FPR na Jenerali Paul Kagame bazasaba imbabazi ryari?

©Photo/Réseaux sociaux:New Vision Uganda: Urumuri n'umwijima mu ntambara: Ari Paul Kagame n'umukuru wa Kiliziya gatolika, Papa François, ninde ukwiye gusaba imbabazi?

20/01/2017, yanditswe na Léopold Bihezande

Mu minsi yashize twese twakurikiraniye hafi inama ya 14 y’umushyikirano yabereye muri ya nzu nziza cyane “Kigali Convention Center” iherutse kubakwa mu murwa mukuru wa Kigali.

Mu gusoza iyo nama, perezida Kagame ubwe yabwiye abari aho ndetse anabisubiramo mu kiganiro n’abanyamakuru cyaje gukurikiraho ko atibaza impanvu umukuru wa Kiliziya gatulika adafata iya mbere ngo asabe imbabazi kubw’abayoboke bayo bishoye muri jenoside. Ndetse yanerekanye ko ikibazo cya kiliziya gatulika mu Rwanda cyakomotse kuri Musenyeri Perraudin wazanye amacakubiri y’abakoloni. Iki kibazo kikaba cyaraje gikurikira ibaruwa y’abepiskopi ba Kiliziya gatulika mu Rwanda banditse basaba imbabazi mu izina ry’abayoboke babo batitwaye neza mu gihe cya jenoside. Ubwo busabe rero bukaba butarakiriwe neza ibukuru aho leta iyobowe na FPR-Inkotanyi yibazaga impanvu Kiliziya Gatulika nta ndishyi z’akababaro yatanze ziherekeza uko gusaba imbabazi.

Muri iyi minsi y’icyunamo cy’urupfu rw’umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean-Bpatiste Kiliziya yotswaga igitutu ngo isabe imbabazi ni yo yabaye iya mbere mu kumuherekeza i Nyanza, naho Leta ya Kagame yo yihugika mu mpfunganwa za “Kigali Convention Center” mu masengesho yashoboraga no kwimurira i Nyanza dore ko ivuga ko ari ayo gusabira i gihugu. Iyo ibikora byari kugira indi sura y’amateka n’umuco ndetse bikaba no kwerekana ko ukwemera Imana bitakiri amagambo gusa gusa ahubwo ko biri no mu bikorwa nyirizina bya Leta n’abanyarwanda. Siko rero byabanye kuko Pastoro Ezra Mpyisi wari uhagarariye umuryango y’abahindiro umwami akomokamo na Musenyeri Filipo Rukamba wari uhagarariye Kiliziya Gatulika yotswa igitutu ngo isabe imbabazi bibonye bonyine nk’inzego z’ubuyobozi (institutions). Kuba Paul Kagame ufitanye isano na Kigeli yarahisemo kwigumira i Kigali akagira n’ingwate abari mu nzego z’ubuyobozi (kubera amasengesho yo muri “Kigali Convention Center“) byanteye kwibaza:

– Mbese Paul Kagame uhatira Kiliziya Gatulika na Papa uyihagarariye gusaba imbabazi we azasaba imbabazi ryari abanyarwanda babuze ababo bikozwe n’intore ze cyangwa se n’abasilikari yari ayoboye muri 1994? Kuba se atubahiriza ikiremwa-muntu uhereye ku guha icyubahiro umurambo wa mwene wabo Kigeli V byo si ibyo gusabira imbabazi??

– None se niba Papa abazwa iby’abayoboke be bakoze aho perezida wa Repubulika si we ubazwa ibyabaye byose bikozwe n’abaturage yakagombye kuba ayobora? None se si we uhoza ku nkeke bamwe mu bana b’abahutu yahaye imyanya muri ako karima ke ngo nibasabe imbabazi ku byaha ababyeyi babo cyangwa abavandimwe babo bakoze?

None se ko ingabo za FPR zishe abanyarwanda batagira ingano muri Byumba no mu Ruhengeri bikaba bivugwa ko Paul Kagame we ubwe ariwe wishe perezida Habyarimana hagakurikiraho ipfa ry’abatutsi batagira uko bangana ndetse n’abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho, ni ryari azasaba imbabazi abacitse ku icumu bo ku mpande zose? Imbaga y’abahutu yatsinzwe muri Kongo n’ingabo za FPR cg se mu nkambi nka Kibeho bo ateganya kubasaba imbabazi ryari?

Ko atahaye icyubahiro umwami Kigeli V wabaye mu ba mbere mu gutera inkunga FPR-Inkotanyi no muguharanira ko impunzi z’abatutsi zari muri Uganda zibaho neza zikigira n’ubuntu i Makerere nk’uko muzehe Pastori Ezra Mpyisi yabyibukije mu ishyingurwa/itabarizwa z’umwami Kigeli V, ese aho abanyarwanda ntibakwiye kumusaba ko asaba imbabazi aho kuba ari we uhoza abantu ku nkeke ngo nibasabe imbabazi??

