Gahunda ya Girinka: abanyarwanda bahabwa inka cyangwa barazigabirwa? Kuki hari abadakozwa ijambo kugabirwa?

Aha ngaha hari mu mwaka w'2012 mu karere ka Gatsiro, ku munsi wari watanzweho inka muri gahunda ya "Girinka"

10/01/2017, Ubwanditsi

Gahunda ya Girinka, iri mu ngengo y’imari ya Leta. Nyamara, abategetsi bamwe babwira abaturage ko inka bahabwa bazigabiwe na perezida Paul Kagame. Aha ni ho bamwe mu bakurikiranira hafi politiki yo mu Rwanda bahera bakibaza byinshi, abandi bakajya impaka. Bamwe bibaza niba izo nka zikwiriye kwitirirwa Kagame kandi zitava mu mafaranga ye bwite. Abandi bibaza niba hari aho bitaniye na ruswa yo kugira ngo bumve ko abitayeho cyane, ndetse ko ari we bagomba no kuzongera gutora. Hari n’abandi bibwira ko ntacyo bitwaye kumwitirira iyi gahunda, ngo kuko ari we wayitangije. Munsi hano, turabagezaho inkuru ikora isesengura rirambuye twashyikirijwe na « Mont Jali News » ikinyamakuru kiyoborwa n’umunyamakuru Saïdati Mukakibibi ari na we Muyobozi mukuru wacyo. Tunamushimiye amakuru arambuye ayikubiyemo n’ibisubizo ku bibazo byibazwa ku mutwe w’iyi nyandiko.

09/01/2017, yanditswe na Saïdati Mukakibibi

Ijambo kugabirwa hari abatarikozwa !!

maire-kamonyiudahemukaUdahemuka Aimable Maire wa Kamonyi ati” Muramenye Ntimuzahemukire uwabagabiye”

Ibyo yabitangaje kuwa 6 Mutarama 2017 ubwo yashyikirizaga abaturage bo mu Murenge wa Musambira akagali ka Buhoro inka ijana na maku myabiri n’icyenda (129)bagabiwe na Perezida Kagame Paul.
Nyuma y’ibisobanuro byatanzwe n’intumwa ya RAB bijyanye no kwita ku nka bagabiwe biherekejwe n’imiti y’inzoka n’ibikoresho byabugenewe mu gutera imiti,,intumwa ya RAB yongeyeho ko uzayifata nabi azajya atanga imbyeyi, agasigarana iyo yicishije inzara.

Udahemuka Aimable Maire wa Kamonyi ahawe ijambo nk’umushyitsi Mukuru wari waherekejwe n’aba Vice maire bombi, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Bahizi Emmanuel, n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yose igize Akarere ka Kamonyi.
Yateruye agira ati” Besamihigo ba Kamonyi mugabiwe uyu munsi muramenye,ntimuzatatire uwabagabiye H.E Kagame Paul”.

Iyi nkuru yo kugabira abaturage batuye Akagali ka Buhoro m’umurenge wa Musambira,Akarere ka Kamonyi tumaze kuyishyira k’Urubuga mpuza mbaga yakuruye impaka nyinshi kuri Gahunda ya GIRINKA MUNYARWANDA, aho bamwe bavugaga ko iz’inka zidakwiye kwitirwa Perezida Kagame kuko ngo zitava mu mafaranga ye bwite, ngo bityo zikwiye kwitwa izi gihugu.
Mont Jali News yashakishije inkomoko yo kuba izi nka Bivugwa ko ari H.E Kagame Paul wazigabiye abanyarwanda,acanira igicaniro abatindi nyakujya akuye inka ze bwite mu mashyo ye hari mu mwaka 2006, abandi banyarwanda bafite ubushobozi nabo bakomerezaho kugeza ndetse ubwo bishyirwa no muri gahunda ya Leta.

abayobozi-mu-mugango-wogutanga-inkaNkuko twabisobanuriwe na Prisca Uwamahoro Vice Maire Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage iki gikorwa cyaje kuba indashyikirwa ku Ishyaka riri k’ubutegetsi FPR Inkotanyi, maze abaturage uhereye m’umudugudu kugeza kurwego rw’igihugu Girinka munyarwanda bayiha agaciro bahereye kuwatangije igikorwa cyo kugabira abaturage bwa mbere.
Nguko uko igitekerezo cyatanzwe kandi gishyikiwe na H.E Kagame Paul, nk’umunyarwanda gifatirwaho urugero rwiza, n’ishyaka riri k’ubutegetsi muri 2006 abandi bakomerezaho,ubu Akarere ka Kamonyi kagabiwe inka 288 zishyikirizwa abaturage,kugeza m’ukuboza 2016 , imiryango 9543 yaragabiwe biturutse ku ngengo y’imari y,igihugu, no kubufatanye n’abafatanya bikorwa ndetse no kwitura,hakiyongeraho izatanzwe kuwa 6 Mutarama2017 inka 129, izatanzwe zose hamwe 9672.

Ijambo kugabirwa hari abatarikozwa !!

