Amb. Nduhungirehe yahagaritswe kuri DHR kubera gukoresha jenoside nk’intwaro yo kwibasira abatabona ibintu nka we

Uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe

21/04/2017, yanditswe na Tharcisse Semana

Ku «rubuga-nkoranyambaga» DHR, umunyamakuru Jean-Claude Mulindahabi na ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Bwana Olivier Nduhungirehe, bari bamaze iminsi baduha umwanya wo kwisuzuma no kwibaza igikwiye kwitabwaho kurusha ikindi hagati yo kuvugisha ukuri kwambaye ubusa ku bibazo by’ingutu byugarije igihugu cyacu cy’u Rwanda no kugerageza kungurana ibitekerezo mu bwubahane no mu bwisanzure. Ubu mu gihe cy’umwaka wose n’amezi ane ntituzongera guca iryera inyuranamo ry’inyandiko (croisement d’échange d’écrits) z’aba bagabo bombi ku rubugankoranyambaga DHR kuko Nduhungirehe yahagaritswe kubera kubeshya no gusebanya. Ubu abanyarubuga baribaza byinshi. Kuba se tutazongera kubona vuba inyuranamo ry’inyandiko z’aba bagabo hari icyo urubuga DHR ruhahombeye? Ngibyo ibyo abantu bibaza kandi bacyandika kuri DHR banavugana hagati yabo aho bahuriye hirya no hino bica akanyota cyangwa kuri sa mudasobwa n’amatelefoni ngendanywa. Mu batari kuri uru «rubuga-nkoranyambaga» DHR, mwakwibaza muti ese ibyo ni ibiki; byagenze bite? Dore incamake y’uko ikibazo giteye:   

Mu nyandiko zinyuranye zirimo kubaza no kwibaza, gukeburana no kungurana ibitekerezo zagiye zinyuraga kuri uru «rubuga-nkoranyambaga» rwa DHR, aba bagabo babiri – Jean-Claude Mulindahabi na Olivier Nduhungirehe – bakomeje kuba nk’abahanganye mu bitekerezo no kutumvikana ku buryo abantu bakwiye kuganira no kungurana ibitekerezo mu kinyabupfura n’ubwubahane. Abakoresha uru rubuga rwa DHR bagize igihe gihagije cyo gukurikira ibyo aba bagabo batumvikanagaho no kugira icyo babivugaho. Icyagaragaye muri rusange ni uko Bwana Olivier Nduhungirehe yitwaje umwanya ukomeye afite wa ambasaderi yerekanye ko abanyarubuga (harimo n’uyu munyamakuru Jean-Claude Mulindahabi) bamugomba icyubahiro kidasanzwe no kwemera byanze bikunze ibitekerezo bye bwite n’ibya Leta ya FPR-Inkotanyi ahagarariye mu Bubiligi. Abenshi mu banyarubuga DHR bagiye bemeza ko Nduhungirehe ashotorana kandi ko akwiye kwisubiraho akorohera abandi; bamugira n’inama yo kureka kugira uwo yibasira, ko ahubwo akwiye kuganira na bose mu kinyabupfura no kwirinda kugorenka nkana (déformer) ibiba bimubajijwe cyangwa bibajijwe undi. Nduhungirehe yageze n’aho abeshya ko uyu munyamakuru yashinjwe gufata igitsinagore ku ngufu muri jenoside. Ibi ni byo Ambasaderi Nduhungirehe yahaniwe kuko byaje kugaragarira buri wese ko yari agamije kumuharabika. Hatanzwe ibimenyetso bivana mu nzira icyo kinyoma.

