Amerika/Amatora: Trump aratsinze, Clinton aratsinzwe. Ese inkubiri ya ba “Ruvuyanga” inesheje politiki?

Donald Trump n’umuryango we. Uva ibumoso ujya iburyo : umukobwe we Tiffany Trump, umuhungu we Donald Jr Trump, umufasha we Melania Trump, umukobwa we Ivanka Trump n’umuhungu we Eric Trump. Imbere yabo hari abuzukuru, Kai Trump et Donald Trump III (ni abana ba Donald Jr Trump). Ifoto (c) Purepeople

Amatora y’Amerika y’uyu mwaka asize ashyize ahagaragara ibitari bitegerejwe na benshi. Ni ubwa mbere muri iki gihugu cy’igihangange batoye umuntu utarimenyekanishije bihagije muri politiki. Byaba se bigiye kuba amahindura akomeye muri politiki rusange y’iki gihugu? Ni ubuhe buryo Donald J Trump yakoresheje ngo umuntu nka we wagwijije ubutunzi bwe mu bucuruzi, agira atya agasimbukira ubuyobozi bw’igihugu gikomeye nk’Amerika? Birashoboka ko yaba yarakoze abanyamerika aharyaryata. Yabigenje ate ngo yikize bagenzi be batangiranye ari 17, asigare arwana n’umukandinda w’abademokarate kugeza amutsinze muri iri joro ryo kuwa 8 rishyira uwa 9 Ugushyingo 2016? Ibibazo byinshi tugomba gusesengura muri aya matora azagira n’inkurikizi zikomeye ku Isi yose, mu gihe ubwoba ari bwose mu kurwanya iterabwoba riva mu bihugu by’abarabu, no guhangana n’imihindagukire y’ikirere; ibintu 2 D.Trump asa nk’aho atiteguye kwitaho.

Amatora muri Amerika anyuranye n’ahandi henshi ku Isi, ku buryo no kumva ibiyavamo bidakunda kugaragara vuba. Kuyitegura bitangirira mu kwiyamamaza mu Ishyaka ubwabyo, ari na byo bishushanya gahoro gahoro uzahagararira ishyaka mu matora yo kuwa 8 Ugushyingo buri myaka ine. Twibutse ko Amerika ifite amashyaka 2 akomeye ari yo Ishyaka ry’Abademokarate n’Ishyaka ry’Abarepubulikani, ntitwibagirwa ariko ko haboneka n’abandi banyamerika babarizwa mu mashyaka y’abigenga nubwo atari benshi.

Ikindi twakwibutsa ni uko aya matora abaye akurikira imyaka 8 Perezida Barack Obama, w’umudemokarate, yari amaze ayobora Amerika. Ese abanyamerika bari barambiwe ubutegetsi bw’abademokarate cyangwa se hari izindi mpamvu?

Duhereye ku minsi ya mbere yo kwiyamamaza mu byo bita amatora y’ibanze (Primaires/primaries), ari yo atoranya uzasigara yemejwe n’Ishyaka rye ngo azarihagararire mu matora yo kuwa 8 Ugushyingo. Donald J.Trump yari ahanganye n’abandi 16 bari baratoranyijwe n’ishyaka ryabo. Mu mpaka zigibwa kuri za Televiziyo zikomeye zo muri Amerika abo bakandida bahatanira kuzabona icyizere cy’ishyaka ryabo, bakagaragaza politiki bashyira mu bikorwa baramutse batowe ngo bayobore Amerika. Igikunze kugaragara muri iki gice cyo kwiyamamaza ni uko abemererwa baba baturutse mu bice binyuranye, higanjemo abaguverineri b’Intara, abasenateri n’abandi banyuze mu mirimo inyuranye, ari na ho dusanga Donald Trump.

Donald Trump si bwo bwa mbere atekereza kwiyamamariza uyu mwanya wa Perezida w’Amerika, kuko yigeze no kubigerageza ariko ntatere intambwe. Muribuka ubwo yasarikaga Perezida Barack Obama, ubwo yavugaga ko atari umunyamerika, ko ari umunyakenya, ko niba ashaka kubyemeza yakagombye kuzana icyemezo cy’amavuko. Barack Obama yarakizanye akimwerekera mu ruhame, ariko nubwo yabyemeye, ntiyigeze abitsindagira, buri gihe yemeza ko agifite ingononwa, ko atemera ko Obama ari umunyamerika. Ese koko mu mutima we yari afite icyo kibazo cyangwa kwari ukugira ngo akomeze atere impagarara mu mitima y’abanyamerika, bakomeze bamwibazeho kugeza igihe azarurira inkono ye ihiye, maze akiyamamaza ku mwanya afata nk’ikamba ku buzima bwe abona yarahiriwemo, ariko akabura akarusho karuta ibindi, ari byo kwitwa Perezida w’Amerika? Ubu buryo bwo gushitura abaturage akoresheje gutangaza ibintu bisa nk’aho bitumvikana cyangwa bifutamye, harimo nko kubaka  urukuta hagati y’Amerika  na Mexico, kwirukana abayisilamu, kuvana igisirikari n’abasirikari mu bihugu by’abarabu, kudakomeza amasezerano y’ubucuruzi n’ibihugu bimwe na bimwe, gusesa ubufatanye bwa gisirikari hagati y’Amerika n’Uburayi, ariko cyane cyane gusezeranya abanyamerika bo mu mijyi mito n’ibyaro, abenshi bari baramenyereye akazi ko gucukura amakara, Obama avuga ko kagomba guhagarara kuko kabangamiye ibiduikije, kimwe ndetse n’ako gucukura peteroli na ko gatuma ubutaka buhuhutwa bigatera imitigito. Tutirengagije ko n’ubwisungane bwitiriwe Obama” Obama Healthcare, Obamacare” Trump yavuze ko umunsi wa mbere azicara mu biro bye azahita abuvanaho.

