Aremeza ko inzira ari imwe gusa ku bashaka impinduka nziza muri politiki yo mu Rwanda

Ni bamwe mu banyapolitiki (baba abari ku butegetsi, baba n'abatavugarumwe na bwo) harimo kandi n'abari mu mashyirahamwe atagamije kujya mu butegetsi (société civile)

30/01/2017, Ubwanditsi

Mu nyandiko ikurikira, nyirayo atangira atanga urugero rw’igikorwa cyabayeho, aho impunzi zari zarahungiye muri Kameruni, zivanye mu karengane zari zigiye gukorerwa. Zabigezeho biturutse mu kwicarana no kumva ko zisangiye gupfa no gukira, maze zigasaba kurenganurwa mu ijwi rimwe no kwirinda gutatanya imbaraga. Nyuma y’urwo rugero rufatika rw’igikorwa cyabayeho, umwanditsi abiheraho yerekana ko muri iki gihe nta yindi nzira yatuma abanyarwanda bakemura ibibazo biriho, uretse gufata ruriya rugero nk’icyitegererezo. Uyu mwanditsi aravuga ko “Ikibazo gikomereye cyane opozisiyo ni ukwisuganya no gukorera hamwe.” Asanga impinduka nziza ku banyarwanda yaturuka mu kwirinda kuba ba nyamwigendaho, ahubwo imbaraga zigashyirwa mu cyerecyezo kimwe n’ingamba zigiwe hamwe kandi buri wese akagira uruhare mu gushyira mu bikorwa ibyumvikanyweho. Iyi nyandiko twayisomye kuri “forum” DHR (Democracy and Human Rights), nyiranyo yitwa Samuel Lyarahoze. Ntabwo twayiteruye yose uko yakabaye, ahubwo turabagezaho bimwe mu by’ingenzi.

“I Yawunde, Dawidi yatsinze Goliyati ndeba”

I Yawunde, abanyeshuri hafi ijana b’abanyarwanda n’abarundi twahuye n’ikibazo cy’ingorabahizi mu w’1997: Regiteri wa iniverisite twigagaho witwa Mevungu yaje «gukunda» umukobwa w’umunyarwanda twiganaga. Nuko uwo mukobwa arabyanga. Burya ngo «umukobwa aba umwe agatukisha bose», ingaruka z’ako gasuzuguro, uko turi ijana twarazikoreye. Regiteri yahise afata icyemezo ko tugomba kuriha 2.500. 000 FCFA nk’abanyamahanga batari impunzi yo kwiyandikisha, kandi twari dusanzwe turiha gusa amafaranga 50. 000 nk’abenegihugu. Mu yandi magambo yahise atwirukana! Hagombaga rero kuboneka igisubizo vuba na bwangu.

Uko twari 100 twarateranye tujya inama, hanyuma twiyemeza gukina diplomasi. Buri munyeshuri yabajijwe umuntu wese yaba azi ushobora kuvugana cyangwa kugera kwa konseye, kwa burugumestiri, kwa depite, kwa minisitiri, … no kwa perezida Pawulo Biya. Tumaze gukora lisite y’abo banyeshuri, twarabatumye tuti «mugende muririre abo muzi, na bo bazaririre abo bazi, … kandi bakore uko bashoboye ikibazo cyacu kigere kwa Perezida Pawulo Biya.» Buri mugoroba twarahuraga, intumwa zigatanga amaraporo, tukayasuzuma, … hanyuma hagateganywa ibizakorwa bikeye bwaho.

Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa, twabonye kopi y’ibarwa ivuye kwa Paul Biya itegeka regiteri Mevungu kureka abana b’abarundi n’abanyarwanda bakiga, kandi bakishyura nk’abenegihugu, abanyakameruni. Magingo aya ni ko bikimeze: impunzi z’abanyarwanda zishyura nk’ababenegihugu. Uku ni ukuri si igiparu. Ngaha aho nasobanukiwe n’akamaro ka «diplomasi», gushaka inshuti no kuzikoresha. Ndahamya ko abanyapolitiki bacu bakoze gutyo batsinda Pawulo Kagame na Feingolidi (USA) umushyigikiye bitabagoye.