Mu nzira yo kungurana ibitekerezo no gukeburana bya kivandimwe twari dusanganwe kuri uru rubuga nkoranyambaga rwa DHR, Olivier Nduhungirehe ubu ahagaritsweho kugeza ku itariki ya 30 Kanama 2018, nifuje gusangiza abasomyi b’UMUNYAMAKURU.COM uko nzi aba ba bagabo bombi – Jean-Claude Mulindahabi na Olivier Nduhungirehe. Ibi musanga hasi, nabitangaje mbere y’uko Nduhungirehe ahagarikwa kubera kubeshya no gusebanya. Nabitangaje mu munyandiko nanyujije kuri DHR ku itariki ya 18 Mata 2017 ubwo hagati ya Olivier Nduhungirehe na Jean-Claude Mulindahabi hari hamaze kugaragara kwinubana no gusaba abanyarubuga kugira icyo babivugaho, umwe umwe ukwe (interpellation implicite de part et d’autres de deux personnes). Ndanasaba kandi umuntu wese waba afite uko azi aba bagabo bombi ukundi ko yatwandikira kuri iyi adresse email ikurikira: umunyamakuru16@gmail.cm.

Mbere yo guhagarikwa k’uriya mugabo, nari nanditse ngira nti mu gihe dutegereje ubutumwa bwanyu bwubaka bw’uko muzi aba bagabo, reka twongere dusabe  kumugaragaro Bwana ambasaderi Olivier Nduhungirehe kutwemerera ko twakorana ikiganiro yazahuriramo na Jean-Claude Mulindahabi mu buryo bwo kwiyunga byakivandimwe no gufasha abanyarwanda gutera intambwe mu bworoherane no gutanga umuganda mu gutegura no kubaka umuryango-nyarwanda ugendera ku ndagagaciro z’ukwishyira ukizana, ubumwe n’ubusabane. Aha ndibutsa abadusoma ko Jean-Claude Mulindahabi we yari yatubwiye ko yiteguye kuganira na Bwana Olivier Nduhungirehe (ariko mu kinyabupfura n’ubworoherane).

Dore uko njye nzi aba bagabo bombi n’uko nabinyujije ku rubuga-nkoranyambaga DHR:

Umunyamakuru Jean-Claude MULINDAHABI (kurinda ko umuntu yajya ahabi, mu mahano) na ambasaderi Olivier NDUHUNGIREHE (urupfu), ni bantu ki?

Mulindahabi Jean-Claude ni umunyamakuru.  Kuva 1995, yakoze itangazamakuru ahereye muri ORINFOR aho yakoze imyaka isaga 10. Namumenye nyuma ya jenoside. Yakoreraga Leta mu gihe njye nakoraga mu kinyamakuru UMUSESO. N’ubwo ntamishyikirano cg umubano wihariye nari mfitanye na we, navuga ko nzi uko ateye n’uko namubonaga kimwe na bagenzi be bakorerga Leta. Yari umuntu ucisha make kandi uzi neza environnement na contexte sociopolitique igihugu cyari kirimo n’itangazamakuru ryakoreragamo. Kuva mumenye kugeza igihe afatiye icyemezo cyo guhunga kubera agatsiko k’abashinjabinyoma bashakaga kumukorera rushorera bamugerekaho urushyo rwa jenoside muzi nk’umuntu utuje, ucisha make ndetse wirinda gushotorana no kuba yaba nyirabayazana w’ibibazo (haba mu mibanire ye n’abandi cg se mu buzima rusange bw’abanyapolitiki n’igihugu). Ng’uko uko muzi kuva na mumenya kugeza ubu. 

Mu gihe ikinyoma na munyangire byari ku isonga (quand la culture du mensonge était à l’apogée) mu Rwanda, uyu munyamakuru Jean-Claude yatangiwe kwibasirwa n’ababonaga atangiye kuba rurangiranwa (populaire) bamuhimbira ibinyoma byo kumucisha umutwe ariko aza kugira amahirwe atagira uko asa abacikacumu b’abatutsi bamuzi neza kandi bashyira mu gaciro bagatanga ubuhamya, bituma atarengana. Nakwibutsa ko muri abo hari abakiri ubu mu Rwanda; hakaba n’abaruvuyemo ubu baba hirya no hino mu bihugu by’ino i Burayi n’Amerika. Kubona umuntu witwa ko ahagarariye igihugu, arenga kuri ibyo, akabeshyera undi ko yafashe abantu ku ngufu, akirirwa akwiza impuha no gusebanya, ubwabyo ni ukubahuka igihugu ahagarariye.