Ibi dusobanuye haruguru aha ni byo byafashije Trump gutorwa: gutanga ubutumwa bushitura, buvuga ibyo rubanda rumwe na rumwe rutinya, kandi akamenya kubishakira imvugiro cyane yifashishije itangazamakuru.

Donald Trump yatangije kwiyamamaza kwe “slogan” imwe: “Kongera kugira Amerika igihangange ” ” Make America Great Again” Muri mitingi ze zose nta kindi kindi washoboraga kuvanamo gifite icyo kivuze usibye iyo nteruro. Abantu babanje guseka bavuga ko nta ho yamugeza, ariko yari azi neza icyo umunyamerika usanzwe akeneye kumva. Ejo abantu bamaze gutora, hari bamwe mu batoye Trump itangazamakuru ryabajije niba bakeka ko Trump yiteguye kuba Perezida mwiza, 61% bavuze ko atabyiteguye, babajijwe  niba hari icyo azabakorera yasezeranye, bati ngibi byanditse ku ngofero ye. Ibi bisobanura ko yashoboye gusigira “message” abamukurikiye. Mu gihe Hilary Clinton “messages” zari izisanzwe abantu bamenyereye zirimo kongera imirimo, kugabanya imisoro ku bakize, kwigisha urubyiruko rukarangiza nibura igice cya mbere cya Kaminuza, ubwisungane bw’ubuvuzi bwa Obama…mbese ibintu bisanzwe bimenyerewe.

Kuri Trump igitekerezo cyo kubaka urukuta cyashituye benshi nubwo buri wese abona ko kidashoboka. Iki gitekerezo cy’urukuta kijyanye ubwacyo no kugabanya abimukira cyane cyane bakomoka muri Mexico. Akanongeraho ko abanyaMexico bari muri Amerika azabasubiza iwabo byanze bikunze, kubera ko ari abicanyi n’abasagarira abagore. Ibi ni ibintu bishitura abanyamerika bo mu cyiciro cyo hagati kimwe ndetse n’abakire baba batinya abimukira.

Ikindi kintu Trump yakoresheje mu rwego rwo gushitura ni ukugira imvugo itari iya gitegetsi, imvugo  wakwita nyandagazi, aho yatukaga nk’abagore ahereye ku bo bari bahanganye (Fiorina na Hilary Clinton), atatinyaga kwita  “imbwakazi “,  cyangwa  bene ubu buryo bwo kuvuga butamenyerewe cyane muri sosiyete y’abanyamerika barangwa no kwigengesera ku gitsina gore. Ubu buryo bwo kuvuga bwashituraga abamwibonamo, bakagenda biyongera, bityo ugasanga mitingi ze zakubise zuzuye.

Kwishongora cyane na byo byakuruye abamwogeza. Muri za mitingi ze zose yibutsaga abaje kumwumva ko we nta faranga ryo hanze ategereje ngo yiyamamaze, ko yose ava mu mufuka we. Ubwo kandi yabaga yaje mu ndege ye yanditseho amazina ye. Ibi rero ni ikintu gikomeye muri Amerika hari cya kintu cyo kwemera umuntu ukize. Iri ni ihame ku banyamerika, iyo umuntu akize abantu baramwubaha kandi bakabona azi n’ubwenge., kubera cya kintu abanyamerika bita “INZOZI NYAMERIKA  American Dream “, aho usanga buri mwana w’umwirabura abyuka akina basketball cyangwa aririmba ngo azabe umusitari wa Hollywood, ahinduka umukinnyi wa Basketball w’ikirangirire nka James LeBron n’abandi, cyangwa se Michael Jackson n’abandi mu rwego rw’umuziki. Mu muco w’Amerika gukira ni intego, bityo rero kubona umuntu ukize ushaka kuba Perezida benshi bamwiyumvamo, batabanje kumenya n’icyo ashoboye koko. Ibi rero na byo Trump yarabyifashishije ngo ashiture abazamutora.

Ibi twagaragaje haruguru aha ni byo twakwita ko byakoze aharyaryata abanyamerika, kurusha abo bari bahanganye benshi bari bishingikirije amahame asanzwe amenyerewe y’ibizakorwa mu rwego rw’ubukungu, rw’imibereho, n’iterambere muri rusange.

