Amatora ya Perezida mu Bufaransa: Ku myaka 39, Emmanuel Macron wizeye gutsinda Marine Le Pen, ni muntu ki?

Emmanuel Macron (ibumoso) na Marine Le Pen (iburyo) batsindiye guhatana ku ya 7 Gicurasi 2017

24/04/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Icyiciro cya mbere cy’amatora ya Perezida wa Repubulika cyaraye kirangiye mu Bufaransa. Iki cyiciro cyari kirimo abakandida 11. Babiri ba mbere ni bo bazahatana mu cyiciro cya kabiri, ari na bwo Perezida mushya azamenyekana, ku itariki ya 07 Gicurasi 2017; abo ni Emmanuel Macron wagize amajwi angana na 23.9%, na Marine Le Pen wabonye amajwi anagana na 21.4%.

Icyiciro cya mbere gisigiye inyigisho n’ikizamini gikomeye impande ebyiri zisanzwe zivamo umukuru w’igihugu mu myaka irenga 30 ishize. Ubusanzwe, mu matora yo mu gihugu cy’Ubufaransa, uwatsindiraga kuba Perezida wa Repubulika, yaturukaga mu bo ku ruhande bita “Gauche” cyangwa akava mu bo ku ruhande bita “Droite”. Izi mpande zombi nta mukandida wazo ubashije kujya mu gice cya kabiri. François Fillon wari uhagarariye “Droite” yagize amajwi asaga 19% aza ku mwanya wa 3, mu gihe Benoit Hamon wari uhagarariye “Gauche” yagize amajwi 6% gusa! Batsinzwe ku mugaragaro. Abafaransa ntibakifuza politiki y’izi mpande zombi, ahubwo barashaka ibitekerezo bishya, na politiki nshya, ivugurura imiterere y’ubutegetsi, n’imibereho y’abaturage.

“Gauche” na “Droite” binjiye mu kizamini cyo kwisuzuma no kurema ingamba zindi n’amatwara mashya, bitabaye ibyo, amashyaka yabo ashobora kubyara amahari hakavukamo andi mashya. Izi mpande ebyiri ni zo zari zaramenyereye gutanga abaperezida hafi igihe igihe cyose muri Repubulika ya gatanu, uretse nko kuri Valéry Giscard d’Estaing (Perezida 1974-1981), akaba yari mu ruhande twakwita imberabyombi cyangwa rwo hagati (Centriste).

Emmanuel Macron afite amahirwe menshi yo gutorerwa kuba Perezida

Emmanuel Macron yizeye gutsinda Marine Le Pen ku itariki ya 07 Gicurasi 2017, kubera impamvu eshatu z’ingenzi. Iya mbere ni uko mu gihe cy’umwaka yari amaze, anyura hirya no hino mu gihugu, yabwiye abafaransa icyo bashaka kumva: guhindura imiterere y’ubutegetsi, adahungabanyije amahame n’indangagaciro igihugu gisanzwe gishingiyeho, ariko ukavugurura imikorere, kandi ugashyira amaraso mashya mu nzego zifata ibyemezo, ahereye no ku bakiri bato bifitemo ubushobozi. Abafaransa basa n’abari bararambiwe kubona abanyapolitiki bamwe mu myaka irenga 30 ishize, bigakubitiraho kutagira igishya gifatika mu bikorwa.

Impamvu ya kabiri ituma Emmanuel Macron yizera kuba Perezida, ni uko uwo bazahura mu gice cya nyuma, Marine Le Pen, atanga isura y’ibitekerezo bishobora guheza bamwe, guha akato gakabije bamwe mu bashaka kwinjira mu Bufaransa, ndetse abonwa nk’umuntu ukomoka mu ishyaka rifite ibitekerezo birimo guheza inguni; iryo shyaka ni FN (Front national), ryashinzwe na se umubyara.

Impamvu ya gatatu yerekana ko yizeye gutsinda ni uko abo mu ishyaka yahozemo bahise batangaza ko bazamutora. Hagati aho, na François Fillon ntiyazuyaje, kuko na we yavuze ko azamutora. Uretse rero no mu ruhande rwa “Gauche”, urasanga benshi bo muri “Droite” bavuga ko bazatora Emmanuel Macron, bagamije kubuza inzira Marine Le Pen. Urebye, kugira ngo Macron ataba Parezida keretse habaye kabutindi idasanzwe.

Emmanuel Macron ni muntu ki?

Emmanuel Macron afite imyaka 39 n’amezi 4 gusa. Cyakora, abakurambere babivuze ukuri ngo “uwavutse neza, ntategereza uruhara kugira ngo abe umugabo w’ibitekerezo by’ingirakamaro ( Pierre Corneille: “aux âmes bien nées, la valeur de l’homme, n’attend pas le nombre des années”).

Emmanuel na Brigitte Macron

Emmanuel Macron yahoze ari mu ruhande rw’abo muri “Gauche”. Ndetse yabaye Minisitiri w’imari y’igihugu muri guvernoma ya François Hollande. Mu ntangiriro z’umwaka ushize, yarasezeye, kuko yumvaga yifitemo ibitekerezo birenze iby’ishyaka yahozemo, PS (Parti socialiste). Hari hashize rero umwaka ashyizeho ihuriro ry’abifuza impinduka idashingiye gusa ku mashyaka yari asanzweho. Iryo huriro yise “En Marche”, ryiritabiriwe cyane kandi hinjiramo abantu bo nzego zinyuranye.

Emmanuel Macron arubatse, yashakanye na Brigitte Trogneux wanamubereye umwarimu mu mashuri yisumbuye. Uyu mufasha we afite imyaka 64 y’amavuko. Ejo, Macron amaze gutsindira guhatana mu cyiciro cya kabiri yavuze ko ashimira na Brigitte Trogneux, yongeraho ko iyo atamugira, atari kuba ageze ku ntera y’uyu munsi. Bashyingiranywe mu w’2007. Macron yize muri kaminuza ya Nanterre hafi ya Paris, nyuma yiga mu ishuri ry’ikirangirire ryigisha ubutegetsi n’imiyoborere, ENA (Ecole nationale d’administration). Emmanuel Macron yakoze cyane muri za Banki. Muri guverinoma ya F. Hollande, Macron yabaye Minisitiri w’imari n’inganda kuva mu w’2012 kugeza mu w’2016 ubwo yafataga icyemezo cyo gusezera kugira ngo ategure ibikorwa byo kuzahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika. Mu byumweru bibiri, natorwa, azaba abaye Perezida wa mbere utsindiye uyu mwanya atarengeje imyaka 40, muri Repubulika ya gatanu y’abafaransa.

Barack Obama yahamagaye Emmanuel Macron kuri telefoni amwifuriza amahirwe n’intsinzi:

 

Please follow and like us:
Social Media Widget Powered by Acurax Web Development Company
RSS
Follow by Email