Dr David Himbara ahangayikishijwe n’ibinyoma bya Kagame. Ubu aribanda ku bitangaza mu Ikoranabuhanga

Dr David Himbara (facebook picture)

Dr David Himbara ni umwarimu, inzobere mu bukungu na politiki n’iterambere. Yize amashuri ye muri Jarvis Collegiate Institute na Queen’s University. Ubu aba i Toronto muri Canada, aho yimukiye yarigeze kumara imyaka ine akora mu biro bya Perezida Kagame (2006-2010). Akunze kwandika ku “bitangaza ” bya Perezida Kagame nk’umuperezida w’akataraboneka. Uyu munsi aragira icyo atubwira ku Ikoranabuhanga mu Rwanda.

Iyi ni inkuru ye twahinduye mu Kinyarwanda  tuyivanye mu cyongereza (mushobora no kuyisanga muri iki kinyamakuru, igice cy’icyongereza).

01/09/2017 Emmanuel Senga

Ni hehe Kagame avana ubutwari bwo kubeshya ku byerekeye amajyambere y’u Rwanda?

Iki ni ikibazo kinsetsa kandi kikantangaza buri gihe. Ni hehe Perezida Kagame w’u Rwanda avana akanyabugabo ko kubeshya ko yahinduye u Rwanda akarutunganya? Ubu turabwirwa ko abanyemari b’abagabo n’abagore baturutse imihanda yose batanga amadolari 2,450 yo kuza kwigira ku Rwanda ibitangaza bikorwa mu Ikoranabuhanga. Ibyo bitangaza nk’uko twabibwiwe ngo byagize u Rwanda igitego muri Afurika mu ikoranabuhanga.

Ni ubuhe butunzi iri koranabuhanga ryazaniye u Rwanda? Abanyarwanda bakora muri iki gice cy’ikoranabuhanga bangana iki? Abenjenyeri mu ikoranabuhanga barangije mu mashuri yo mu Rwanda kandi bahakora ni bangahe?

Ibarurishamibare rya guverinoma ryerekana ahubwo imibare iteye isoni y’imiterere y’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Hasigaye imyaka itatu gusa ngo twinjire muri 2020 aho mu Rwanda bari biteguye kwitwa igihugu cy’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, nyamara ikoranabuhanga riragaragaza ukuri nyakuri ku buryo bukurikira:

-imirimo ihoraho 646 ni yo igaragara mu ikoranabuhanga;

-Muri iyo 646, 54 ifitwe n’abanyamahanga, bivuga ko 592 gusa  mu ikoranabuhanga ari yo ikorwa n’abanyarwanda;

-375 ikomoka hanze, mu gihe 91 ari imirimo idahoraho;

1,112 ni yo mirimo yose hamwe mu gipande cy’ikoranabuhanga.

Aka kandare ni ko Kagame yirirwa amenesha amatwi amahanga ngo ni igitangaza cyakozwe mu Ikoranabuhanga, cyangwa ngo igitego cy’iterambere mu buhanga bw’ikoranabuhanga muri Afurika?

Kagame nyamara yatagaguje ibirenze miliyoni 100 z’amadolari ngo arashyiraho ikoranabuhanga guhera muri 2000. Nyuma y’imyaka 17 Guverinoma iracyakoresha abantu 1,112 barimo abakozi badafite kontaro, abanyamahanga n’indi mirimo ikomoka hanze. Biteye isoni, biteye ikimwaro. Umunsi umwe Kagame yitegure kuzabazwa ibi kimwe n’ibindi byose yakoze.

Please follow and like us:
Social Media Widget Powered by Acurax Web Development Company
RSS
Follow by Email