“Gahunda y’ubwuzuzanye iratangiye hagati ya société civile n’abanyapolitiki” Aloys Simpunga

Bamwe mu bari mu nama: uva ibumoso ujya iburyo, Amb. JMV Ndagijimana, Padiri Athanase Mutarambirwa, Aloys Simpunga. Ifoto (c) CCSCR

28/03/2017, Ubwanditsi

Barashaka kuzuzanya ntawivanze mu bikorwa by’undi. Abo ni abagize amashyirahamwe atagamije kugera ku myanya y’ubutegetsi “Société civile” n’amashyaka anyuranye.

Ni muri urwo rwego, kuwa gatandatu taliki ya 25 Werurwe 2017, i Buruseli mu Bubiligi hateraniye inama yahuje abanyapolitiki bari mu mashyaka atavuga rumwe n’ishyaka rya FPR riri ku butegetsi mu Rwanda ndetse n’abayobozi b’imiryango nyarwanda idakora politiki, Société Civile.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko inama yarimo:

  1. Impuzamashyaka P5 yibumbiwemo n’amashyaka atanu (RNC, PS IMBERAKURI, AMAHORO PEOPLE’S CONGRESS, PDP IMANZI na FDU INKINGI) atavuga rumwe n’irya FPR riri ku butegetsi mu Rwanda;
  2. Impuzamashyaka CNCD (Conseil National pour le Changement Démocratique) ihuliwemo n’amashyaka atatu aliyo CNR INTWALI, RUD URUNANA na MRP (Mouvement Républicain pour la Paix et le Progrès) nayo atavuga rumwe na FPR iri ku butegetsi mu Rwanda;
  3. Hali kandi ayandi mashyaka yari yaje yihagarariye nka RDI RWANDA RWIZA n’ ISHEMA PARTY;
  4. Andi mashyaka atarahabonetse kandi nka PDR IHUMURE yakurikiraniye imirimo y’inama hafi kandi yemeza ko ibyo bose bemeza nabo babyemeje;
  5. Hari kandi n’abahagarariye amashyirahamwe nyarwanda menshi adakora politiki yibumbiye mu rugaga bita CCSCR (Cadre de Concertation de la Société Civile Rwandaise) ndetse n’andi mashyirahamwe yandi atali muri urwo rugaga;
  6. Hali ndetse n’abahagarariye Société Civile yo muli Republika iharanira Demokarasi ya Congo, nabo bali baje nk’indorerezi.

Mu ijambo rya Bwana SIMPUNGA Aloys, umuyobozi w’umuryango INITITIATIVE HUMURA ari nawo wari watumije iyo nama, yerekanye ko gushyirahamwe ibibahuza no kuvugira hamwe kw’abanyarwanda bali hanze y’u Rwanda ari ngombwa. Ubwo bufatanye buzabafasha kwumvikanisha akababaro n’akarengane abanyarwanda bakomeje gukorerwa na FPR, byagiye byongera intera uko imyaka yagiye ihita. Ikibabaje kurusha ibindi kikaba ari uko FPR na Prezida Kagame bashaka kwiyimika ubuziraherezo babinyujije mu ihonyorwa ry’Itegeko-nshinga n’amatora ya “Nyirarureshwa”. Muri iryo jambo ry’ikaze kandi, Bwana Simpunga Aloys yashimangiye ko uko guhuza imbaraga aribyo bizatuma bashobora gukora impinduka za politiki vuba kandi ku buryo bworoshye. Yarangije avuga ko impinduka zihuliweho mu bufatanye arizo buri wese azibonamo bityo zikazamara impungenge abanyarwanda n’abanyamahanga kuko benshi bakeneye guhabwa ikizere ko ubutegetsi buzasimbura FPR butazaba bubi nk’ubwayo:

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, basobanura ko impaka zakozwe mu mutuzo no mu bwubahane, zirangira hemejwe ibi bikulikira:

  1. Hemejwe bidakuka ko ubufatanye bw’amashyaka atavuga rumwe na FPR akorera mu mahanga ndetse na Société Civile butangijwe;
  2. Ibikorwa rusange bishingiye ku ngamba bahuje bigiye gutegurwa maze byemezwe ku mugaragaro mu minsi ya vuba;
  3. Hemejwe kandi n’uburyo ubwo bufatanye buzajya mu bikorwa: Uko buzayoborwa, abazabuyobora, imyitwarire ya buri wese muri iyo nzira y’ubufanye,…
  4. Ibikorwa byihutirwa bazafatanya byaragenwe ndetse n’uburyo bizategurwa bikanashyirwa mu bikorwa;
  5. Ingengabihe ihamye ku bikorwa byihutirwa bitaha yaremejwe. Ingengangabihe itaziguye y’ibikorwa by’ahazaza yaganiriweho ariko nk’icyitegererezo ariko izashyirwaho imaze kwumvikanwaho..

Abahagarariye “INITITATIVE HUMURA”:

SIMPUNGA Aloys, Umuyobozi

Padiri Mutarambirwa Athanase, Umujyanama

 

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email