”Genève” mu Busuwisi: Inama mpuzamahanga ku kibazo cy’impunzi z’abanyarwanda

06/06/2017, Tharcisse Semana

Mu mujyi wa ”Genève” ho mu Busuwisi, ubu harimo gutegurwa ”Inama mpuzamahanga ku kibazo cy’ivanywaho burundu ry’ubuhunzi ku banyarwanda bahunze igihugu guhera mu mwaka w’1959 kugeze mu uw’1998” (conférence internationale sur la clause de cessation applicable aux Réfugiés Rwandais de 1959 au 31 décembre 1998).

Iyi nama iteganijwe kuba ku wa mbere tariki ya 19 z’uku kwezi kwa gatandatu, ikakazabera mu kigo CIRID mu magambo ahirye y’ururimi igifransa ,”Centre de Recherche et d’Initiative pour le Dialogue.

Imirimo yayo irimo gutegurwa byitondewe n’itsinda ry’abakurikiranira bugufi ikibazo cy’impunzu z’abanyarwanda, CSPR mu magambo ahinnye y’igifransa (Comité de suivi de la problématique des réfugiés rwandais (CSPR) ribifananyijemo iki kigo cya CIRID izaberamo.

Iri tsinda CSPR ritegura iyi nama rigizwe ahanini n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga b’abashakashatsi ku Rwanda n’ibiyaga bigari by’Afrika (région des Grands Lacs).

Kuri gahunda y’ingingo nkuru zizaganirwaho muri iyi nama harimo:

– ”isesengurwa ry’amavu n’amavuko cyangwa se inkomoko y’ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda guhera muri 1959 ku geza ubu” (origines du phénomène Réfugiés Rwandais de 1959 à nos jours).

– ”ikibazo ryo gutahuka k’ubushake kw’impunzi z’abanyarwanda” (obstacles au rapatriement volontaire massif des réfugiés Rwandais).

– ”isesengurwa ry’ingorane zo gushyira mu bikorwa ibyemezo rusange ku bibazo by’impunzi z’abanyarwanda” (Difficultés liées à la mise en oeuvre de la stratégie globale relative à la situation des réfugiés Rwandais).

Ingingo ya mbere yerekeranye n’ «isesengurwa ry’inkomoko y’ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda guhera muri 1959 ku geza ubu», biteganijwe ko izasesengurwa na André Guichaoua uzwi kuba ari umwalimi wa kaminuza n’umushakashatsi kuri politiki y’ibihugu by’ibiyaga bigari by’Afrika. Uyu mwalimu André Guichaoua azwiho kandi kuba yaragize uruhare rukomeye mu gukurikiranira bugufi iby’imanza z’abaregwa ho ”jenoside” n’ibyaha byibasiye inyoko-muntu mu rukiko rwari rwarashyiriweho u Rwanda Arusha ho muri Tanzaniya. Uyu mwalimu w’umushakashatsi yanditse kandi ibitabo bitandukanye kuri politiki n’ubwicanyi bwo mu Rwanda, muri Repubulika ya Kongo no ku Burundi.

Naho ingingo ya kabiri yerekeranye n’«ikibazo ryo gutahuka k’ubushake kw’impunzi z’abanyarwanda» biteganijwe ko kizaganirwaho n’ambasaderi Jean-Marie Vianney Ndagijimana.  Uyu ambasaderi Jean-Marie Vianney Ndagijimana waminuje mu iby’amategeko, ubu yiyeguriye guhirimbanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kurwanya akarengane no guca burundu umuco wo kudahana (cyane cyane mu Rwanda). ikindi twakwibutsa ni uko ari umwanditsi w’ibitabo, muri ibyo bitabo bye akaba akunze gusesengura uruzurungutane rw’ibibazo bya politiki ku miyoborere n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ingingo ya gatatu yerekeranye n’«isesengurwa ry’ingorane zo gushyira mu bikorwa ibyemezo rusange ku bibazo by’impunzi z’abanyarwanda», biteganyijwe ko izasesengurwa na Madame Cyriaque Nikuze Sendashonga.

Harateganywa kandi kuzakorwa ibiganiro-mpaka (travaux et débats) mu matsinda ku bibazo bijyanye n’izi ngingo-nyamukuru zizaganirwaho.

Bamwe mu bateganywa kuzafata amagambo haba mu ntangiriro y’inama, hagati yayo cyangwa se nyuma y’ibiganiro byo mu matsinda, harimo Kalinganire Pascal uhagarariye CSPR; umunyamabanga mu kuru (secrétaire général) wa CIRID, Joël Hakizimana; Umwe mu bayobozi ba komini ya Vernier aho iyi nama izabera; uhagarariye umuryango mpuzamahanga w’impunzi ku isi (HCR); Gérvais Condo uzayobora ibiganiro mu matsinda (modérateur).

Nyuma y’ibiganiro-mpaka (travaux et débat) mu matsinda hateganijwe kuzafata imyanzuru (recommandations) izashyikirizwa ku umuryango w’abibumye (ONU) muri rusange, no ku umuryango mpuzamahanga w’impunzi ku isi (HCR) kuburyo bw’umwihariko.

Mugusoza iyo nama kandi hateganijwe no kuzaganira n’itangaramakuru, aho abazaba batanze ibiganiro n’abandi bagize uruhare mu kubiteguye bazasubiza ibibazo binyuranye by’abanyamakuru.

Mu gihe tugishakisha abagize itsinda rya CSPR ritegura iyi nama ngo dukorane ikiganiro kirambuye ku mavu n’amavuko y’iritsinda no kubikorwa ryimirije imbere kuri iki kibazo cy’umwanzuro w’umuryango HCR uvanaho ubuhunzi ku banyarwanda uhereye muri 1959 kugeza 1998, tubaye tubijeje ko tuzakora ibishoboka byose ngo tubakurikiranire ibizabera muri iyo nama.

Ikinyamakuru mudatenguha cyanyu ”UMUNYAMAKURU.COM” kibijeje kuzababere aho mutari no kuzabagezeho mu gihe gikwiye amakuru y’imvaho y’ibizavugirwa muri iyo nama mpuzamahanga y’i ”Genève” ho mu Busuwisi.

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email