Bonifasi Ngulinzira, mu nzirakarengane zishwe tariki ya 11/04/1994, kuri ETO Kicukiro

Nyakwigendera Bonifasi Ngulinzira, umwe mu bagize uruhare mu mishyikirano y'Arusha. Ifoto (c) internet

11/04/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Boniface Ngulinzira ni umwe mu banyarwanda bagize uruhare mu mushyikirano yari igamije amasezerano y’amahoro. Abazi neza amakuru y’iminsi ya nyuma ya Bonifasi Ngulinzira, bemeza ko ari mu nzirakarengane ziciwe kuri ETO (École technique officielle) ku Kicukiro, nyuma y’aho abasirikare ba MINUAR bahaviriye. Yari afite imyaka 44 gusa, yari yaravukiye Butaro mu Ruhengeri. Ababikuriranira hafi bemeza ko ari we muminisitiri wo mu majyaruguru wishwe wenyine muri jenoside.

Bonifasi yamenyekanye cyane mu gihe “cy’imishyikirano n’amasezerano y’amahoro” hagati ya Leta yari iyobowe na Yuvenali Habyalimana na FPR Inkotanyi. Inshuro nyinshi Ngulinzira yoherejwe guhagararira guverinoma yari ihuriwemo n’amashyaka anyuranye mu Rwanda harimo n’aya “opposition” muri icyo gihe.

Bamwe mu bamuzi, bemeza ko yari umugabo ushyira mu gaciro. Ngo Ngulinzira yari ashyize imbere icyatuma abanyarwanda bose babana mu gihugu kizira akarengane, kikanarangwa no kubahiriza uburenganzira bwa buri munyarwanda. Nk’uko mushobora no kubyumva ku mpera z’iyi nyandiko, mu ijambo rye ryo ku itariki ya 28 Mutarama 1993, agaragaza imvugo ishimangira ko umuti nyawo wari ukumvikana kw’abari bahanganye maze bakemera gusangira ibyiza by’igihugu mu kubahiriza amategeko.

Iyo umuntu asomye inyandiko ku mbugankoranyambaga, hari abo usanga bibaza niba ubutegetsi bw’uyu munsi buzirikana ibitekerezo biganisha ku kumvikana n’abo batabona ibintu kimwe nk’uko abantu nka Ngulinzira bari babishyize imbere muri iriya myaka.

Ubwo amashyaka menshi yongeraga kuvuka mu Rwanda mu w’1991, Bonifasi Ngulinzira ari mu bantu b’ikubitiro barwanyije ubutegetsi bwa MRND kuko bwari bushingiye ku ishyaka rimwe rukumbi, ndetse bukaba butari bwarabashije gukemura mu maguru mashya ikibazo cy’impunzi. Ibi na byo, hari abibaza niba hari icyo byigisha abari ku butegetsi.

Bonifasi Ngulinzira yari mu b’ibanze mu ishyaka MDR mu gihe cy’amashyaka menshi 1991. Ngulinzira yagizwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu w’1992 muri guverinoma y’ubumwe yari yaguwe irimo n’amashyaka ataravugaga rumwe n’ubutegetsi bw’icyo gihe. Ni muri urwo rwego yahagarariye guverinoma y’u Rwanda mu mishyikirano na FPR Inkotanyi, Arusha muri Tanzaniya. Mu gihe cy’imishyikirano y’Arusha, abasesenguzi bemeza ko yaranzwe no koroherana agamije umuti w’abanyarwanda bose mu gihe kirambye. Uko korohera abari mu nyeshyamba, hari ababifashe nabi, hari n’abamuketse kubogamira kuri FPR, nyamara ngo we yifuzaga ko ihangana n’intambara byarangira, abanyarwanda bakabana neza.

Nta gushidikanya, Bonifasi Ngulinzira na we ni inzirakarengane yishwe muri Mata 1994. Yishwe ku itariki ya 11, ari yo ngarukamwaka uyu munsi. Mu gihe dukomeje kwibuka inzirakarengane zose, zaba izazize jenoside yakorewe abatutsi, zaba n’izindi zose zazize ubwicanyi ndengakamere muri biriya bihe, igikwiye ni ugufatana mu mugongo no kungurana ibitekerezo kugira ngo amahano nk’ariya aterwa na politiki mbi atazasubira ukundi. Politiki nziza ikwiye gushyirwa imbere ndetse ikageza u Rwanda ku burenganzira bw’ikiremwamuntu, aho buri wese abaho arengerwa n’amategeko kandi inzego za Leta zikita ku mibereho ye.

Ijambo rya Bonifasi Ngulinzira tariki ya 28 Mutarama 1993:

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email