Amatora ya perezida m’Ubufransa: Emmanuel Macron yegukanye instinzi

Perezida mushya w'Ubufaransa: Emmanuel Macron

07/05/2017, Ubwanditsi

Mu matora ya perezida wa Repubulika yari ategerejwe kuri iki cyumweru tariki ya 7 Mata 2017 hagati y’abahiganwaga aribo Emmanuel Macron na Marine Le Pen, amaze kugaragaza uwegukanye intsinzi bidasubirwago. Uwo ntawundi ni Emmanuel Macron ubaye perezida wa Repubulika kumyaka 39.

Muri aka kanya twandika iyi nkuru  ibarura ririmo kugaragaza ko Emmanuel Macron yegukanye instinzi ikabakaba 66% ku mwanya wa perezida wa Repubulika mu gihe uwo bari bahanganye Marine Le Pen w’ishyaka FN (Front National) we yabonye 34%.

Mugihe tugitegereje ijambo rya Emmanuel Macron umaze kwegukana intsinzi, ubu twandika iyi nkuru Marime Le Pen, umukobwa wa Yohani Mariya Le Pen, amaze kwemera ku mugaragaro ko yatsinzwe.

Ubu rero intambara yo kurwanira imyanya iratangiye, haba ku bantu bari bashyigikiye kuva mu ikubitiro Emmanuel Macron n’abagiye bamuyoboka buhoro buhoro.

Bimaze kumenyekana ko perezida w’Ubufransa ucyuye igihe, François Hollande, amaze kugeza kuri Emmanuel Macron ugiye ku musimbura ubutumwa bumwifuriza kunogerwa n’intsinzi yegukanye n’imyiteguro myiza y’imirimo imutegereje mu kuyobora igihugu.

Isesengura rirambuye mu nkuru itaha.

 

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email