Nkuko Russ Feingold aherutse kubishyira ahagaragara, Pierre Péan akaba yarabisobanuye neza aha, na Gahima washinze FPR akabyemeza, ntawe ugishidikanya ko mu batuma ibibazo by’Abanyarwanda bidakemuka burundu, ari Amerika, Ubwongereza, Canada na Isilayeri. Ibyo baziza Abanyarwanda, igituma batifuza demokarasi mu Rwanda, ndetse bakanafasha Kagame gutsemba abatavuga rumwe na we ni ibintu bibiri:

inyungu Kagame na Museveni babasezeranije (= umutungo wose n’isoko by’Akarere k’Ibiyaga Bigari) kandi bakibonamo n’ubufatanyacyaha mu ntambara z’urudaca n’ubwicanyi ndengakamere muri kariya karere, kugeza no kuri jenoside. Birumvikana ko biriya bihugu uko ari bine bitegeka iyi si, bitorshye na mba kubitandukanya na Kagame na Museveni, ngo demokarasi n’amahoro bisakare mu Rwanda. Mu yandi magambo, kurega Kagame muri LONI, kwandikira Obama… ni «ukurega umwana kuri nyina» ni «ugukora ubusa nk’umwana wenda undi». Si mu kwandika amabaruwa, za memorandumu, ibitabo n’amatangazo bizabivana ku izima. Yego kwandika, kuvugira ku maradiyo, … no kwigaragambya bifite akamaro, ariko byagira akamaro kisumbuyeho byunganiwe na diplomasi ya «mobilisation». «Habinshuti» na «Ntamugabumwe» ni amazina y’amanyarwanda.

Ndahamya ko abanyarwanda bari mu kaga bafite inshuti zabafasha kwamagana ba mpatse ibihugu b’abajura n’abicanyi. Ikibazo gikomereye cyane opozisiyo ni ukwisuganya no gukorera hamwe. Kugera kuri ziriya «nshuti», ukazisaba kugutabariza no kugushakira izindi, gusesengura ibyo zakwemereye gukora … no gufata ingamba nshya ntibyakorwa n’Ishyaka rimwe gusa ngo ribishobore. OYA. Ni yo mpamvu mpora nsaba kudatatanya imbaraga n’ibikorwa, ahubwo abanyapolitiki bakwiye kwishyira hamwe, bishobotse hagashyirwaho igisa na «guverinoma ihuriwemo n’amashyaka menshi».

Byakorwa bite?

Kwisuganya (= s’organiser) no gushyira hamwe byafasha kugabana akazi no kugirirwa icyizere n’abanyarwanda ndetse n’amahanga. Ku bijyanye n’icyizere cyo «kutabirwaniramo», abanyamahanga tuganira barambwira bati «igihe mutarabona umuntu umwe rukumbi (coordinateur) mushyira imbere, hafi ya mwese mwumvikanyeho, Kagame azakomeza kubakanda kuko bimworoheye guhashya abantu abakora batatanye.» Naho ibyo kugabana akazi birumvikana.

Urugero. Nka RDI na FDLR bashingwa SADC; RNC igashingwa Amerika, PDR – Ihumure ya Rusesabagina igashingwa Isilayeri n’abayahudi; Amahoro People’s Congress ya Etienne Masozera igashingwa Canada, Ishema rya Padiri Nahimana rigashingwa Vatican na Kiriziya Gatorika y’isi yose; Fondation Ibukabose y’ambasaderi JMV Ndagijimana igashinwa Ubufaransa, Nkiko agashingwa Ubusuwisi, PDP Imanzi na PS Imberakuri bagashingwa Ububirigi; (…) abasigaye bakoherezwa gushaka abanditse «mapingi», Bonifasi Musavuli n’Ikipe ye, Steve Hegue n’ikipe ye, …

Hanyuma ibyo buri wese yagezeho bigahurizwa hamwe, bigasesengurwa…hagafatwa n’umwanzuro, ingamba nshya zigafatwa. Icyo ni cyo nita gukora no kugira «diplomatie». Ndahamya ko hakozwe «diplomatie» kuri ubu buryo, Kagame n’abamushyigikiye batsindwa nta shiti.