Ibi rero Trump yari azi ko uwiyamamaza wese ari ibyo yerekana, we yiyemeza guca indi nzira abishingiye ku gushitura, ibintu yari amenyereye mu buzima bwe busanzwe aho yakunze kugaragara ayobora ibiganiro bya Televiziyo bita ”télé-réalité”, na byo biri mu rwego rwo kwishongora.

Hari ariko n’ibindi byagaragaye bitari bisanzwe byakoreshejwe muri aya matora: emails za Hilary n’ubushurashuzi bwa Trump.

Byari bisanzwe bizwi ko Hilary Clinton yari afite ibibazo mu gukoresha emails ze akazivanga n’amabanga y’akazi. Ibi yaje kubyisobanuraho, ndetse bisa nk’ibigiye ku ruhande, abademokarate na bo baje kubona video zerekana Trump asuzugura abagore, avuga ko kuri we ari ibikoresho bimworohera kubera ko afite amafaranga; byaramuhungabanyije ndetse abantu batangira kuvuga ko atsinzwe birangiye, ariko yabashije kubyifatamo neza, akora ikintu atari asanzwe akora: asaba imbabazi

Hilary Clinton na we yari azi ko kwisobanura imbere ya Kongere kuri emails ze byari bihagije ,ariko hasigaye iminsi mike ngo itora ribe FBI isohora ikindi cyegeranyo kivuga ko hari izindi emails ibihumbi magana atandatu zitari zasuzumwe. Trump yabyuririyeho kugira ngo yongere atsindagire ko Hilary Clinton ari umubeshyi, atakwiringirwa, kabone nubwo iminsi ibiri mbere y’amatora FBI yemeje ko n’izo emails nta cyo zitwaye. Ariko rero byari byarangije kubangamira Hilary Clinton ku buryo abari bagikekeranya bahise bamuvaho. Ndetse sintinya kuvuga ko izi email za kabiri zahuhuye Hilary Clinton. Ni byo koko ibyo Umuyobozi wa FBI yavuze nyuma nta cyo byabashije gufasha ku isura y’ububeshyi n’ubugambanyi byari bikomeje kwegekwa kuri Hilary Clinton.

Dusoza iri sesengura ritavuye imuzingo ibyaranze aya matora kugera ku munota wa nyuma, kuko hari byinshi cyane, twavuga ko Amerika yaba iteye ikirenge mu nkundura igaragara ya ba Ruvuyanga “Populiste” bishingikiriza ibyo abaturage bataka, akaba ari byo bagira inshyimbo yabo mu gushaka ubutegetsi? Ni byo bibafasha kubugeraho, ariko icyo babumaza nticyari cyagaragara. Haracyari kare. Donald Trump yatanze gahunda itari isobanutse, ariko noneho agomba gushyira mu bikorwa iyumvikanyweho, nubwo yiyamamaje mu by’ukuri atari mu barepubulikani b’umwimerere, ariko noneho agomba gushyira mu bikorwa politiki yumvikanyweho n’abarepubulikani. Aha tukaba dukeka ko bitazoroha, kubera kamere ya Trump ubwe, tutibagiwe n’igice cy’abademokarate bagize Kongere nubwo yenda ari bake mu mibare.

Ikindi kigaragara ni uko abanyamerika benshi batoye Trump badakeka ko yanatsinda, kwa kundi umuntu akeka ko ari we wenyine wamutoye , mugenzi we yenda yatoye Hilary Clinton. Ibi bimeze nka Brexit yatunguye abongereza bagasanga barangije kwivana mu muryango mugari w’Uburayi.

Kubyerekeye abo nise ba Ruvuyanga, iri tora riragaragaza ko bashobora gutorwa, ariko gukomeza ubutegetsi bikazabagora, kubera ko nta migambi ihamye baba bafite. Kabone nubwo abantu bifuza ko haba impinduka ibyahozeho bigasimburwa n’indi mitekerereze, hari ibintu bidashobora gukorwa muri ubwo buryo. Muri ibyo ubukungu bw’igihugu, uburezi, ubuvuzi, amasezerano mpuzamahanga, uruhare rw’igihugu mu ruhando mpuzamahanga…ibi byose bifite imirongo bikurikira idapfa guhindurwa. Muri uru rwego Donald Trump agomba gushaka uko ahinduza imvugo ibikorwa, aho yavugaga ko azahindura politiki y’abademokarate avuyanga amasezerano Amerika yagiranye n’ibihugu ni ibintu bimusaba kwitonda.

Reka tumuhe amahirwe yo kugerageza, ariko abajyanama bashoboye bamugume hafi, kuko ntafite inararibonye ihagije ku buryo yashyira mu bikorwa indoto yakoresheje yiyamamaza ngo inogere abanyamerika benshi. Imyigaragambyo imwamagana yatangiye nubwo ntacyo izahindura, ariko ni uburyo bwo kwerekana ko uwatowe abaturage benshi batamwiyumvamo, kandi koko ni byo, kuko urebye abaturage benshi batoye Hilary Clinton kurusha abatoye Donald Trump, uretse ko muri Amerika Perezida atorwa n’abo bita “abatora bakuru/grands électeurs”. Aba rero Donald Trump yabarushije Hilary Clinton.

Emmanuel Senga

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email