CAN 2017: irushanwa rigeze muri 1/4 mu mpera z’iki cyumweru

RDC mu ibara ry'ubururu, hano yari yahuye na Ghana yambaye umweru, hari mu w'2013. Ifoto (c) RFI Afrique

27/01/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’umupira w’amaguru ku makipe y’ibihugu by’Afurika rigeze mu mahina. Igice cya nyuma cyiri rushanwa riri kubera muri Gabon kuva tariki ya 14 Mutarama, cyari cyatangiranye n’amakipe y’ibihugu 16. Aya makipe yari agabanyijemo amatsinda ane nk’uko twabibonye mu nkuru zacu ziheruka. Amakipe yahatanye hagati yayo mu matsinda, nyuma yose amaze guhura, abiri ya mbere muri buri tsinda aba abonye itike yo gukomeza muri 1/4 cy’iri rushanwa.

Ubu hasigayemo amakipe 8 kuko andi 8 yamaze gusezererwa. Asigayemo arahatana mu mpera z’iki cyumweru. Iyo bageze kuri uru rwego, utsinze umukino w’uwo munsi ni we ukomeza muri 1/2, na ho utsinzwe akagarukira aho. Mu karere k’ibiyaga bigari, RDC (Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo) na Uganda ni byo bihugu byabashije kujya muri Gabon, mu gice cya nyuma cy’irushanwa. Ku munsi wa none, RDC iri no muyatsindiye gukomeza muri 1/4, yanabaye iya mbere mu itsinda yarimo, mu gihe Uganda itabashije gukomeza kuko yabaye iya kane mu itsinda yarimo.

Mu cyumweru gitaha, tariki ya mbere (azaba ari kuwa gatatu) n’iya kabiri (kuwa kane) Gashyantare ni bwo hazakinwa imikino ya 1/2 cy’irushanwa. Umukino wa nyuma (finale) uzaba ku cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2017. Munsi hano tubagezeho uko amakipe ari buhure muri 1/4 cy’irushanwa muri mpera z’iki cyumweru:

Kuwa gatandatu, 28 Mutarama 2017

Burkina Faso
17:00

Tunisie

Sénégal
20:00

Cameroun
Ku cyumweru, 29 Mutarama 2017

République démocratique du Congo
17:00

Ghana

Égypte
20:00

Maroc

Ku batarabashije kureba incamake z’imikino iheruka, tuyibagezeho munsi hano

RDC 3-1 Togo:

Maroc 1-0 Côte d’Ivoire:

Uganda 1-1 Mali

Misiri 1-0 Ghana:

 

Please follow and like us:
Plugin for Social Media by Acurax Wordpress Design Studio
RSS
Follow by Email