Depite Jean Mbanda yatangaje ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda. Ni iki gishya azanye muri politiki ?

Depite Jean Mbanda wabaye mu Ntekonshingamategeko hagati y'1994 - 1999. Ifoto (c) Vepelex

26/03/2017, Ubwanditsi

Mu gihe muri Kanama uyu mwaka mu Rwanda hateganyijwe amatora ya Perezida wa Repubulika, undi munyarwanda amaze gutangaza ko azahatanira uwo mwanya. Uwo ni Depite Jean Mbanda. Yabaye intumwa y’abenegihugu mu Ntekonshingamategeko kuva mu mwaka w’1994 kugeza mu w’1999.

Muri iyo myaka yabaye mu banyapolitiki mbarwa badatinya kuvuga ibitekerezo byiza bafite ku mutima kabone n’iyo byaba bihabanye n’abanyabubasha bo hejuru mu butegetsi. Yari umudepite w’Ishyaka PSD (Parti social démocrate, Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage). Ntabwo akiri muri iri shyaka. Akiri mu Ntekonshingamategeko yagiye impaka kenshi na bagenzi be ku bijyanye na politiki yo muri icyo gihe ndetse n’uburyo hategurwaga inzira yo gukemura ibibazo mu gihugu. Hari ibyo batumvikanyeho, no kugera ku rwego rw’ishyaka, yasanze imigabo n’imigambi ryari rifite itakigenderwaho. Mu mwaka w’2000 yaje gukora inyandiko abaza byinshi abanyapolitiki kandi abwira bagenzi be bo mu mashyaka anyuranye ibyo abona  bakwiye kugarurwa mu nzira iboneye, kuko hari ibyo yerekanaga byateshutsweho mu rwego rwa politiki. Kunenga ibitagenda, no kwerekana ko byari bikwiye gukosorwa, ntibyakiriwe neza, cyane cyane n’abafite ububasha mu butegetsi. Yaje gufungwa igihe kitari gito kuko yafunguwe mu w’2003.

Yamaze igihe kinini, ijwi rye ritumvikana nka mbere mu bikorwa bya politiki. Asobanura ko icyo gihe cyamubereye umwanya wo kongera kwitegereza, gutekereza, gushishoza, no kugena uburyo bushya bwo gukora politiki. We n’abo babyumva kimwe, batekereje gushinga ishyaka rishya, babanza kuryita « Isibo y’Amahoro », cyakora nyuma basanga izina ryakumvikana neza kurushaho ari « Inzira y’Amahoro ». Depite Jean Mbanda avuga ko iri shyaka rizatangira ibikorwa ku mugaragaro mu mwaka w’2020. Hagati aho, asobanura ko asanga amatora y’uyu mwaka afite uburemere bukomeye, ku buryo yiyemeje kujya imbere y’abanyarwanda kugira ngo abagaragarize umushinga wa politiki afite, nibumva ubanogeye bamutorere kuba Perezida wa Repupubulika.

Nk’uko mugiye kubyiyumvira munsi hano, Depite Jean Mbanda avuga ko natorerwa umwanya w’umukuru w’igihugu azatangirana n’inzibacyuho, ngo kuko itigeze ibaho kandi yari iteganyijwe. Depite Mbanda ngo azavugurura Itegekonshinga ririho muri iki gihe. Uyu mugabo w’inararibonye avuga ko natorerwa kuba umukuru w’igihugu, azagabanya ububasha busanganywe Perezida wa Repubulika, ahubwo abwongerere Minisitiri w’Intebe uzajya aturuka mu ishyaka ryatsinze mu matora y’abadepite. Avuga ko yateza imbere « secteur privé » (abikorera ku giti cyabo) kuko ngo mu Rwanda ntayikiriho. Yerekana ko n’abitwa ko bayiririmo, ibikorwa byinshi atari ibyabo, ahubwo ngo (ni abashumba) baragiriye abafite ububasha hejuru mu gihugu. Mbese kuri we, asanga iyo « secteur privé » itariho kuko yihariwe ahanini n’ishyaka riri ku butegetsi. Ikindi kiri mu byo azakora ni ukwita kubariho mu buzima bugoranye kubera ubukene. Kuri iyi ngingo asobanura ko bidakwiye ko abategetsi bigwizaho imishahara n’ibindi bagenerwa kandi abanyarwanda bo mu rwego rwo hasi bahembwa intica ntikize.

Mu kiganiro kirambuye tukibategurira, Depite Jean Mbanda avuga ko ikindi yasobanukiwe bamwe bataribiyumvisha, ngo ni uko “APR itigeze iba umutwe wa FPR”, ahubwo ngo “FPR ni yo yari umutwe wa APR”! Mu gihe tukiri kubategurira icyo ikiganiro kirambuye, Depite Jean Mbanda yagiranye na Emmanuel Senga afatanyije na Jean-Claude Mulindahabi, munsi hano mushobora kumva bimwe mu byo yatangaje muri icyo kiganiro, ari na ho atangaza ko yiyemeje kujya muri gahunda yo kwiyamamaza mu Rwanda ku mwanya wa Perezida wa Repubulika (cyakora tubiseguye kuko amajwi atumvikana neza nk’uko twabyifuzaga) :

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email