAKURIKIRA :

1. Perezida    wa Repubulika : Padiri    Thomas NAHIMANA
2. Minisitiri    w’Intebe : Abdallah    AKISHURI
3. Minisitiri    w’Intebe wungirije : Madame    Nadine Claire KASINGE
4. Minisitiri    w’umuco, umuryango, guteza imbere umwari n’umutegarugori :    Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA uhagarariwe    na Madame    Nadine Claire KASINGE
5. Minisitiri    w’ububanyi n’amahanga : Madame    Immaculée KANSIIME UWIZEYE
6. Minisitiri    w’Ubutabera : Bwana    Déogratias Mushayidi    uhagarariwe na Bwana    Vénant NKURUNZIZA
7. Minisitiri    w’itangazamakuru : Bwana    Chaste GAHUNDE
8. Minisitiri    w’ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere ry’umurenge: Bwana    Daniel NDUWIMANA
9. Minisitiri    w’imari n’ubucuruzi : Madame    Marine UWIMANA
10. Minisitiri    w’Uburezi : Madame    Chantal MUKAMANA MUTEGA
11. Minisitiri    ushinzwe kurengera impunzi no gukemura ikibazo gitera ubuhunzi :Madame    Virginie NAKURE
12. Minisitiri    w’ibikorwa-remezo n’imiturire : Padiri    Gaspard NTAKIRUTIMANA
13. Minisitiri    w’ubuhinzi, ubworozi n’ubutaka : Bwana    Jean Léonard SEBURANGA
14. Minisitiri    w’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage : Madame    Spéciose MUJAWAYEZU

VIII. Hashyizweho Komisiyo zikurikira :

1. Komisiyo    y’ububanyi n’amahanga
2. Komisiyo    y’ubukungu
3. Komisiyo    y’itangazamakuru
4. Komisiyo    y’umutekano

IX. Abavugizi ba Guverinoma :

1. Bwana    Chaste GAHUNDE
2. Madame    Immaculée KANSIIME UWIZEYE
3. Madame    Marine UWIMANA

X. Hashyizweho Abajyanama bakuru batandatu (6)
XI. Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro izashyiraho izindi nzego uko zizagenda zikenerwa.

UMWANZURO

XII. ICYO DUSABA Guverinoma itagishakwa n’abaturage ya Paul Kagame kugira ngo impinduka nziza rubanda ikeneye zigerweho nta nduru kandi zigirire bose akamaro :

1. Kwemera    no kwihutira kuganira na Guverinoma    y’u Rwanda ikorera mu buhungiro

2. Gufungura    amarembo bitarenze tariki ya 23/03/2017, abanyarwanda bose bari    hanze y’u Rwanda babyifuza bagataha mu mahoro, imfungwa za    politiki zigafungurwa, amashyaka ya opozisiyo ashaka kugira uruhare    mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama 2017 akandikwa nta    mananiza.

Mu gihe byarenga tariki ya 23/03/2017 nta gikozwe :

3. Kwimura    gahunda y’amatora ya Perezida wa Repubulika yari ateganyijwe muri    Kanama 2017 agashyirwa muri Kanama 2019, naho amatora y’intumwa    za rubanda    agashyirwa mu Ugushyingo 2019.
4. Gushyiraho    Guverinoma y’inzibacyuho ihuriweho n’amashyaka menshi, igahabwa    manda y’amezi 24, akaba ariyo itegura amatora y’umukuru    w’igihugu n’ay’intumwa za rubanda mu buryo bunyuze mu mucyo.

5. Tuributsa    kandi ko, uretse impuha zikwirakwizwa n’abadasobanukiwe, ingingo    y’101 n’iy’172 z’Itegekonshinga ry’u Rwanda nk’uko    ryavuguruwe mu Ukuboza 2015 zitemerera Perezida ucyuye igihe ariwe    Paul KAGAME kwiyamamariza manda ya gatatu.

Bikorewe i Paris, taliki ya 20/02/2017
Minisitiri w’Itangazamakuru
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro
Chaste GAHUNDE

Nk’uko twabisobanuye hejuru, nyuma y’iri tangazo rivuga ishyirwaho rya guverinoma ikorera mu buhungiro, ishyaka FDU Inkingi ryo ryatangaje ko, kuvuga ko inarimo Victoire Ingabire Umuhoza nta kuri kurimo. Munsi hano  mushobora kwisomera iryo tangazo.

Padiri-Nahimana-Thomas-gvrt.FDU-Dementi

Mu kiganiro Gaspard Musabyimana yagiranye na Bonifasi Twagirimana, Visi-Perezida wa mbere wa FDU Inkingi, yashimangiye iby’itangazo ry’ishyaka rye rivuga ko atari ukuri namba ku byari byavuzwe ko Victoire Ingabire Umuhoza yaba ari muri iriya guverinoma.

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email