Guca bugufi kwa Papa Fransisiko, ubwo yakiraga Paul Kagame, ni inyigisho ikomeye ku bategetsi

Papa Fransisiko aganira na Perezida Paul Kagame, mu mubonano bagiranye i Vatikani kuri uyu wa mbere tariki ya 20/03/2017. Ifoto (c) VOA

20/03/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Ku nshuro ya mbere, Perezida Paul Kagame yakiriwe na Papa Fransisiko i Vatikani. Uru ruzinduko, rw’umukuru w’u Rwanda i Roma mu Butaliyani, rubaye mu gihe umubano w’igihugu cye na Kiliziya Gatulika wari usanzwemo agatotsi. Iminota 20 bamaranye, hari uwakwibwira ko ari mike, ariko ikubiyemo byinshi.

Nk’uko ibinyamakuru mpuzamahanga bitandukanye bibivuga (VOA, RFI, BBC, … muri uyu mubonano Papa Fransisiko yatakambiye Imana ayisaba imbabazi kubera ibyaha no guteshuka kwa Kiliziya na bamwe mu bayigize; baguye mu nzangano n’ubugizi bwa nabi mu gihe cya jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994.

Papa Fransisiko wambaye umweru, P.Kagame ibumoso bwe, Jeannette Kagame iburyo, L.Mushikiwabo ari ibumoso bwa P.Kagame

Papa Fransisiko wambaye umweru, P.Kagame ibumoso bwe, Jeannette Kagame iburyo, L.Mushikiwabo ari ibumoso bwa P.Kagame

Ibi biragaragaza ukwicisha bugufi kudasanzwe k’umushumba wa Kiliziya Gatulika. Ntiyirengagiza ko u Rwanda rugitsikamiwe n’ingaruka z’ibikomere n’akaga gaturuka ku bushyamirane, ubwicanyi, intambara na jenoside byahekuye igihugu.

Nk’uko Radio Ijwi ry’Amerika ribivuga, Vatikani yashyize ahabona itangazo rigaragaza akababaro kenshi ka Papa Fransisiko,  ari na ko kababaro k’ubuyobozi na Kiliziya akuriye, bitewe na jenoside yakorewe abatutsi, kandi akaba azirikana ingorane abacitse kw’icumu bahuye na zo, na n’ubu bikaba bigifite inkurikizi nyinshi.

Ku itariki 12 Ugushyingo 2016, abepisikopi gatulika bo mu Rwanda bakoze inyandiko basinye bose, basabira imbabazi, abayoboke babo baba baraguye mu nzangano, ubugome, n’ubwicanyi bwageze no kuri jenoside. Icyo gihe, Musenyeri Filipo Rukamba, Umunyamabanga mukuru w’inama nkuru y’abepisikopi gatulika mu Rwanda, yari yavuze ko izo mbabazi zidasabirwa Kiliziya ngo kuko yo itakoze jenoside, ikaba nta n’uwo yoheje kuyikora. Nyamara, abategetsi b’u Rwanda bo, wasangaga bayotsa igitutu ngo isabe imbabazi ubwayo.

Hagati aho, Kiliziya Gatulika y’u Rwanda na yo, ntiyorohewe mu bihe by’intambara n’ubwicanyi. Yarahekuwe kuko mu baguye muri jenoside harimo n’abayoboke bayo, hakabamo n’abihayimana (abapadiri, ababikira, abafurere). Kiliziya Gatulika y’u Rwanda, yirinze guhutiraho, icisha make, yicisha bugufi, yitondera ibihe bitoroshye ku mitima ikiremerewe, ndetse yirinda guhangana n’ubutegetsi, yirinda gushora imanza kuko yabonaga bitakwakirwa neza n’abanyabubasha. Uretse  abayo baguye muri jenoside yakorewe abatutsi, Kiliziya Gatulika yiciwe, abasenyeri (Arikipisikopi wa Kigali Vincent Nsengiyumva, Mgr Yozefu Ruzindana, umwepiskopi wa Byumba na Mgr Tadeyo Nsengiyumva, umwepiskopi wa Kabgayi akaba na perezida w’Inama nkuru y’abepisikopi, hamwe n’abandi bihayimana benshi barimo abapadiri, biciwe i Gakurazo ya Gitarama n’ingabo za FPR Inkotanyi zari zikuriwe na Jenerali Paul Kagame; hari mu ntangiriro za Kamena 1994. Kiliziya Gatulika yarigengesereye, kubera kuzirikana ibihe bitoroshye, ibikora kandi kubera kureba kure, ubushishozi no kwirinda icyateza umwuka mubi cyangwa se ihangana. Na yo yarashegeshwe ariko irashinyiriza, iriyumanganya. Birumvikana, kuko nyuma y’amakuba adasanzwe, bifata igihe ngo gusana imitima bigerweho. Biranakwiye kandi ko Kiliziya, iba mu b’imbere mu gutanga urugero rwiza.

Kuri iyi tariki ya 20 Werurwe 2017, Papa Fransisiko atanze urugero rwiza rwo guca bugufi. Ijambo yagejeje ku mushyitsi we, ni ijambo ry’impumeko y’ubumuntu, imbabazi, ineza, urukundo n’amahoro. Izi mpano zitangwa n’uzifite, agamije ko zasakara kuri buri wese. Nk’uko abafaransa babivuga, ubanza, ubu, umupira ugiye mu kindi kibuga (la balle change de camp)!

Papa Fransisiko yakira Perezida Kagame n’umufasha we:

Andi mafoto y’uruzinduko rwa Paul Kagame i Vatikani:

33508022096_ac56d06237_b

33507972526_ebfb4b2e7c_b

33392180542_c23875da90_b

32705184724_1573303019_b

33420065101_266d91f170_b

33392083592_b60df943d7_b

32705275434_55b83aa6c9_b

32705273004_50c2101fc2_b

Please follow and like us:
Social Media Widget Powered by Acurax Web Development Company
RSS
Follow by Email