BBC Gahuza yaciwe mu Rwanda. Byari ngombwa?

Baca umugani mu kinyarwanda ngo « amatako y’umubyeyi acumura yicaye ». Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA (Rwanda Utilities Regulatory Authority) cyahagaritse burundu Radiyo BBC Gahuzamiryango kumvikana muri FM mu Rwanda. Iri shami ry’ikinyarwanda n’ikirundi rirazizwa ikiganiro « Rwanda’s untold story » kitakozwe na Gahuzamiryango ubwayo kuko cyatambukishijwe n’ishami rindi ryitwa BBC Two mu Bwongereza. Mu yandi magambo Gahuzamiryango yari mu Rwanda irazira ibyakozwe n’umuvandimwe wayo BBC Two yo mu Bwongereza.

Ikindi kibazwaho ni uko icyo kiganiro cyatambutse mu rurimi rw’icyongereza kuri BBC Two, noneho hagahanwa Gahuzamiryango itemerewe kumvikana mu kinyarwanda nyamara RURA ikavuga ko BBC yemerewe kumvikana mu zindi ndimi. Ikiganiro cyakozwe na BBC Two mu cyongereza nyamara hahanwe Gahuzamiryango yumvikana mu kinyarwanda. Iki cyemezo cyo kuyikomanyiriza burundu cyatangajwe n’umuyobozi wa RURA major Patrick Nyirishema ku itariki ya 29/05/2015 kandi yari isanzwe yaranahagaritswe by’abagateganyo kuva tariki ya 25/10/2014.

Fred Muvunyi wahoze ari umuyobozi wa RMC (Rwanda Media Commission, agasezera ku ya 12/05/2015) ntiyigeze ashyigikira uburyo hafashwe icyemezo cy’ikomanyirizwa rya Gahuzamiryango. Muvunyi we yavugaga ko ikibazo cyashoboraga gukemurwa ku bundi buryo kandi yanongeragaho ko mbere na mbere byanarebaga RMC yayoboraga kuko ari cyo kigo kigenzura abanyamakuru no kubahwitura bibaye ngombwa. Ubu yarahunze kandi ababikurikiranira hafi bavuga ko, iki ari kimwe mu byaba byaramukururiye itotezwa. Guhagarika burundu Gahuzamiryango bije nyuma y’imyanzuro yatanzwe na Komisiyo yari iyobowe na Martin Ngoga yari yahawe inshingano zo gucukumbura ku birego abategetsi b ‘Urwanda bashinja BBC. Leta y’Urwanda iyishinja gupfobya jenoside yakorewe abatutsi, ndetse ikanongeraho ko ngo ibiba inzangano n’amacakubiri mu banyarwanda.

Ikiganiro « Rwanda’s untold story » cyateye uburakari bwinshi abategetsi b’Urwanda kuko hanavuzwemo uruhare rukomeye perezida Paul Kagame ngo yaba afite mu bwicanyi. Ibyo byavuzwe na bamwe mu bahoze mu ishyaka riri ku butegetsi, FPR (barimo jenerali Kayumba Nyamwasa na Dr Théogène Rudasingwa), ndetse n’abanyamahanga bakoze ubushakashatsi ku bwicanyi bwabaye mu Rwanda (nk’abanyamerika Allan Stam na Christian Davenport). Ikindi kitashimishije abo bategetsi n’ahavugwa ko uretse na jenoside yakorewe abatutsi, ko hari n’ubundi bwicanyi ndengakamere bwakorewe abahutu n’andi moko, ndetse n’abanyamahanga mu Rwanda no muri Kongo, bikavugwa ko bidahabwa uburemere bikwiye.

Uretse BBC Gahuzamiryango, radiyo mpuzamahanga y’abadage « Deutsche Welle » na yo umwaka wa 2015 ntiwayihiriye mu Rwanda. Ku itariki 28 Werurwe 2015 radiyo Deutsche Welle yafunze iminara yayo yari isanzwe mu Rwanda i Kinyinya, iyijyana mu gihugu y’abaturanyi cya Tanzaniya. Hari abavuga ko yavanye mu Rwanda iyo minara bitewe n’uko amasezerano yari arangiye, abandi bakavuga ko yashyizweho amananiza menshi arimo kongererwa imisoro ikabije, n’amabwiriza y’imikorere abadage batabashije kwihanganira.

Ikibazo abantu batabura kwibaza ni iki: washushubikanya itangazamakuru ry’abaguterinkunga n’ibihugu bikomeye nk’ibi, maze ukibwira ko iryawe cyangwa irindi rikorera mu gihugu uyobora ryakorana mutima ki ? Ryakorera mu mwuka ki, mu bwisanzure bungana iki ? Ikumirwa rya Gahuzamiryango ntiribaye n’intandaro y’uko abanyamakuru mu Rwanda bazajya bakorera ku bwoba kurushaho?

Ku itariki ya 12 Gashyantare 2015 ku rutonde rw’ibihugu 180 rwashyizwe ahagaragara na Reporters Sans Frontières (umwe mu miryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bw’itangazamakuru), Urwanda rwaje ku mwanya w’161, Uburundi ku mwanya w’145, na ho RDC ni iy’150. Muri kariya karere Urwanda n’urwa nyuma. Ibindi bihugu birukikije, Tanzaniya ni iya 75, Uganda ni iya 97.

Jean-Claude Mulindahabi

“Rwanda’s untold story” (L’Histoire inédite du Rwanda):

Please follow and like us:
Plugin for Social Media by Acurax Wordpress Design Studio
RSS
Follow by Email