050Abanyapolitiki bamwe batavuga rumwe na leta y’u Rwanda ntabwo bemera ijambo kugaba ndetse bakabihurizaho na Dr Frank Habineza Perezida wa Democratic Green Party mu mvugo ye ati amafaranga agurwa inka ntabwo ava muri Tresor ya FPR ni imisoro y’abanyarwanda.
Mukiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa 17 ukuboza 2016,asubiza umunyamakuru Uhagaze Alphonse, Dr Habineza Frank Perezida wa Democratique Green Party of Rwanda yashimangiye atazuyaza ko Izo nka atari FPR yazitanze, zitavuye muri tresor (umutungo) yayo zavuye mu misoro y’abaturage bityo akaba atari igikorwa cy’indashyikirwa badakwiye kwiyitirira.

Hari kandi nabahuje imyumvire nawe kuri GIRINKA batemera ijambo Kugabira rikoreshwa n’abari hanze y’igihugu mu mashyaka atandukanye Mukamurenzi Jeanne ubarizwa mu Ishyaka Ishema ry’Urwanda washimangiye mu mvugo ye imenyerewe abamukurikira badatindaho cyane, ko inka bavuga ko ari Girinka ari inkunga y’umuryango w’ibihugu byunze ubumwe by’uburayi,nta mpamvu yo kuzitirira Perezida Kagame, ndetse yongeraho ko amafaranga azigura ava mu misoro y’abaturage.

Munyampeta Jean Damascene wo mu Ishyaka PDP Imanzi ryashinzwe na Mushayidi Déogratias, umunyapolitiki uzwi ,yagize icyo abaza kuri Girinka Munyarwanda ati ndabaza sindega ,Ese izi nka zigurwa amafaranga avuye mu mufuka wa perezida?
Niba se atari byo, ava mu ngengo y’Imari? Kuki bazita Inka zatanzwe na Perezida Kagame? Asoza agira ati ndabaza sindega wa mugani w’Umutwa?

James Dukuze Siboyintore we agira ati” Ntimuzahemukire Kagame amatora yegereje ni ruswa muyindi, izi mpaka zose n’ibindi bitekerezo Mont jali News m’umurongo wayo wo kubaha ibitekerezo by’abasoma haba mu Rwanda cyangwa abari mu mahanga , ibi tukabikora mu bwubahane ,n’umuco nyarwanda udusaba kubaha abatuyobora,ariko buri wese mu bwisanzure bwe akaruhura umutima we; bitewe nuko yarezwe kuko kamere idakurwa na reka,nabasezeranyije ko, nzabanza nkabona igisubizo kuri Girinka munyarwanda n’impamvu ituma bavugako ari HE Kagame Paul wabagabiye

Twakiriye kandi n’igitekerezo cya Rugema Kayumba uko abona Girinka munyarwanda ndetse n’icyakorwa kugirango umusaruro uboneke:
Yagize ati:Erega kunenga n’umuco mwiza,iyo unengwa yemera ariko unenga agashyira mugaciro agapima akareba amakosa yuwo anenga ko we atayakora noneho akamunenga,nkuko nawe yakwifuza ko hagira umufasha kumunenga!!! Inka kuba zitangwa mu Rwanda uyu munsi nge sinumva abantu babinenga,cyeretse harimo ubuhumyi cyangwa urwango nkana!!
Twese turanenga,ariko aya mahanga turimo yateye imbere yubashye ubworozi n’ubuhinzi kuburyo umusaruro wabyo ariwo uvamo ibitunze ibihugu by’ibihangange turimo, maze Leta itanze inka nubwo ryaba ari ideni tuzishyura twakarebye niba hari plan mukubaka inganda z’amata,kuko n’aborozi bacu batagira aho bagurishiriza amata igihe cy’imvura Inyange,Nyabisindu,na Rubirizi,, aho biherukira ntabyakiraga arenze ¼ cyamata y’aborozi bacu icyogihe.

Uyu munsi twakanenze ikoranabuhanga rikoreshwa mu nganda z’amata yacu,ugereranyije niza karere turimo,aho mperukira amata yacu yari macye cyane ku isoko ahenze, kandi atamara igihe ku isoko ugereranyije nayo mukarere yinjiraga iwacu.

Rugema Kayumba : we afite uko abibona akomeza agira ati: “Icyo ngaya cyane nu kwambura abanyarwanda ubukungu bujya mu maboko y’abanyamahanga via banks,import,na politiki mbi cyane ku buhinzi n’ubworozi,uburenganzira bw’ikiremwa muntu bwo byarenze urugero,yashoje agira ati: Tugira Imana bikagororwa uwaza se akaza afite ibyo muri gahunda arakarama.
Nyuma yo gusesengura ibitekerezo bikubiye mu byatanzwe kuri iyi nkuru ya Girinka munyanda, n’ijambo rya Maire Udahemuka Aimable wa Kamonyi aho yagize ati : Muramenye Ntimuzahemukire uwabagabiye!

Inkomoko y’igitekerezo cya GIRINKA MUNYARWANDA!!

