Depite Mbanda yemeza ko atowe yakora ibyananiye abategetse u Rwanda bose. Ni byo se koko? Azabishoboza iki?

Depite Jean Mbanda (photo the Rwandan)

 

Yanditswe na Emmanuel Senga

Hashize igihe tugiranye iki kiganiro na Depite Jean Mbanda, ku buryo nabanje kwibaza niba hari icyo byatumarira kongera kwibaza ku ngingo zaganiriweho. Nasanze aka wa mugani w’ikinyarwanda ko aryoha asubiwemo, numva nta cyambuza kukigarukaho, kuko tukiri no mu gihe kikibanziriza ariya matora twaganiriyeho. Reka twungurane inama.

Baravuga ngo “uguhiga ubutwari muratabarana”. Singambiriye guhiga ubutwari na Depite Jean Mbanda, kubera ko uko muzi ni umugabo wabayeho ku buryo bwa kigabo. Nkaba rero nta kintu nifuzaga ko cyatubangikanya. Icyo ngamije muri iyi nyandiko ni ukugabana ibitekerezo n’abasomyi, jyewe mbihera ku kiganiro twagiranye twabagejejeho muri iki kinyamakuru, nkareba ibitekerezo by’umwimerere numvanye uyu mukandida Jean Mbanda. Nkongera nkabihera ku mateka ye yabayemo n’uko yayifashemo mu gihe cyabanjirije iki. Hanyuma nkaza gusesengura imvugo atugezamo ubutumwa ashaka ko twumva binyuze mu bibazo n’ibisubizo twagiranye muri icyo kiganiro. Muri make ni izi ngingo nza kugarukaho mu bitekerezo byanjye no ku buryo buvunaguye. Simbahisha ko nanasomye ibyo abanyarwanda banyuranye bavuze bamaze kumva ikiganiro, haba abamwumva neza cyangwa abamusenya.

Natangajwe n’uko Depite Jean Mbanda ashingira imvugo ye ku muco. abivanye ku biganiro yagiranye n’umubyeyi we. Na byo birimo umuco.

Depite Jean Mbanda yaduhishuriye ko yakunze kuganira na se umubyara, kabone nubwo bari batuye mu mujyi, aho ubusanzwe abana batabona umwanya uhagije wo kuganira n’ababyeyi. Ngo yabonaga umwanya wo kumutega amatwi. Ibi kandi ni byo koko, byumvikana mu kinyarwanda kidakamiye Bwana Jean Mbanda aganiramo. Nkaba ndetse natekereza ko ari yo mpamvu igenga izindi, ituma ashingira politiki ye yose ku muco w’abenegihugu.

Tumubajije ibyo yabonye igihe yari yanyarukiye mu Rwanda, yatubwiye mu mvugo iruhanyije kumvwa ko:

Ubukene bwagabanutse cyane, ariko abakene bariyongereye;

Ubucuruzi bwateye imbere mu gihugu, ariko nta bikorera ku giti cyabo baboneka;

Ubucamanza buri hose mu gihugu, ariko nta butabera mu mitima y’abantu;

Ubuvandimwe busobanurwa ku manywa, ariko ubuvandirya bukigishwa nijoro;

Umushiha ufitwe n’abakire ku bintu; ariko umunezero ufitwe n’abagira Ubuntu

Ubukire bwariyongereye cyane, ariko abakire baragabanuka bikabije;

Demokarasi yatojwe cyane abanyagihugu, ariko  Repubulika ntiratozwa.

Birumvikana ubwabyo ko, nubwo Depite Jean Mbanda atangiza interuro ze amagambo ashimagiza, ariko ahita ayabangikanya n’andi yerekana ko bituzuye. Aha uwumva ahitamo icyo ashaka kumva, abaririmba ingoma bagasigara ku ntangiriro y’interuro ye; mu gihe abanenga ibikorwa mu Rwanda muri iki gihe bahitamo gusigarana igice cya nyuma cy’interuro ze. Ntekereza ko buri wese yumva icyo ashaka kumva, ahasigaye bigasaba kubijyaho impaka zo kubyumva neza.

Byabaye ngombwa ko tubijyaho impaka, kugira ngo twumve niba tubyumva kimwe. Urugero natanga ni aho avuga ko” ubucuruzi bwateye imbere mu gihugu, ariko nta bikorera ku giti cyabo bahari”, aho yadusobanuriye ko n’ubucuruzi bukorwa n’ayakwitwa amasosiyete yigenga, na yo aba afite abashumba baragiriye abandi; kandi ko niba ayo masosiyete adahari ku rwego rw’ubucuruzi, ubwo bisobanuye ko nta bikorera ku giti cyabo bahari.

Ahandi Depite Jean Mbanda agaragara ko yateye intambwe kandi akananyuranya imyumvire n’abandi banyapolitiki, ni aho avuga ku moko.

Ntabwo Depite Jean Mbanda yumva cyangwa abona amoko nk’uko abanyarwanda benshi babibona, kandi na byo abivana ku kwicarana na se bakaganira. Dore uko abivuga:

“Iyo ugiriye umuntu icyizere akagitesha agaciro, aba akubereye umuhutu; na ho iyo ugiriye umuntu ineza yarangiza akayikwishyuza, aba akubereye umututsi; uwitwararitse byombi aba ari imfura”.

Iyi ni insobanuro yenda yakumvikana mu rwego rwo kwiganirira mu kinyabupfura cyarangaga abanyarwanda, ariko bitavuze ko amoko atabaho mu Rwanda. Ikibazo si amoko, ikibazo ni icyo bayakoresha. Dufite ibihugu bifite n’amoko koko atanasa, ariko ntibibibere intandaro yo kwangana no kwicana. Mu Rwanda iyo tugira Imana yo kubona umutegetsi warenze iyi mungu y’amoko, utumva ko ategekera ubwoko, tuba tugeze kure mu bwiyunge. Bisobanura ko imikoreshereze y’ubwoko ku nyungu z’abategetsi bigenwa n’ubutegetsi.