Nduhungirehe Olivier we namumenye muri politiki cyane cyane mu mwaka w’2003 aho yabarizwaga mu ba jeunes (urubyiruko) rw’abanyarwanda babaga muri Beligique. Uyu Olivier Nduhungirehe icyo gihe yari umurwanashyaka/umuyoboke w’inkoramutima  kandi ukomeye wa Bwana Faustin Twagiramungu witeguraga kuza guhatana mu matora ya 2003 na Paul Kagame. Umurimo we icyo gihe wawi uwo gucengeza mu rubyiruko amatwara y’impinduka  no kuyoboka Bwana Faustin Twagiramungu, mu gihe amashyaka ya opozisiyo yo yari yaramuhaye akato. Yarakoze arashishikara kimwe n’abandi ba jeunes b’icyo gihe barimo Ndayisaba Elysée n’abandi ntarondoye bashobora kwiyumva muri iyi mpuruza-mpamyabuhamya.  Olivier Nduhungirehe (ubu ambasaderi wa Leta ya FPR-Inkotanyi) yaje kunaniranwa/gutandukana na Bwana Faustin Twagiramungu (wabaye Minisitiri w’intebe muri Leta ya FPR-Inkotanyi, 1994-1995) kubera ko uyu yaje kubibeta akajya muri Amerika rwihishwa kuganira n’abaterankunga be  mu gihe igihe cyo kwerekeza mu Rwanda mu matora ya perezida wa Repubulika yo m’uw’i 2003 yari agaze mu mahina.

Amakuru nyayo mfite ni uko uyu Faustin Twagiramungu igihe yakubukaga muri Amerika aba jeunes bose bari bamuri inyuma na Olivier NDUHUNGIREHE arimo bamusabye ibisobanuro naho undi akarya indimi hanyuma abenshi muri bo harimo na Olivier NDUHUNGIREHE bagatangira ubundi buzima bushya burimo no gushakisha amashyaka afatika bajyamo. Ni muri urwo rwego Olivier NDUHUNGIREHE nyuma y’ingirwa-matora  yo mu w’2003 yiyemeje kugenda yegera buhoro buroho FPR-Inkotanyi anyuze mu ishyaka rya PSD. Amb NDUHUNGIREHE igihe cyose yerekana ko ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bufite politiki nziza, ko bwateje imbere inzego zose, ko bwitaye cyane ku mibereho y’abaturage. Iyo werekanye ibitagenda ngo bikosorwe, we yihutira kukwita umunyakinyoma n’iyo ari ibintu bigaragarira buri muntu.

Ari MULINDAHABI Jean-Claude (umunyamakuru uzwiho mu gutara no kunononsora inkuru yirinda kuba umumotsi wa FPR-Inkotanyi n’igikoresho cg inkomamashyi y’umunyapolitiki uyu n’uyu) na Bwana Olivier NDUHUNGIREHE (urupfu),  ninde muri aba babiri ufite ubusebwa? Ninde ukwiriye kugusobanurira ibye no kwiyeza?? Niba mugirango ndabeshya mu byo mvuga, reka  ntumire ku mugaragaro aba bagabo bombi batubwire ibyabo maze ndebe uzaca iy’ubusamo mu kwihishahisha no gutinya ko ibye bijya ku KARUBANDA. 

Ntegereje igisubizo cya buri muntu muri aba bagabo uko ari babiri, n’uko abanyarubuga n’abo babibona

Ibihe byiza kuri buri wese ”. 

Please follow and like us:
Floating Social Media Icons by Acurax Wordpress Designers
RSS
Follow by Email