Basobanura bate amatora akozwe mu buryo bwiza? Ayo mu w’2017 barayavugaho iki?

Dr Emmanuel Hakizimana, umunyamabanga mukuru w'Ihuriro Nyarwanda RNC

09/01/2017, Ubwanditsi

Mu minsi ishize twabajije ibibazo bitatu mu nkuru yasohotse ku itariki ya 30/12/2016. Ni ibibazo bijyanye n’amatora ateganyijwe muri uyu mwaka w’2017. Hari abamaze gutangaza ko baziyamamaza, hari n’abatangaje ko bo batazitabira ayo matora. Kimwe bibazo twabajije ni ukumenya icyo abatemera ayo matora bashingiraho n’ibyo basanga byari bikwiye kuba byarakozwe mbere ngo amatora abe mu nzira iboneye.

Rimwe mu mashyaka avuga ko atemera uburyo amatora ya perezida wa Repubulika azaba muri Kanama yateguwe ni ” Ihuriro Nyarwanda RNC.”
Umunyamanga mukuru waryo Dr Emmanuel Hakizimana arasobanura impamvu munsi hano:

Inyandiko y’Ihuriro Nyarwanda RNC iragira riti:
Hakurikijwe icyemezo cy’inama ya Biro politiki yaryo yo kuwa 17 ukuboza 2016, Ihuriro Nyarwanda riramenyesha abayoboke baryo bose ko ryamagana ayo matora kubera ko ahabanye cyane n’amahame ya Demokarasi riharanira.

Ihuriro Nyarwanda ryemera ko amatora arangwa na demokarasi agomba kuba yujuje ibyangombwa bikurikira :

Gushingira ku mategeko yashyizweho mu bwisanzure
Kwemera ubwisanzure bw’imitwe ya Politiki no kuyiha amahirwe angana
Gutegurwa kandi agashyirwa mu bikorwa n’inzego zigenga
Kwemera uburenganzira bwa buri muntu mu gutanga ibitekerezo no gushyigikira umutwe wa politiki ashatse
Kwemera ubwisanzure bw’itangazamakuru

Nk’uko bigaragarira buriwese, nta nakimwe muri ibyo byangombwa kirangwa mu Rwanda

Itegekonshinga ryahinduwe hakoreshejwe referendum mu gahato n’iterabwoba kugira ngo perezida Paul Kagame ashobore kwiyamamariza manda ya gatatu, binamubere urwinjiriro rwo kuzaba umukuru w’igihugu ubuzima bwe bwose. Abayobozi bakuru barahiriye kubahiriza Itegekonshinga nibo babaye abambere mugukora amanyanga yo kurivutsa umutima waryo, baryambura abaturage barigabira umuntu umwe. Ibi byatumye ibihugu by’amahanga byari bisanzwe ari inshuti z’u Rwanda nka Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibihugu byo mu muryango w’ibihugu by’i Burayi bivuga ko iryo hindurwa ry’itegekoshinga nta gaciro rifite kuko rikozwe «mu nyungu z’umuntu umwe rukumbi», kandi ko perezida Kagame atarakwiye kwihambira kubutegetsi nyuma ya 2017 kuko «nta muntu kamara ubaho». Mubyukuri, aha niho amatora yarangiriye.

Hashyizweho amategeko agamije kunaniza, gucunga cyangwa gukumira imitwe ya politiki itari mu kwaha kwa FPR cyangwa idashaka kukujyamo. Ni muri urwo rwego hashyizweho Ihuriro ry’igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (ingingo ya 59 y’Itegekonshinga), kugira ngo FPR ishobore gucunga bitayigoye indi mitwe ya politiki no kuyitegeka gahunda igomba kugenderaho.

Komisiyo y’igihugu y’amatora n’inzego z’ubutegetsi, uhereye kuri guverinoma ukagera ku nzego z’ibanze, hamwe n’inzego z’umutekano byose bikorera inyungu z’umuntu umwe ariwe Paul  Kagame. Nk’uko raporo z’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamutu zibyerekana, mu matora yose amaze kuba, abantu barahohotewe, bamwe baricwa abandi barafungwa, bazira ko baba badashyigikiye perezida Kagame. Inzego z’umutekano zagombaga kutagira aho zibogamira zaranzwe no gukaza umurego muguhiga no guhohotera umuntu wese ukekwaho kudashyigikira zimwe muri gahunda za Leta. Byongeye kandi, amatora yose yabaye, uhereye kuya perezida wa republika ukageza kuri referendum yo guhindura itegekonshinga, yaranzwe n’uburiganya bugamije kwerekana ko perezida Kagame n’ibyo yifuza byose bishyigikiwe n’abaturage hafi 100%. Kwizera ko bizahinduka mu matora yo muri kanama 2017 byaba ari ukwibeshya cyane.

Nk’uko bigaragazwa n’imfungwa za politiki zinyanyagiye hirya no hino mu magereza (Mme Victoire Ingabire, Déo Mushayidi, Dr Théoneste Niyitegeka, Jenerali Rusagara, Coloneli Byabagamba, Lt Col. Rugigana Ngabo, Kizito Mihigo n’abandi benshi), dukurikije n’ibyakorewe uwahoze ari perezida w’u Rwanda Pasteur Bizimungu na mugenzi we Charles Ntakirutinka mugihe bitandukanyaga n’ubutegetsi bubi bagashinga umutwe wa politiki wabo, nta bwisanzure mu gukora politiki, mu gutanga ibitekerezo cyangwa gushyigikira imitwe ya politiki itavuga rumwe na Leta birangwa mu Rwanda. Byongeye kandi, ubugizi bwa nabi bukomeje gukorerwa impunzi z’abanyarwanda hirya no hino n’amagambo ya perezida Kagame abushyigikira birerekana bidasubirwaho ko ubutegetsi bw’u Rwanda butihanganira na gato umuntu wese utavuga rumwe nabwo. Nta gushidikanya ko guverinoma ya Kigali idashobora kwemera na gato ipiganwa nyaryo mu matora ya 2017.

Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Nyarwanda
Dr Emmanuel Hakizimana

Please follow and like us:
Floating Social Media Icons by Acurax Wordpress Designers
RSS
Follow by Email