Dr Léopold Munyakazi azaburanishwa n’inkiko zirangwa n’ubutabera ?

Dr Léopold Munyakazi yavanywe ku ngufu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yari yarahungiye avuye mu Rwanda mu mwaka w’2004. Mu w’2008 ni bwo ubushinjacyaha bwo mu Rwanda bwohereje impapuro zo kumufatisha, zimwe zinyuzwa muri « interpol ». Icyo gihe abamuburaniye berekanye ko yazizwaga ibiganirombwirwaruhame yatanze ageze muri Amerika kimwe n’inyandiko ze yatangaje. Mu ikubitiro yari yararekuwe. Yongeye gutabwa muri muri yombi tariki ya 4 Nzeli 2015. Biravugwa ko mu ntangiriro z’iki cyumweru ari bwo kujyanwa mu Rwanda ku ngufu byashyizwe mu bikorwa.

Muri iki gihe umuntu nka Dr Léopold Munyakazi abategetsi b’i Kigali bashinja jenoside ashobora kwizera ko azaburanishwa mu buryo bwubahirije ubutabera nyakuri? Mu Rwanda ubucamanza buhwanye n’ubutabera?

Icyaha cya jenoside, kimwe n’ibindi byaha by’ubwicanyi, ni ibyaha bifite uburemere, bigomba guhanwa hakurikijwe amategeko. Kuba ababikoze bakurikiranwa bakanahanwa ni ibintu byumvikana kuko ni n’uburyo bwo kurinda ko hagira utinyuka kongera gukora amahano nk’ayo. Ariko ikibazo gikomeje kwibazwa n’abanyarwanda banyuranye ni ukumenya niba mu by’ukuri hatari ababoneranwa bagashinjwa iki cyaha nk’intwaro yo kubahashya bitewe n’uko batemeye kuba inkomamashyi cyangwa kuba batinyuka kuvuga ibitagenda banasaba ko byakosorwa. Aho, ni ho uzasanga hari abavuga ko bibaye ari uguhitamo, baburanishwa n’inkiko z’amahanga zigerageza kuburanisha zubahiriza amahame shingiro agenga imiburanishirize mu rukiko, n’ubwo muri zo hari izigwa mu mutego wo guhumwa amaso cyangwa gushimisha abari ku butegetsi.

Niba koko Dr Léopold Munyakazi yaragize uruhare mu bwicanyi, urukiko rwabigaragaza mu nzira nyazo, amategeko akubahirizwa, kuko ubutabera ni ngombwa. Cyakora byaba ari andi mahano, aramutse azira gusa kunenga ubutegetsi buriho muri iki gihe cyangwa kutavuga rumwe n’abanyabubasha babufite. Byaba ari akandare abaye ahimbirwa ubwicanyi atakoze. Mu bitangazwa n’ikinyamakuru « Jeune Afrique » ashinjwa harimo ko mu gihe cya jenoside ngo yaba yaravuze ko abatutsi bose ari abanzi, ngo bagomba kwicwa. Iki kinyamakuru kikongeraho ko yaba anakekwa guhuriza hamwe abatutsi ku ruzi rwa Nyabarongo, aho abagera kuri 40 ngo bishwe bakajugunywamo. Jeune Afrique ivuga ko ngo yari afite imbunda yo mu bwoko bw’izirasa umusubirizo (fusil-mitrailleur), ikongeraho ko ngo atabihakana. Ikindi kimuvugwaho twe tudafitiye ibimenyetso ngo yaba yaravuze ko ibyabaye mu Rwanda atari jenoside ngo ko ari isubiranamo ry’amoko.

Dr Léopold Munyakazi ni muntu ki? Asobanura ate ibyo ashinjwa n’ibyamubayeho we ubwe?

Prof. Munyakazi asobanura uburyo yafungiwe i Ririma imyaka itatu n’igice, ngo agasohorwamo nta cyo arezwe imbere y’urukiko. Nyuma yoherezwa gufungirwa i Gitarama aho ngo amaperereza yerekanye ko nta kibi kimurangwaho. Iyo gereza yayimazemo umwaka hafi n’igice, arafungurwa. Asobanura ubuzima bubi yabayemo mu ibohero, akongeraho ko ari umubabaro urenze urugero ku muntu ufungiye akamama. Ibohero ryo mu Rwanda ngo kutarigwamo ni umunsi uba utaragera ngo kuko we ubwe yiboneye uko imfungwa zifatwa nabi kandi na we ako kaga akabamo. Avuga ko muri gereza yabayeho mu buzima budakwiye ikiremwamuntu.

Uyu mwarimu n’inzobere mu ndimi, wanigishije muri Kaminuza y’Urwanda nyuma y’impamyabushobozi y’ikirenga (Doctorat) yavanye mu Bufaransa, ngo mu w’1994 na we yameneshejwe n’interahamwe ziranamutwikira asigara iheruheru ava aho yaratuye i Kigali ngo ageze aho avuka i Kayenzi interahamwe zaho ngo zimukeka amababa ko ngo ubwo yameneshejwe i Kigali bivuze ko hari aho ahuriye n’abateye Urwanda.

Uyu mugabo uvuga ko mbere ya jenoside nta shyaka yarimo asobanura uburyo yabujijwe amajyo ubwo yayoboraga CESTRAR, urugaga ruharanira uburenganzira bw’abakozi, ngo kuko yaharaniraga ko rwigenga rukava mu maboko y’ubutegetsi. Yerekana ko atahiriwe na mbere ya jenoside. Nyuma ya 94 ngo yagiye mu ishyaka PDC, n’uko ngo bidateye kabiri ashyirwa mu kagozi (gereza) ataragira n’umwanya ugaragara muri iyo nzira ya politiki. Aribaza niba atazira kuvugisha ukuri, kuvuga icyo we asanga ari imvo n’imvano y’ibibazo by’Urwanda, no kutemera kuba humiriza nkuyobore.

N’ubwo yari amaze igihe aba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, aho yigishije igifaransa muri Goucher College muri Leta ya Maryland, inzira ye y’umusaraba cyangwa karuvariyo byari byarakomeje kuko yamaze imyaka isaga itanu atorohewe na manda yo kumufatisha yakozwe n’abategetsi b’Urwanda. Hari bamwe mu banyarwanda bavuga ko harimo itekinika? Ribaye ririmo abanyamerika ntibaba baguye mu mutego wo kumutegeza aho atazoroherwa imbere y’urukiko n’igihome? Njye ku giti cyanjye sinzi iby’uyu mugabo, ariko hari abanyarwanda bazi ukuri kuri we. Abo ngabo bakwiye kugira uruhare mu butabera. Ukuri kugatsinda ikinyoma.

Jean-Claude Mulindahabi

Please follow and like us:
Plugin for Social Media by Acurax Wordpress Design Studio
RSS
Follow by Email