Dore urugero rwa lisiti y’abagomba gushakwa ubu ngubu kugirango badufashe gutabaza

  1. SADC irangajwe imbere na Kikwete na Zuma ariko hatibagiwe na Kenyatta. Delegasiyo izajye kubareba igomba kuba yitwaje igitabo cya Noheri Ndanyuzwe. Bagomba kumvisha cyane cyane Kiwete na Kenyatta ko nibadatabara vuba na bwangu ari bo batahiwe. Twibuke ko nta nyungu, nta gikorwa. Muzee L D Kabila iyo adasobanura uyu mugambi wa Kagame na Kaguta ntaba yaratabawe!
  2. Ubufaransa n’Ububirigi, cyane cyane http://www.france-turquoise.fr n’uruhande rwa Mitterand. Ibyo bihugu bigomba gusobanurirwa ko nibatabara, bazasubirana icyubahiro bahoranye mu Karere k’Ibiyaga Bigali by’Afurika. Kagame ntiyongere no kubisebya no kubyogeraho uburimiro. Kwitwaza igitabo cya Noheri ni ngombwa.
  3. Abari bateraniye muri iyi nama: 6. Carla Del Ponte « Le drame rwandais mérite une justice impartiale » – et réponse de Gerald Gahima. Ndahamya ko abari bateraniye muri iyi nama, uwabasaba kugera ku bantu bose bazi ngo batabarize impunzi Amerika igiye gutsemba, kugira ngo uruhari rwayo muri jenoside yakorewe abatutsi rutamenyekana, bagira icyo bakora.
  4. Abakoze ubushakashatsi, bakandika Raporo Maping isobanura ko urukiko rushobora guhamya ko habaye jenoside yakorewe abahutu, «Haut Commisariat des Nations Unies pour les Droits de l’Homme», na bo ni ngombwa gushakwa, kuko ntacyo Amerika na Kagame batakoze ngo baceceke, ariko baranze.
  5. Umukongomani Bonifasi Musavuli n’ikipe ye! Uyu mukongomani n’ikipe ye ni bo birukanye Kagame muri RDC. Uwabasaba gutabariza impunzi z’abanyarwanda, babikorana umutima mwiza.
  6. Nta wakwibagirwa Amnistie Internationale na HRW. Uwabibutsa ko Kagame abasuzugura, na bo bamufasha gutabaza. Banditse raporo nyinshi ku Rwanda, bazi ukuri.
  7. Abanyamategeko bunganira imfungwa za TPIR barangajwe imbere na PETER ERLINDER.
  8. Abashakashatsi n’abanditsi b’ibitabo nka P. Péan, B. Lugan, Pr Reyntjens, Onana, Mbeko, R. Filipo, Edward S. Herman, David Peterson

http://www.voltairenet.org/article167964.html

Allan Stam: Understanding the Rwanda Genocide – Full version :

  1. Steve Hege, Coordinator Group of Experts on the DRC:

http://www.therwandan.com/wp-content/uploads/2012/12/goe-letter-to-unsc-27-nov-2012-copy.pdf

  1. Fondasiyo Rusesabagina n’umudari yahawe na bene wabo ba Russ Feingold b’abayahudi bikoreshejwe neza byatanga umusaruro mu gutabariza impunzi.

NDLR: Waba ufite igitekerezo ushaka kutugezaho uhereye kuri iyi nyandiko? Watwandikira kuri: umunyamakuru16@gmail.com

Please follow and like us:
Social Media Integration by Acurax Wordpress Developers
RSS
Follow by Email