Dr Frank Habineza mu mukino w’«akazungu anarara» na FPR-Inkotanyi…

Uva ibumoso ujya iburyo: Andrew Muganwa-Frank Habineza- André Kagwa Rwisereka

16/08/2017, Yanditswe na Patricia Nyiramajyambere, Umusomyi uri  i Kigali, i  Nyarugenge.

Abanyarwanda bo mu gihe cyo hambere bari abahanga cyane. Ukuri ku byo bashakaga kuvuga babigaragarizaga akenshi mu mvugo ngufi cyane mu migani cyangwa se mu nsigamigani. Muri iyi nyandiko umusomyi w’Ikinyamakuru.com arifashisha mu gutangira insiga-migani mu kutugezaho ibyo atekereza n’ibyo azi kuri Dr. Frank Habineza. Aribanda cyane ku bintu byagiye bimuranga kuva yakwinjira muri politiki n’uburyo akomeje kwiyerekana. Mu bwisanzure b’ibitekerezo bye, dusanze ari ngombwa gutangaza inyandiko ye yose uko yakabaye; tunararikira abavugwamo cyane cyane Dr. Frank Habineza kimwe n’abandi- haba abayisoma cyangwa se abumva hari icyo bagira icyo bavuga – kutugezaho ibitekerezo byabo. Tuzabitangaza byose uko byakabaye. Tuributsa abadukirikira mu nyandiko zacu n’ibiganiro dukora, ko tugamije kuba ijisho rya rubanda n’urubuga rwo guteza imbere ubwisanzure mu bitekerezo no kwimakaza umuco w’amahoro n’ukuri mu bwubahane.  

Abanyarwanda baragira bati: “urose nabi burinda bucya; ubundi bati: “ubuze uko agira agwa neza”. Ukundi kuri gufitanye isano n’inkuru nshaka kubagezahi bakubira mu mvugo ihinnye ni nk’imvugo igira iti: “uwambuwe nuwo azi ntata ingata, “yabuze byose nk’ingata imennye”! Iyo barengurira k’umuntu bavuga ko yagize amahirwe baragira bati: “uwo urugamba rwahiriye agirango abandi barashisha ibikenyeri”, ariko mu gusoza njye nkagira nti: “uguhiga ubutwari muratabarana”. Nkoresheje izi mvugo zose ngirango mbagezeho uko mbona Dr. Frank Habineza, umukandida w’ishyaka Democratic Green Party. Ibyo mbagezaho kuri uyu mugabo ni ibyerekeye umugayo we n’uko avugwa hirya no hino.

Iyo uganirije abantu ukanabateze amatwi neza mu byo bakubwira bitandukanye ku ukwiyamamaza kwa Dr. Frank Habineza, hari abakubwira bati: umunyamakuru Andrew Muganwa aramutse azutse yarega Dr Frank Habineza; abandi bakomoza ku buryo yibye ishyaka Rwisereka amaze kumwicisha.

Abantu bamwe babaye hafi “Democratic Green Party of  Rwanda” igitangira, bamwe bakagenda bayisohokamo umugenda nyuma bakayirebera kure uburyo ubu iriho, bahamya ko Dr Frank Habineza ari umwihanduzacyumu. Benshi mu bo tuganira usanga bati: “koko gucika intege no kutagira intego n’ubugwari ntacyo bimaze”. Ibi bashingira ku nkoni bakubitiwe muri Saint Paul n’uburyo bagiye bazutaguzwa kugeza ishyaka ryemewe mu rwego rw’igihugu. Bamwe muri aba ariko ubu ba birebera kure kuko abenshi barivuyemo kandi nabi. Abandi bananiwe rugikubita kuko ugereranije n’uko ibintu bari byifashe, cyane cyane inkubiri ya politiki ishingiye ku mashyaka menshi FPR-Inkotanyi yarwanyije yivuye inyuma, babonaga ntaho rizagera. Abenshi mu bahise bacika intege icyo gihe, baheraga ku mpamvu y’uko abayobozi ba “Democratic Green Party” basabwaga n’abarwanashyaka gusaba ubutabera ngo ibyavuye mu iperereza ry’ihotorwa bunyamaswa rya André Kagwa Rwisereka bishyirwe ku karubanda. Twibutse ko uyu André Kagwa Rwisereka wishwe bunyamaswa aciwe igihanga nk’inka y’imbagwa. Umuryango we kugeza nanubu nturahabwa ubutabera. Byongeye kandi yaba abarwanashyaka harimo n’abayobozi bakuru b’ishyaka (ari abaribo kuva mu ikubitiro – nka Dr. Frank Habineza -kugeza magingo aya), ubona ntawe ushishikajwe n’icyo kibazo cyo gusaba ubutabera kuri iryo yicwa-bunyamaswa ra André Kagwa Risereka, ndetse n’abandi barwanashaka bo mu ikubitiro bagiye baburirwa irengero cyangwa bagafungwa.

