Dr Théogène Rudasingwa aremeza ko hanabayeho jenoside yakorewe abahutu

Mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuzamiryango ku itariki ya 16/09/2016, Dr Théogène Rudasingwa wahoze ari umunyamabanga mukuru wa FPR, aremeza ko abanyarwanda b’abahutu na bo bakorewe jenoside. Dr Rudasingwa arashinja bamwe mu bo bahoranye muri FPR Inkotanyi kuba baragize uruhare muri icyo cyaha ndengakamere cy’ubwicanyi.

Umunyamakuru wa BBC, Prudence Nsengiyumva amubajije impamvu abivuze nyuma y’igihe kinini gutya, asubiza ko ubu afite ubwisanzure busesuye bwo kubisobanura kurusha mbere, aho avuga ko yigengesereraga kubera bamwe muri bagenzi be. Mu bo ashinja ku isonga avugamo jenerali Paul Kagame perezida w’Urwanda muri iki gihe.

Mu itangazo yasinyeho we na bagenzi be babiri, Joseph Ngarambe na Jonathan Musonera bavuye mu ishyaka Ihuriro nyarwanda RNC, bakaba bibumbiye mu rindi bise RNC nshya, bavuga ko uretse ibyo bo ubwabo bazi neza cyangwa biboneye, ko banashingira kuri raporo zakozwe n’impuguke za LONI, nka mapping report, izakozwe na Robert Gerson n’abandi

Umunyamakuru amubajije aho ahera yemeza iyo jenoside yakorewe abahutu kandi LONI cyangwa urukiko rubifitiye ububasha, bitari byabyemeza ku mugaragaro, Dr Rudasingwa asubiza ko na jenoside yakorewe abatutsi yemejwe muri LONI nyuma y’uko abanyarwanda ubwabo babanje guhaguruka bagatera akamo, bakabihamya batanga n’ibimenyetso.

Dr Théogène Rudasingwa yongeraho ko yiteguye gutanga ubuhamya bwerekana ko ibyo we na bagenzi bemeza bidashidikanywaho.

Dr Théogène Rudasingwa yabaye umuyobozi mukuru w’ibiro bya perezida Kagame (2000-2004), yahagarariye Urwanda muri Leta zunze ubumwe z’Amerika (1996-1999), mbere y’aho yari yaranabaye umunyamabanga mukuru wa FPR Inkotanyi. Afite n’ipeti rya gisirikare kuko ni major. Azi amabanga menshi y’iri shyaka rivuga ko ari umuryango ngo atari ishyaka.

Ikiganiro Dr Théogène Rudasingwa yagiranye na BBC kuwa 16/06/2016:

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email