Baraye batsindiye igikombe cy’isi ku nshuro ya gatandatu mu mukino wa handball

Kuri stade Arena ya Bercy i Paris, hano ikipe y'Ubufaransa yari imaze gutsinda Noruveje (Norvège) ibitego 33-26. Tariki ya 29/01/2017, ifoto (c) outremers360

30/01/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Nyuma y’imikino y’amajojonjora ku rwego rw’isi, igice cya nyuma cy’iri rushanwa ry’umukino wa handball, ryabereye mu Bufaransa. Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yari iwayo yitwaye neza cyane kuko irangije itsinze imikino yose.

image

Uwakwitegereza uko iyi kipe y’Ubufaransa yari ihagaze mu myaka icumi ishize yahita abona neza ko itagwiririwe no gutwara iki gikombe cy’isi ejo ku cyumweru.

image

Uretse kuba iki gikombe bagitwaye ku nshuro ya gatandatu, banatwaye igikombe y’isi mu mikino ya olempiki inshuro ebyiri, banatsindira igikombe ku mugabane w’Uburayi inshuro eshatu muri iyi myaka icumi ishize.

Incamake y’umukino wa nyuma France 33-26 Norvège:

 

 

 

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email