Uyu mugayo kandi Dr Frank Habineza nk’umuntu watangiranye na “Democratic Green Party” akaba kandi ubu ariwe uyikuriye, ntuzamugwa amahoro. Muti kuki? Mbere na mbere kuko azabona umwanya yifuza agambaniye benshi barimo na Victoire Ingabire yahimbiye icyaha yari yamwizeye yarangiza akaba ariwe uhimba ya ngirwa mutwe w’ingabo wakorerega i Nyagatare maze victoire agatangira guterwa hejuru ngo yahishe imbunda murugo iwe; ngo yacukuye indaki mu rugo rutari urwe acumbitemo ngo afatanyije na André Kagwa Rwisereka.

Iyo Dr Frank Habineza  adahimbira ibyaha bikomeye Victoire Ingabire byo gutunga intwaro no kugira imitwe ya gisirikare, ubu wenda Ingabire aba aregwa ibindi cg wenda ataranafunzwe. Kuba rero Dr Frank Habineza  yarashumurije, icyo ni icyaha kizamukurikirana uri politiki aho azajya hose. Yijeje Madame Victoire Ingabire ubufatanye arangije aba ariwe umutanga. Byongeye ngo abeshyera na mugenzi we André Kagwa Rwisereka bafatanyije gushinga ishyaka. Uyu André Kagwa Rwisereka, Dr. Frank Habineza yamushyashyarije ku butegetsi bwa FPR-Inkotanyi avugaga ko ari kumwe na madame Victoire Ingbire mu gutera inkunga no gutoza imitwe y’abarwanyi bitwaje intwaro. Ibyakurikiyeho namwe murabizi. Uyu André Kagwa Rwisereka yahise abagwa bunyamaswa.

Muri ibyo bihe by’imyaka ya 2010, cyane cyane muri nyakanga, abanyamakuru bamwe bagiye bashyira mu buroko, abandi bagahunga. Ni muri icyo gihe kandi Dr Frank Habineza yitanze mu manyama avuga ko yitandukanyije na Me Ntaganda Bernard  w’ishyaka PS-Imberakuri mu mpuzamashyaka (plate forme) bari bahuriyemo. Uko kwari ukubagambanira muri FPR yigira nyoni nyinshi. Iyi ikaba ari nayo yabaye intandaro yo guhotorwa kwa Andre Kagwa Rwisereka wababajwe n’igikorwa cye cyo guhimbira umuntu ngo afite umutwe wa gisirikare ufite ikicaro i Nyagatare. Ibi byatumye Andre Kagwa Rwisereka arakara cyane, we na Victoire Ingabire bishyuza Dr Frank Habineza amafaranga bari bamaze ku muteranyiriza ngo umugore we n’abana be bajye mu burayi kugirango abone uko akora politiki atuje. Amakuru dufite ni uko uyu nakeigendera Andre Kagwa Rwisereka na Madame Victoire Ingabire, batigeze bishyurwa.