Nyuma yo gucunaguza Kiliziya Gatulika na Musenyeri Filipo Rukamba wari uyihagarariye no gushyira imbaraga nyinshi mu itahutana ry’umugogo w’umwami mu Rwanda atabashije guha icyubahiro akwiye (kandi ari n’uwo mu muryango we wa hafi), nategereje rero ko abanyamakuru bamubaza ibyo bibazo ndaheba; nuko mpitamo kwegera bamwe mu banyarwanda bagizwe incike n’abambari be ngo numve icyo babitekerezaho; ngo numve na bo ko bemeranywa n’ibyavugiwe mu mushyikirano no ku itabariro ry’umwami Kigeli V.

Muri urwo rwego rero nanyarukiye mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri mu mujyi wa Musanze aho havugwa  urupfu rw’abasore 2 aribo Musonera Samson na Bizabarimana Jean Claude (ushobora kureba no gusoma iyi nkuru mu kinyamakuru Izuba Rirashe cyo ku wa 07 Ukuboza 2016: http://izubarirashe.rw/2016/12/musanze-abantu-babiri-bishwe-nabantu-bataramenyekana/) bishwe bateraguwe ibyuma. Umuturage twaganiriye utarifuje ko dutangaza amazina ye yemeza ko abo basore bishwe n’abashinzwe kuba barengera umuturage bahembwa kandi bashyizweho na leta ya Kagame.

Nagerageje kubaza niba abo bana bakiri bato niba bararwanyaga leta uwo muturage yantangarije ko ntaho bari bahuriye na politiki ahubwo bari batunzwe no gukarata. Yongeyeho ko mu nama bakoreshejwe n’abayobozi b’ingabo muri ako karere nyuma y’ipfa ryabo basore, abaturage b’uwo murenge basabwe kwitandukanya ndetse no kwirinda gukomeza kuvugana n’abanyarwanda baba hanze y’igihugu bakomeza kubashyiramo ingengabitekerezo yo kutazatora Paul Kagame. Nuko ampa urugero rw’umwe mu basore  witwa Nzamurambaho Emile uvuka muri uwo mugi washoboye kubacika ubwo bashakaga kumunyuza iy’ibusamo.

Ngo uyu musore usigaye uba mu gihugu cy’ububiligi yaba ariwe wabaye intandaro y’iyicwa ry’aba basore kuko ari umwe mu bo babyirukanye kandi akaba yakundaga kubavugisha kuri telefoni ya Mobile ndetse no kubohereraza rimwe nanirimwe udufaranga. Kuri Leta rero, ngo uwo muhungu, ushobora no kuba abarizwa mu ishyaka rya RNC ku mugabane w’i Burayi, yaba yarashakaga kubashyira muri iryo shyaka ritavuga rumwe na leta ya FPR-Inkotanyi iyoboye u Rwanda ubu.

Nyuma naje kugerageza gushaka kumenya ukuri kwayo makuru nuko nshakisha uwo musore mu gihugu cy’ububiligi.

Uwo musore w’imyaka 24, Nzamurambaho Emile,  yanyemereye koko ko avuka mu mujyi wa Musanze kandi akaba yarabyirukanye na bariya basore bavugwa ko bishwe na Leta iyobowe na FPR-Inkotanyi.

Nk’uko akomeza abivuga, uyu musore ngo yakundaga kuvugana n’aba basore mu rwego rwo kubaha ka morale kuko yari azi ubuzima bubi babayeho ariko yatubwiye ko nta bikorwa bya politiki yigeze abajyanamo. Yatwemereye kandi ko iyo yabaga yabonye ku dufaranga atibagirwaga kubafasha. Akaba na we rero yarababajwe no kumenya iyo nkuru y’incamugongo yerekeranye n’urwo rupfu rw’agashinyaguro rw’abo bana babyirukanye. Akaba yemeza rero ko mu biganiro yagiranaga n’abo basore batahwemaga kumubwira impungenge z’uko leta ihora ibabaza ibyo bavugana ndetse inabasaba kwitandukanya na we. Tubibutse ko akarere k’amajyaruguru kakunzwe kwibasirwa n’ingabo za FPR zishe abaturage batagira ingano ibashinja gukorana n’abacengezi.

Uru ni rumwe mu rugero rwerekana uburyo Intore za  Paul Kagame zihonyora abo ashinzwe kuyobora nyamara aho yakabihosheje ndetse ngo yihanganishe ababuze ababo akishyira imbere ngo abandi ni basabe imbabazi. Ese kuki adatanga urugero we wigize intwari ku isi yose ngo n’abandi babonereho. Akomeje kuba umwere nka Rucagu ndetse akaba ashaka kwiyongeza indi manda ngo arangize umugambi we n’ishyaka rye bakomeje kwinubirwa n’abanyarwanda batari bake babashinza ubwicanyi, kwiba no kwikubira umutungu w’igihugu kuburyo butandukanye. Twizereko azageraho akumva akamaro ko gusaba imbabazi n’amahoro bitanga mbere yo kubihatira abandi. Kuva muri za 94, twashishikarije abishe abatutsi n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho gusaba imbabazi kubera jenoside bakoze; ni na ngombwa ko Jenerali Paul Kagame na FPR bajya imbere y’ abanyarwanda n’isi yose bagasaba imbabazi kubera ubwicanyi ndengakamere  n’ikinyoma bakoze bikaba bimaze imyaka irenga 20.

Please follow and like us:
Plugin for Social Media by Acurax Wordpress Design Studio
RSS
Follow by Email