Hafi buri kigo cyose cyo mu Rwanda Kagame yakigize icye bwite. Ni nde uzabasha kugira icyo abimubazaho?

12/01/2017, Ubwanditsi

Iyi nyandiko ni iyo twahinduye tuyivanye ku yo Dr. David Himbara yanditse mushobora gusanga mu gipande cy’icyongereza kigaragara muri iki kinyamakuru. Uyu mugabo w’impuguke mu by’ubukungu, aragira ati:

Perezida Kagame ayobora u Rwanda nk’ikigo cye bwite. Cya gikangisho cy’umubare mwinshi w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko cyarazimye. Ntibashobora kugira icyo bamubaza cyerekeye imiyoborere. None se ni nde ubishoboye? Ariko abaterankunga barabikora, cyane cyane Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari kimufatiyeho ikiziriko kirumye.

Leta ye igomba buri gihe gutanga raporo y’imikoreshereze y’amafaranga nibura buri cyumweru, buri kwezi ndetse rimwe na rimwe buri munsi bitewe n’ikigenzurwa.

Dore uko izi raporo zigezwa ku Kigega Mpuzamahanga cy’Imari zitangwa buri munsi, buri cyumweru buri kwezi kugira ngo abaterankunga bemere gukomeza kuyitanga.

“Buri kwezi hagomba gutangwa raporo irambuye ku cyegeranyo kigaragaza imyinjirire y’amafaranga aturuka imbere mu gihugu. Icyegeranyo cy’amafaranga akoreshwa ku bibazo byihutirwa kigomba kumenyeshwa ikigega buri cyumweru. Raporo zerekeye icyegeranyo cy’ibirarane, cy’ubwishyu n’uko bigenda byiyongera, kimwe n’ibirarane by’umwaka ubanziriza uwo turimo zigomba kugezwa ku Kigega buri cyumweru”.

Perezida Paul Kagamé (iburyo), Christine Lagarde Umuyobozi mukuru w'Ikigega mpuzamahanga FMI (ubumoso). Ifoto (c) Stephen Jaffe

Perezida Paul Kagame (iburyo), Christine Lagarde Umuyobozi mukuru w’Ikigega mpuzamahanga FMI (ubumoso), hano bari i Kigali muri Mutarama 2015. Ifoto (c) Stephen Jaffe

“Icyegeranyo cy’amafaranga n’amadevize ari muri Banki Nkuru y’Igihugu kigomba kugezwa ku Kigega buri cyumweru, hakubiyemo ahunitswe cyangwa ategerejwe. Iyi raporo igomba kuba ikubiyemo buri munsi na buri cyumweru uko ifaranga rivunjwa, ahabwa amabanki y’ubucuruzi (hageretseho n’umubare w’amafaranga adakorwaho wemejwe ahora muri Banki Nkuru y’igihugu{ntayezwa}) kandi imivunjishirize y’ifaranga ry’u Rwanda mu mafaranga mpuzamahanga na yo ikagaragazwa kuri raporo yayo yihariye hakurikijwe ibiteganywa n’imikoreshereze y’amafaranga ntayezwa”.

“Amafaranga ntayezwa agomba gukorerwa raporo igera mu Kigega buri cyumweru. Iyi raporo igomba kugaragaza buri munsi na buri cyumweru igiteranyo cy’ayakoreshejwe n’ayasigaye muri Banki Nkuru y’igihugu, ikagaragaza ayakoreshejwe yose n’ibyo yakoreshejwemo bijyanye n’ibiteganywa mu gukoresha amafaranga ntayezwa”.

“Abategetsi bategetswe kwandikira abakozi b’Ikigega mbere y’uko bagira icyo bahindura cyerekeye politiki y’ubukungu n’imari cyashobora kugira ingaruka ku byateganyijwe muri gahunda y’ubukungu. Izo gahunda zirimo, [ariko ntizigarukiye gusa kuri izi], amategeko ya gasutamo n’ay’imisoro, politiki y’imishahara, kimwe n’amafaranga ateganyijwe gutera inkunga ibigo bya Leta cyangwa iby’ abikorera ku giti cyabo”.

Ubutaha nimwongera kumva Kagame yiyemera ngo yifatiye mu biganza bye Singapuru y’Afurika, muzamubwire muti uribeshya wowe ubwawe kandi ukabeshya n’abanyarwanda. Ibihugu byishyira bikizana ni ibiba byarazamuye ubukungu bwabyo nyabwo, atari biriya byo gutera imikindo ku mihanda ya Kigali ngo utere icyocyere.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email