Twakomeje gusesengura dusanga, igitekerezo cya Girinka munyarwanda cyarabimbuwe na HE Kagame Paul agakura mu rwuri rwe inka akazigabira abaturage ,ijambo kugaba rero rikaba atari irihimbano munkoranya y’ikinyarwanda,uguhaye inka wese aba akugabiye, ndetse ukajya no kumukurira ubwatsi,abagabiwe na H.E Kagame Paul bazituriye abaturage bagenzi babo kuko Gira so yiturwa indi.
Ikindi nuko wabaye umuco mwiza abandi barebeyeho umwera uturutse ibukuru ugakwira hose,hakaboneka abafatanyabikorwa bunganira Leta nabo bagatanga inka .
Iyi gahunda ya girinka byageze aho ishyirwa mungengo y’Imari ya Leta kugirango hazamurwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda abaturage bihaze mu biribwa kuko akimuhana kaza imvura ihise.

Ibyiza bijyana n’ibibazo

Imbogamizi ya mbere n’imyumvire, iyi gahunda yagiye ihura n’imbogamizi zirimo, ko bamwe mubahawe inka batabaye inyangamugayo barazigurisha cyangwa bazifata nabi,Inka zagurishijwe muri Kamonyi ziragera kuri Magana ane na mirongo itandatu n’ebyiri(462),hamaze kwishyurwa izigera ku ijana(100),Abandi batanze igihe cyo kwishyura,muri izi nka zagarishijwe harimo nizo abayobozi bari baratwaye, iki kibazo kikaba gihuriweho mu gihugu hose kuko mu rwego rw’imiyoborere harimo Icyuho cyari mu mabwiriza ya Girinka ntabihano byari biteganyijwe,kubagurishije inka,bigatuma abakurikiranwe n’ubugenza cyaha badahanwa ,intumwa ya RAB ihamya ko Ingamba zafashwe, harimo gusinyisha amasezerano aborozi bose bahawe inka muri gahunda yagiri inka,hakurikijwe amabwiriza ya minisitiri agenga gahunda ya Girinka,Guha imbaraga komite za Girinka ku midugudu n’utugari,no gukurikira imikorere yayo mu buryo buhoraho. Gukurikirana inka zose zagurishijwe zikishyuzwa,kandi aborozi bose bajimije igicaniro bagahatirwa gushaka izindi nka.

Gahunda ihoraho kabiri mu mwaka yo gukurikirana ishyirwa mubikorwa gahunda ya girinka.
Gushishikariza abafatanya bikorwa ba karere gukomeza gushyigikira gahunda ya Girinka .
Abagabirwa bakwiye gushimira ,uwatangije igitekerezo n’abanyarwanda muri rusange, nabo bikabasigira isomo ryo gukunda igihugu n’abagituye bakagabira abandi.
umukecuruwahawe-inkaKandi ukoze icyiza akagishimirwa, byaba ngombwa akitirirwa,nyuma yo kumva ibivugwa kumpaka zo kugabirwa twaganiriye n’abaturage bagabiwe,batubwira icyo batekereza ku ijambo kugabirwa,umusaza ukuze w’imyaka 85 Nshizirungu ya Rwagitinywa yagize ati: burya ukugabira n’ufite icyo akurusha ,inka aguhaye ikaba iyi neza,ikunga imiryango,kugeza kugisekuru cya nyuma, ndetse ukugabiye ukamwirahira, ugakura ubwatsi ukaza mwitura,burya jambo kugaba si irya none mu mateka umwami MIBAMBWE WA II GISANURA bamwitaga “rugabisha birenge“.
Ukugabiye rero agukijije ubworo wari umutindi utagira itungo n’iki cyatuma utamwirahira, cyane ko mubo bagabiye harimo n’incike.

Undi mubagize icyo atekereza kwitirira umuntu igikorwa cyiza yakoze kuri we icyo bisobanura, ati imyendezo y’uruhara ni amasoso, ati Rudahigwa yaciye ubuhake, tubimwibukiraho. Juvenal Habyarimana atangiza umuganda n’ubu uracyakorwa, kandi abaje bakomerejeho,ati :rero abarwanya ijambo kugaba, n’ipfunwe kuko ntawutanga icyo adafite.Nibagira inka baha abanyarwanda ni byiza, niba bafite amafaranga nibayashore mu mishanga itunganya ibiyakomokaho.

Ubundi u Rwanda rusugire rusagambe,abo biyibagiza ko mu Burayi no mu bihugu bya Afurika hari imihanda cyangwa ahantu hitiriwe abakoreye abaturage babo.
Kuki HE Kagame Paul banga ko yitirirwa GIRINKA MUNYARWANDA ariwe wazikuye mu rwuri bwa mbere akagabira abanyarwanda.

Turabashimiye mwese abatugejejeho ibitekerezo kandi amarembo aruguruye kubitekerezo binyuranye .

Mont Jali News:

http://montjalinews.net/2017/01/09/ijambo-kugabirwa-hari-abatarikozwa/

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email