Uruhare rwa Dr. Frank Habineza mu ihotorwa rya André Kagwa Rwisereka

André Kagwa Rwisereka ajya guhotorwa  yabanje guhamagarwa na Dr Frank Habineza aho yari mu kabari. Yari kumwe n’umunyamakuru Andrew Muganwa. Icyo gihe hari ahagana ku gicamunsi. Bari bari mu kabari ku Kicukiro. Ibi hamwe n’ibindi, birimo gukoresha inyandiko mpimbano asaba ibyangombwa by’ishyaka rye, basubiranyemo uwari umubitsi (trésorier) we, ex-Procureur Kabanda, na Vincent, yahise ahunga asanga umugore we. Ageze hanze iyo mubuhungiro ntibyamuhiriye kuko yasanze umugore  we Edith Kabalira yibanira na Rutuku ibwota masimbi; ubu bakaba barabyaranye umwana w’umukobwa. Dr Frank Habineza ibi byaramucanze ahita agaruka kibuno-mpamaguru; aza kwirukana abo yasize mu ishyaka. Abo yasanze nabo bamubereye ibamba, hanyuma mugushaka kugenza ibintu neza baramubwira bati: ”tuza duturane”. Mu kwanga kwishira kukarubanda, bamugendeye buke bamwemerera no kugaruka mu ishyaka; ndetse no kuba yarigiramo imyanya, bityo abatera-nkunga bakaba bakomeza kurifasha.

N’ubwo bamugendeye buke bagamije kwanga kwishira ku karubanda no gukomeza gukamisha inkunga z’abanyamahanga, ubu mu byo batishimira harimo ko Dr Frank yabaheje ku gafaranga gaturuka. Hanze byakuruye umwuka utari mwiza kuko batangazaga ko yiberaho wenyine kandi bafatanyije, ishyaka atari ury’umuntu  kugiti cye .

Habaye amasezerano hagati y’abasigaranye ishyaka ari nabo bari bakomeje kubana neza  na leta. Dr Frank Habineza yagarutse gahunda yo kujya muri Forum yararangije kunozwa. Kuko yatinye ko yakorerwa agakoryo nkako yakoreye umunyamakuru Andrew Muganwa cyangwa  agahabwa isomo nkiryo  Mukabunani yahaye Me Bernard Ntaganda, ibi byose kugirango bihoshe hari abo yagiye aha amafaranga ngo baceceke ntibazamure ikibazo kinyandiko mpimbano yakoranye na ex-Procureur Kabanda, wari umubitsi (trésorier). Amakuru nyayo dufite ni uko uwanyuma yahawe agera 60.000frw.

Uko Dr Frank Habineza abanyarwanda bamuzi…

Dr Frank Habineza yikomye itangazamakuru uhereye kuri Prof Kayumba wagaragaje ko niyo yakwiyamamaza atarenga n’umutaru. Ibi Prof Kayumba yabivugaga ahereye kubintu bizwi hafi nabose kandi bifitiwe ibimenyetso simusiga. Yerekanye ko Dr Frank Habineza abanyarwanda bamuzi nabi, ko bamuziho ubugambanyi yakoreye Andrew Muganwa amuhimbira ibyaha, ko akorana n’ingabo z’umwami. Uyu munyamakuru yatawe muri yombi arakubitwa aravunagurwa ajyanwa muri gereza, agezemo arwariramo igituntu, aho aviriyeyo yaramugaye agapfa.  Ibyo twese turabizi ko urupfu rwe Dr Frank Habineza yarugizemo uruhare; ntabwo ibyo bintu birava mu mitwe y’abanyarwanda.

Amajwi yabonye ya 0.47, aho yaje inyuma ya Philippe Mpayimana nicyo bishatse gusonbanura. Ngibyo ibigwi bya Dr Frank Habineza. Umuntu umuzi neza ntiyari kurenga ku bugambanyi amuziho ngo amuhe ijwi rye, ryatuma aza imbere ya Mpayimana Philippe.

