Imibereho ya bamwe mu Banyarwanda muri iki gihe

Dore igice  kimwe cy’ubuzima abanyarwanda bo muri iki kinyejana babayemo, ku butegetsi bwa Kagame na FPR

Ariko se iyo umuntu yitegereje nk’aya mashusho, akumva aya majwi, agakurikizaho amadisikuru y’abitwa ngo n’abategetsi mu nzego zose, ntiyari akwiye kubabazwa no kumva akarengane n’agahinda Abanyarwanda bashyizwemo n’iyi ngirwa Leta y’ivangura n’igitugu. Ikibabaje ariko kurushaho ni ukumva amadisikuru ava mu kanwa k’abo bategetsi birirwa bitaka ngo bavanye abanyarwanda bose mu bukene, bateje imbere abagore, bagize u Rwanda Singapour y’Afurika. Ngaho namwe nimurebe abo baturage, murebe aho barara, murebe uko bambaye maze muzabwire Kagame azatinyuke ajyane abashyitsi be yirirwa abeshya ngo yakijije u Rwanda maze ajye kubereka abo banyarwanda ayobora. Rahira ko yatinyuka! Aho kubajyanayo, yabanza kwigizayo izo ngorwa, byacambwa akabajugunya  Iwawa, cyangwa bakabafungira n’ahandi kugeza  abo bashyitsi batashye. Nyamara azirirwa abaratira Kigali ngo ni wo mujyi ufite isuku ya mbere muri Afurika,hari nubwo akabya akavuga ngo ku isi yose. Sinshidikanya ko ibiturage byose byo mu Rwanda ndetse n’utujyi tumwe na tumwe  bifite bene iyi sura. Biteye isoni n’ikimwaro muri iki kinyejana. Ibivugwa byose ni ibikangisho, ukuri guhabanye n’amagambo.

Mwapfa Singapour  ya Kagame, reba uko abaturage basa n’aho batuye;

Mwapfa ubutabera bwa Busingye,,umva uko imanza zicibwa n’uko zirangizwa;

Mwapfa imiyoborere myiza ya Kaboneka, umva uko abagitifu n’abandi bakegesi basobanura ibibazo;

Mwapfa iterambere ry’abategarugori  rya Kagame na Diane Gashumba, dore uko abategarugori bazamuwe mu ntera;

Aho Kagame yababajwe n’uko abaturage bamuhemba  babayeho, ahubwo we yahisemo kubahunga akirirwa aguruka ajya kubeshya iterambere arota, yagaruka akabigisha kwica amaze no kubicamo. Iki gihugu giteye agahinda.

Ariko rero muzitege ikizakurikira aya marira y’abaturage, Imana irayakira kandi akayirakaza. Hagowe uzaba yarafatanyije n’umugizi wa nabi wahonyoye ubwoko bw’Imana abuziza akamama, kuko uguhora kwayo kuzarenza inshuro 77 inshuro karindwi. Uragowe wowe uhimbarwa mu mwanya wicayemo ukirengagiza ububabare n’ubutindi bw’umuturage, ugahimbarwa uba umufatanyacyaha, igihe kirakujyanye kandi uzicuza utakibifitiye umwanya. Nyamara nta cyo wari ubuze ngo ugire icyo wahindura mu myumvire y’iyo politiki rupyinagazi.

Igihe cyari iki, na ho ubundi amateka azatubaza twese icyo twamariye Abanyarwnda.

Emmanuel Senga

https://youtu.be/IeBMa7NoV4I

Please follow and like us:
Social Media Widget Powered by Acurax Web Development Company
RSS
Follow by Email