Amateka y’U Rwanda akomeje kugorekwa nkana !

07/06/2017, Gidius Kabano

Muri iyi nyandiko twahaye umutwe ugira uti : ‘‘Amateka y’U Rwanda akomeje kugorekwa nkana ! ’’, Gidius Kabano aragaruka ku kibazo ngorabahizi cy’imyumvire n’imyandikire y’amateka y’U Rwanda. Arerekana ashingiye kubyo we ubwe azi n’ibyo yiboneye n’amaso ye ndetse n’ibyo yagiye asoma,  impamvu nyakuri amateka y’U Rwanda agenda agorekwa. Ahereye ku nyandiko yiswe ‘‘Manifeste hutu’’, arerekana ko ishyaka rya FPR-Inkotanyi ubu riri ku butegetsi, rigoreka nkana amateka y’igihugu kubera impamvu zo gushaka kugundira ubutegetsi. Muri iyi nyandiko ye, arararikira kandi abanyarwanda bakunda koko igihugu cyabo, kwirinda amarangamutima mu gihe basesengura ibyo amateka yabo. Arerekana ko kenshi na kenshi abanyapolitiki bigira ba ‘‘nyirandabizi’’ n’abalimu kabuhariwe mu byo kwandika no gusesengura amateka kandi nyamara ntabumenyi (na mba cyangwa se buhagije) babifitemo. Aranerekana kandi ko bitari no munshingano zabo.

Nshuti bavandimwe,

Amateka y’u Rwanda azwi na bake n’abayazi kenshi bayavuga bakurikije igice baturukamo.Ikibazo ni uko abiyita impuguke,bakunze kuvanga umulimo w’umunyamateka n’umunyapolitiki. Ubusanzwe umunyamateka afite ubuhanga n’amabwiriza agenderahoo iyo avuga amateka cyangwa yandika ayo mateka; naho umunyapolitiki we ayavuga akurikije inyungu ze za politiki ashaka gushyira imbere.  Ikinteye kugaruka kuri iyi ngingo ni impungenge mporana kubera ubutegetsi bw’agatsiko bwa FPR bunenga bamwe mu bategetsi bo hambere ba Repubulika ya mbere (ya perezida Grégoire Kayibanda) n’iya kabiri (ya Juvénal Habyarimana) kuba bararangwaga n’ingengabitekerezo ishyira imbere “ubwicanyi bwibasiye abatutsi kuva mu w’i 1959.

Ni byo koko abatutsi barapfuye kuva 1959,kenshi baziraga ibitero byabaga byagabwe n’abatemeraga ubutegetsi bw’icyo gihe;bakaba bariyise ubwabo “Inyenzi” ari ukuvuga Ingangurarugo ziyemeje kuba Ingenzi”.

Nyuma hari abashyize iyo nyito mu gifaransa bayita”cancrélats”:inyenzi , ka gakoko kazi kwiihisha kandi kanuka.

Ku batazi imvano y’inyito y’inyenzi bagiye bayisobanurira nabi abazungu n’abanyamahanga,aha bashaka gusebya bamwe mu banyarwanda (abahutu) cyane cyane kuva Jenoside yagiriwe abatutsi ibaye mu w’i 1994.

Sinabona umwanya uhagije wo gusesengura iyi nyandiko ya “Manifeste des Bahutu” yo 1957….wenda byazaza hanyuma; ariko njye nashakaga gukangurira abamagana amacakubiri mu banyarwanda kuzasoma iyo nyandiko bitonze kandi bakazasesengura bitonze  ibiyirimo bagahinyuza ibikomeje kuvugwa n’ubutegetsi bwa FPR nk’inkengabitekerezo y’Abahutu igamije kwanga uwitwa umututsi wese.

Njye ku bwanjye  nkeka ko ari ikinyoma cyambaye ubusa kigamije gusebanya no gukomeza guhembera inzangano ku nyungu zabo zo gushaka kugundira ubutegetsi. Mu by’ukuri ”Manifeste des Bahutu” yo mu w’i 1957 ntiyarigamije kwica abatutsi, ahubwo yashyiraga imbere ibitekerezo byubaka byo kurwanya akarengane kari hagati y’amoko, ikaba yarashyiraga imbere gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by’u Rwanda ntawe uhejwe.

Ibitekerezo biyirimo byanashyigikiwe na bamwe mu batutsi bazwi aribo: Padiri Bushayija Stanislas na nyakwigendera Mgr Jean BaptisteGahamanyi (wahoze ari umushumba wa Diyosezi ya Butare). Nzabashakira inyandiko banditse kuri icyo kibazo nzibagezeho.

Aha rero nkaba nsaba abumva igifaransa gusoma bitonze iyo Manifeste (manifestebahutu240357) bakayisoma nta amarangamutima, bakayisezengura neza noneho bakanayinenga bakanayamagana igihe baba  baramutse bayisanzemo iyo ngengabitekerezo ya Parmehutu agatsiko ka FPR kayitirira buri gihe.

Mbifurije isesengura ritabogamye kandi risabanya abanyarwanda bose mu murongo wo kwunga no guhuza abavukarwanda bose.

Mugire amahoro.

Fungura hano hasi wisomere iyo ”Manifeste Hutu”.

manifestebahutu240357

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email