Dr Frank Habineza yagiye mu matora kubera indonke…

Imyato ya Dr Frank Habineza  ni amaraso ya Andre Kagwa Rwisereka azabazwa nde? Ubunyamaswa bwe yakoreye Andrew Muganwa  azabukizwa niki imbere ya Rubanda imuzi bakorana, bakava mu  m’Umuseso, ese umutima nama we uzamuha amahoro atarasubiza amafaranga ya gurijwe na Rwisereka  na Ingabire ngo ajyane umuryango we mu burayi !!

Aha niho abaturage batamushira amakenga, bakavuga ko atamba atambikije wa mugani wa barundi. Iyo uganiriye n’abamuzi neza, yaba abari imbere mu ishyaka rye cyangwa abandi bamuzi neza, usanga bahamya ko yagiye mu matora atwaje perezida Kagame agatimba kubera indonke. Haravugwa ko nyuma yo gutwara agatimba yazagororerwa….  Aha ntawabihakana n’ubwo tukibihanze amaso.

Ugendeye ku mvugo ye bwite, ukanasesengura ibyo umukandida Paul Kagame wongeye kwegukana intsinzi, ubusanze guhabwa umwanya muri leta bigatuma yemera kwambara agatimba ka FPR Inkotanyi, maze mugenzi we Mpayimana akaba garçon d’honneur; abandi nabo bati n’igikoresho cy’abazungu kuko bamuhaye cash zabo, na Ambasadeur w’igihugu cy’abera gikorera hano I Kigali, ubundi ibyo gufata ideni muri banki bikaba agakingirizo.

Abenshi iyomuganiriye ku ibyaranze aya matora, cyane cyane ku mukandida Dr Frank Habineza, usanga bakubwira cyangwa bavuga ko Dr Frank Habineza ari ikirumirahabiri; kuburyo bamwe banemeza ko natabona umwanya muri leta ya FPR-Inkotanyi irangajwe imbere na Général Paul Kagame, azongera agahunga igihugu. Ibi kandi ababivuga bafite ishingiro. Muti kuki? Kubera ko amaraso Dr Frank Habineza afite mu biganza bye; byongeyeho kandi ubuhemu n’ubwambuzi bye, bimukomanga mu gituza kubryo umutima-nama we (conscience) niba ukiri muzima, ahobora kuba ari mu nzira yo kwiyahura. Nkeka ko wenda ari byo byatumye anabanza kuvuga ko agiye kwegura ku ishyaka.

Uwavuga ko Dr Frank Habineza ari mu butayu bw’ibitekerezo ntiyaba yibeshye. Ibyo ndabihera y’uko umuvumo yari yaciye wamuteje igihombo gihanitse. We ubwe yitangarije ko amafaranga yakoresheje mu kwiyamamaza  ari inzu ye yagwatarije. N’ubwo we avuga atyo, ariko abenshi bahamya ko yabonye inkunga ya miriyoni magana abiri. Uretse ibyo ariko bitarasobanuka neza; ariko andi makuru aturuka kuruhande yemeza ko ayo mafranga yaba yaravuye muri cyama. Ukuri kuzwi na nyirako.

Impirimbanyi y’uguca akarengne, Ghandi, aragir ati:  “aho guhemuka uzahemukirwe kuko ntuzigera ugira igikomere k’umutima; ahubwo kizagira uwaguhemikiye”. Ibi nabyo biri mu byatumye Dr Frank Habineza abura amajwi kuko ejo hazaza hashingira kucyo ukora none. Iri hame ngenderwaho mubuziranenfe bw’umutim-nama (conscience). Ibi Ghandi yabishimangiye  avuga ko yiteguye gupfa ariko nta mpamvu yo kwitegura kwica. Mu bwisanzure n’ubuhishozi bwe, yunzemo agira ati: “ushobora kutabona umusaruro wibyo ukora ariko udakoze ntabwo wabona umusaruro uzavamo”.

Iyi mpanuro yuzuye zkuri kwambaye ubus peee… umuyahundi we ati: “Tuzabamenyera ku mbuto mwera/bera”. Dr Frank Habineza yuzuye ubugambanyi, kugirango agere kubyo yifuzaga; none dore asaruyemo amajwi agera kuri 0.47.Irivuze umwami ….

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email