Bruxelles ”Rwanda Day”: Kagame Paul atwigisha iby’umuco-nyarwanda nka nde?

17/06/2017, yanditswe na Leon Nkunzurwanda

Kwumva ibyo Kagame Paul yigisha ni akumiro. Aha ndavuga aho yari ari i Bruxelles muri ”Rwanda Day” ye aho yavuze ko ”Nduhungirehe” ngo bishatse kuvuga ”Nduhungire iki= U Rwanda”.

Uyu muntu iyo ukurikiranye amadisikuru ye yose usanga yarigize “Pr.Dr. Bamenya”. Aho agiye hose ni ugutanga ingirwa masomo. igitangaje ariko ni uko kenshi nakenshi ibyo avuga biba bicuramye.  Biba bicuramye kubera ipfunwe ry’uko ahari atize amashuli menshi. Iyo yiga amashuli menshi akaminuza, ubanza ahari ntawari kumukira pe! Uwamvumva avuga wagirango afite ubumenyi buhambaye, cyane cyane mu by’ubukungu kuko ariho usanga asa nk’aho ariho ashaka kwerekana ko ahafite ubudashyikirwa mu bumenyi.

Nawe nguwo mu myiherero, mu nsengero, ku masitadi, muri Davos mu Busuwisi, za Kaminuza z’isi zikomeye nka Harvard,Yale,Cambridge,Oxford n’izindi ntavuze wenda azajyamo mbere yuko atanga (dore ko yigize umwmi). Aho hose aba atanga amasomo ahanitse we n’abambaribe bavuga ko ari ayo mu rwego rwohejuru. Yaratwawe!

Kagame Paul ati : ” Ubukungu n’ubukire bwose bw’ibihugu bikize byose bituruka muri Afurika”. Ibi ni ikinyoma rwose cyambaye ubusa no kuvangavanga ibintu. Agatsinda ibyo avuga ntabyumva. Amahame ye mu iby’ubukungu usanga ashekeje cyane n’ibyo avuga biteye n’urujijo.

Njye ubwanjye, nkeka ko ibyo bihugu avuga ko bikize bikesha ibyo byagezeho ubuhanga n’ubushishozi bw’abantu babyo  bamenye mbere na mbere kunononsora imitegekere n’imiyoborere myiza mu bihugu byabo; si ibyo bakura rero ahandi  gusa bituma barateye imbere. Bafite uko bagiye bubaka buhoro buhoro ibihugu byabo kandi kuburyo bwitondewe. Iyo usesenguye usanga bashyira cyane cyane imbere inzego zinogeye imibereho n’imimerere y’abaturage mbere yo kugenda bashyira ku murongo ibijyanye n’ubukungu. Ibi mbivugiye kubera ko ubukungu (nk’ubwo mu Rwanda Kagame yirata) butajyanye n’imibereho y’abaturage, biba ari ukubakira ku musenyi.

Pr.Dr.Bamenya we arongera ati: «bariya bagwa mu nyanja baba bakurikiranye ibyabo byibwe n’abanyaburayi». Aha naho harimo ubuswa bwo kutamenya ko mu  barohama abenshi ari abava mu bindi bihugu binyuranye by’Aziya. Bamwe kubera intambara; abandi kubera imitegekere mibi n’ubujura bw’abari kw’isonga y’ibihugu abo barohama baturukamo.

EsePaul Kagame yibwira ko abanyarwanda  bo (kuva 1994 kugeza ubu) iyo baba hafi y’iriya Nyanja ya Mediterane, ntibaba barayishiriyemo bahunga agafuni, akandoyi, imigozi, uburozi, inzara, ubukene, ubushomeri, igitugu n’izindi ngorane zose Leta ye yabateye? Biratangaje kubona yihandagaza we n’abamushyigikiye bose (abanyarwanda n’abanyamahanga) akavuga ko u Rwanda ruza imbere cyangwa se mu myanya 10 yambere mu bihugu bicunzwe neza ku isi? Aha namubwira we n’abambari be nti uzabeshye abandi njye ntuziyumye ushaka kunyomeka…

Yemwe ngo ntawanga ibye binuka…- kuri we byose biteye amabengeza- ! None se abasuhukira muri Uganda, Tanzaniya na Kongo bajyayo basetse? Ntibajyanwayo n’izo mpamvu bariya barohama muri Mediteranee bahunga? Ese ikimubwira ko nta banyarwanda barohamira hariya ni iki? Ko atigeze ajya kuvuganira iriya mirambo ngo yerekane ko koko baba bakurikiranye imitungo yabo yibwe n’abanyaburayi. Ese we ahubwo ajya yisuzuma ngo arebe ibyo yiba igihugu n’abo ashinzwe? Niba hari abiba yagombye we n’umuryango we FPR-Inkotanyi kwishyira ku mwanya wa mbere.

Ese niba ari umugabo udahangarwa kandi utavugirwamo, ni kuki atarajya kugaruza ibihangano by’abakurambere bacu biri i Tervuren mu Bubiligi? Wenda ntabyo azi?! Ni Bamenya mu bukungu gusa kuko ari byo ngo yigiye mu Rugwiro muri ya masomo y’ikigoro baahabwa abasirikare bakuru batahukanye bava Ugnda, benshi muri bo batazi gusoma no kwandika .

Yemwe, Paul Kagame nareke kuyogobangwa ashinyagurira ziriya mbabare zihunga ibibazo ziterwa n’ubutegetsi bubi nk’ubwe amazemo imyaka iremze 25 nta kizima yari yageza ku Rwanda n’abanyarwanda.

Ikibabaje gusa ni abari ino mu bihugu by’i Burayi n’Amerika bazi neza ukuri hanyuma barangiza bagasingiza amafuti n’ibitekerezo bicuramye bye. Birababaje kubona barenga ku ukuri bazi neza. Kubera kutagira ubwisanzure mu mitima yabo (liberté de penser), avuga amafuti n’ibicuramye bakamuha amashyi yo kumukeza, hanyuma nawe akumva ko rwose ari igitangaza n’impuguke mu by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Ayo bamukomera ejo niyo bazaba bamukomera bamuvugiriza induru bamwamagana. Bitinde bishyire kera bizaba. ibye bizaba neza neza nk’ibya Yezu/Yesu. Uyu muyahudi igihe yinjiraga mu murwa mukuru i Yelusamemu bamwakirije urufaya rw’amashyi n’impundu; bamuvugiriza imyirongi n’imiduri; bidateye kabiri bamujyana intambike ngiyo no kwa Pilato bamukwena bavuga ngo: nabambwe, nabamwe, nabambwe….

Koko barabivuze ngo “ingunguru zibomborana (cyangwa se zomongana) cyane ni izirimo ubusa”. Paul Kagame nako Rwabuzisoni, alias Semuhanuka bin “Pr.Dr. Bamenya” nareke kubeshya rubanda ubwenge bwe bubarirwa ku mashyi.

Yego hari utwo agenda atoragura hirya no hino kubera gutembera; ariko icyo azi cyo kurusha ibindi kandi atahigwaho ni ukunyomeka. Indi ndwara yamusaritse ni kwangana no kugira inzika, gutikura, kuryanisha abantu, kwiba no gusahura igihugu, kwica no gutegekesha igitugu…..

Nkundurwanda atiko Urwanda rw’abanyarwanda bose kandi bemera amateka yabo uko ari, kabone niyo yaba mabi maze bagaharanira kuyahindura meza ariko binyuze mu kubahana no gutota abarutuye ubworoherane aho kubaryanisha. Birababaje gutegekwa n’umuntu nka Paul Kagame.

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email