Hari kandi izindi ndangagaciro zagombye gusobanuka mu mitwe y’abanyarwanda, zikabafasha guhindura imyumvire ku bikoresho igihugu kibashyikiriza ngo bagire imibereho myiza. Bose bakagombye kumva ko hari ingingo-fatizo zifasha kugira imyifatire ikwiye mu bo mubana na bo. Izo ni ukumva ko:

  1. Hari ubwoko bubiri bw’ubukungu: ubushingiye ku bintu, ubu bwitwa ubukire, mu gihe ubushingiye ku buntu bwitwa umunezero (reba haruguru Umushiha ufitwe n’abakire ku bintu; ariko umunezero ufitwe n’abagira Ubuntu);
  2. Kugira uwawe;
  3. Kugira uwemera ko uri uwe;
  4. Kugira ukugirira icyizere;
  5. Kugira ukugirira ibanga;
  6. Kugira ukugirira Ubuntu.

Mu magambo make yanatugejejeho imigambi yashyira mu bikorwa aramutse ageze ku butegetsi.

Aramutse ageze ku butegetsi yakwihutira: Guhindura itegeko nshinga, kugabanya uburemere buri mu mwanya wa Perezida, kugabanya imishahara, guha ingufu inteko ishinga amategeko. guha ububasha bukomeye Minisitiri w’ Intebe watanzwe n’ishyaka ryatsinze amatora, guha ingufu abadepite batowe bakaba koko intumwa za rubanda, kugabanya manda n’imyaka ya buri manda, guca kwigwizaho ubukungu aho byaba biva hose.

Kumenya niba azemererwa kwiyamamaza, we yemeza ko nta wamubuza, kuko asanzwe mu Rwanda, atigeze aruhunga; kandi ko umugambi w’amahoro  nta kiguzi ugira kandi udakeneye abayoboke. Kubera ko “inzira y’amahoro” ye akeneye abo bazafatanya urugendo akabita “abasangirangendo” izafata ikindi gihe mbere y’uko itangira. Ateganya kuzayitangiza muri 2020.

Ni hehe yerekana ko azarusha abategetse u Rwanda bose?

Depite Jean Mbanda yemera ko abanyapolitiki bayoboye igihugu cy’u Rwanda kugeza ubu baranzwe no gushaka kwigwizaho ibintu n’amafaranga, ariko bikaba bikabije muri iki gihe. Icyo yarusha abamubanjirije gutegeka u Rwanda ni ya mahoro yifuriza abanyarwanda yemeza ko atagira ikiguzi. Ni na ho ahera yemeza ko abategetsi bari bakwiye guterwa isoni n’imishahara y’imirengera bihemba, mu gihe iruhande rwabo baturanye n’abaturage batagira amazi meza yo kunywa, cyangwa ngo babashe kwivuza no kuvuza abana babo, kimwe no kubashyira mu mashuri. Ibi Jean Mbanda asanga ubwabyo byakagombye kuzitira imigirire y’abategetsi dufite muri iki gihe.

Abajijwe ku kibazo abanyarwanda benshi bakunze kugira iyo bumvise umuntu utinyuka gushaka gukorera politiki mu Rwanda, abenshi bakunze gutekereza ko ari uburyo bubangutse bwo kwishakira imyanya. Aha Depite Jean Mbanda yatwumvishije ko n’iyo yabona uwo mwanya, bitaba bibaye impfabusa, kuko yawukoresha agira ngo agere ku mugambi wo kuzanira abanyarwanda amahoro. Nta gutsindwa rero cyangwa kugira ipfunwe abibonamo.

Nyuma y’iki kiganiro cyaranzwe no kumvikana ku mpande zombi, twasigaranye ikibazo cy’ingutu tutashoboraga kubaza umutumirwa wacu, kubera ko cyari mu bintu umuntu atapfa guteganya. Nubwo umutumire wacu yumvaga nta cyamubuza kujya mu Rwanda kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, ariko twifuzaga ko yanakenga cyane akamenya ko Kagame atifuza kuba yakora ikosa ryo kurangara ngo areke uwo ari we wese, utanyuze mu kayunguruzo ka FPR, kugira ngo imenye ko atabangamira Kandida Kagame. Birashoboka ko Depite Jean Mbanda yaba yarabonye ibimenyetso muri icyo cyerecyezo ku buryo amatariki yo kugera mu Rwanda asa nk’atubahirijwe.

Ku birebana n’ishyaka rye azashyira ahagaragara muri 2020, turatekereza ko azaba yaragize igihe gihagije cyo gusesengura uko politiki y’igihugu izagenda izamuka.

Kuba yarusha abamubanjirije kuyobora igihugu na byo nta we utabyibazaho, ariko amateka Mbanda yanyuzemo n’uko yabyitwayemo bigaragaza ko kugeza ubu afite imyumvire inyuranye n’iy’abandi ku miyoborere y’u Rwanda. Nkaba ntekereza ko ubunararibonye bwe, guhagarara ku kuri nta cyo yikanga, no kuba ataramunzwe n’amacakubiri agaragara mu bashaka kuyobora u Rwanda, byamuha umwitangirizwa ku bandi bashaka kwiyamamariza uriya mwanya, haramutse habaye amatora anyuze mu kuri.

Tumwifurije amahirwe yose.

 

Please follow and like us:
Plugin for Social Media by Acurax Wordpress Design Studio
RSS
Follow by Email