Guverinoma ikorera mu buhungiro iravugwaho iki mu itangazamakuru?

Guverinoma ikorera mu buhungiro iravugwaho iki?

Yanditswe na Emmanuel Senga

Nk’uko twabigejejweho mu matangazo yashyizwe ahagaragara n’abashinzwe itangazamakuru n’ubuvugizi bwa Guverinoma iyobowe na Padiri Nahimana, Perezida, na Akishuli Abdallah, Minisitiri w’Intebe, hamaze kuboneka amashyaka abiri amaze kugira icyo ayivugaho, ari yo FDU-Inkingi na PDP-Imanzi, kubera ahanini ko muri iyo guverinoma ikorera mu buhungiro amazina y’abayobozi b’ayo mashyaka, ubu bafungiye mu Rwanda, yari yatangajwe ko na bo bari muri iyo guverinoma.

Umuntu akurikije uko abayobozi bungirije bamaganiye kure iryo shyirwa muri iyo guverinoma ry’abayobozi b’amashyaka yabo, umuntu yakwibaza uko byagendekeye Padiri Thomas Nahimana na bagenzi be bari kumwe mu mwiherero, ku buryo bumvikanye ko bashyira abo bayobozi ku rutonde rw’abagize iyo guverinoma yo mu buhungiro. Usibye ko binagaragara ko batabajije yaba Victoire Ingabire Umuhoza cyangwa Déo Mushayidi, kubera impamvu zumvikana, birasa nk’aho batari bagerageje no kubyumvikanaho n’amashyaka abo bayobozi bakomokamo. Ikibigaragaza ni aya natangazo yasohowe n’ayo mashyaka. Ubwo yenda igihe nikigera abayobozi b’iyi guverinoma ikorera mu buhungiro  bazadusobanurira impamvu zabateye gushyira muri guverinoma ifite inshingano zo gusimbura ‘iyananiwe y’i Kigali’, amazina y’abantu kugeza ubu badashobora kugira ubwinyagamburiro, kubera ko bafunze, kabone n’iyo baba barateganije ababa bababereye mu myanya.

Iyi guverinoma imaze gutangazwa ku mugaragaro, nagerageje kunyuza amaso mu binyamakuru byandikira abanyarwanda, ariko natangajwe no kubona ko mu byo tuzi: umuseke.rw, igihe.com, bwiza.com, umusingi.net, inyenyeri news, Imvaho Nshya,… bimwe byandikira mu Rwanda, ibindi hanze y’igihugu, hatabonetse byinshi byavuze kuri iyi guverinoma. Kwaba se ari ukwitonda ngo birebe aho ibintu bigana, cyangwa se kwaba ari ukudaha agaciro iki gikorwa cyo gushyira hanze iyi guverinoma, nk’uko haba hari ibyabujijwe kugira icyo bibivugaho bikaba bigitera ibyumvirizo?  Ibyo na byo turaza kubimenya. Hari nanone za blogs zahitishije ibitekerezo abazisoma -bakazandikaho bashyize hanze. Nko kuri blog DHR hari abahererekanyije ibitekerezo kuri titre ‘Quelques commentaires sur le gouvernement Nahimana” nk’uko hari abagize icyo bavuga kuri ariya matangazo y’amashyaka atifuje ko amazina y’abayobozi bayo ashyirwa muri iriya guverinoma. Muri izo blog, kuri DHR, hari imwe yazamuye ibitekerezo bikomeye bikwiye kwibazwaho. Ni iyanditswe na Ndimbati Jonas. Iri mu gifaransa, ariko ndatanga ingingo nkeya yibajijeho:

-Uburinganire; yasanze ari 50-50%, ni ukuvuga 7 kuri 7 ndetse yabishimye;

-Ubwoko: ati niba ntibeshya ndabonamo umututsi umwe: Abdallah Akishuri. Ati usibye nanone Déo Mushyayidi. kandi ishyaka rye rikaba ryemeza ko atabajijwe; ati rero ntabwo iyi guverinoma igaragaza ubumwe bw’abanyarwanda.

Ati: hari abashubije amerwe mu isaho. Urugero atanga ni Siméon Musengimana, avuga ko yari umuririmbyi uhoraho wa Padiri Nahimana, ku buryo ngo Ndimbati Jonasi yari yizeye ko ahabwa Minisiteri y’Itangazamakuru, ati ubwo yenda mu minsi itaha ashobora guhabwa Ikigo gikuru cy’itangazamakuru nk’impozamarira. Ati nanone muri Nouvelle Génération hari Ntaganzwa Jean  Damascène na we utayigaragayemo. Asoza yibaza niba iyi guverinoma yo mu buhungiro itagaragaza ugutsindwa kwa Nahimana, cyangwa se kuyishyiraho niba bidakumiye burundu kujya mu Rwanda kwa Nahimana, kuko ishyirwaho ryayo bifatwa nka kudeta ikorewe Leta ya Kigali. Akarangiza yibaza niba iki gikorwa cya Leta yo mu buhungiro gifasha Leta ya Kigali, cyangwa niba gifite icyo kimariye abanyarwanda?

Mu binyamakuru byagize icyo biyivugaho twavuga nka Umunyarwanda-the Rwandan cyahitishije inkuru 2:

-Boniface Twagirimana aramagana uburiganya bwa Thomas Nahimana;

-Abayobozi ba PDP-Imanzi na FDU-Inkingi baramagana ishyirwa muri Leta Mushayidi na Ingabire batabanje kubibazwa,

kimwe n’Umunyamakuru.com cyari cyakunze gukurikirana uko ibikorwa byabanjirije iyi guverinoma byagendaga bikurikirana. Muribuka ko Umunyamakuru Jean Claude Mulindahabi yari yabagejejeho ikiganiro yari yagiranye na Padiri Thomas Nahimana amwibutsa igihe cy’iminsi 15 ikurikira iburizwamo ryo kujya i Kigali ku nshuro ya kabiri, aho yari yasezeranyije abanyarwanda ko agiye gushyiraho Guverinoma ikorera mu buhungiro, amazina y’abayigize akazatangazwa  mu minsi 15. Iki kinyamakuru cyo cyashyizemo n’amajwi n’amafoto.

Hari kandi na Rugali yanditse inkuru yise BBC: Padiri Nahimana yashinze reta ikorera mu buhungiro.

Ku mbuga nkoranyambaga na ho hari abantu 2 bagize icyo bavuga kuri iyo guverinoma, ubwo mu mwanya no mu minsi ije muzisomera uko abantu banyuranye bumva iyo guverinoma.

Kugeza aho nari nkinyuza amaso mu binyamakuru, nari ntarabona icyo itangazamakuru mpuzamahanga ryaba ryabivuzeho. Gusa hari ikinyamakuru cyandika mu Kirundi, Ikiriho, cyari cyaraganiriye na Padiri Thomas Nahimana kuya 30 Mutarama 2017, kimubaza ku migabo n’imiganmbi yari afite amaze kwangirwa kujya mu Rwanda. Birasa nk’aho kitari  cyagira icyo kivuga kuri iyi guverinoma.

Tuzakomeza dukurikiranire hafi aho izi mpinduka za politiki zituganisha.

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email