Amateka yari akwiye kwigisha abategetsi b’u Rwanda

Nta mateka yuzuye wasanga mu Rwanda uretse ayo abahawe ububasha n’abategetsi bategekwa kubuganiza mu Banyarwanda.

Amateka y’igihugu atanye cyane n’amanyanga akoreshwa n’abategesi bagenda basimburana ku ntebe y’ubuyobozi bw’Igihugu, kuko amateka ni urukurikirane rw’ibintu byabaye, byaba byiza, byaba bibi kandi bikagomba kwemerwa nta kubironga mu marangamutima.

Mu Rwanda ho si ko bimeze, kuko Abanyarwanda , guhera kera bafashwe bugwate n’abategetsi bishyiraho bifashishije ibyemezwa n’inzu bakomokamo, aho usanga umwami yarasimburaga se biturutse ngo ku byateganijwe n’abiru. Muri aya mahame y’abiru ariko umuntu ashobora kwibaza amanyanga yahakorerwaga. Urugero rutari kure ni iyimikwa rya Yuhi Musinga, wimitswe hadakurikiwe ubushake n’irage bya se Kigeli Rwabugiri, ahubwo hagakurikizwa amatiku yari yateganyijwe na nyina Kanjogera na basaza be Kabare na Ruhinankiko, bashakaga ko umwana wabo, Musinga aba umwami maze ingoma y’abega igakomeza gushikamira u Rwanda. Aha se umuntu yavuga ko abiru bigeze babigiramo uruhare? Habe na mba, kuko ibyabereye ku Rucunshu, aho uwagombaga kwima ingoma, Rutalindwa, yishwe n’inzu ye yose, bityo ikazima, kugira ngo hazimikwe Musinga wari ukiri na mutoya. Ni cyo abasesengura bise Kudeta ya mbere yabaye mu Rwanda. Nta ruhare rero abiru b’icyo gihe babigizemo.

Yuhi Musinga wimye ingoma akiri umwana wavuga ko yategetse ate, mu gihe yari akikijwe n’ibisahiranda nka Kabare na Ruhinankiko, utibagiwe na nyina bose bifuzaga ko ibyo bakoze bitamenyekana, ubavuguruje akicwa cyangwa agacirwa ishyanga? None se aya mateka y’igihugu ababaje hari ubwo yakosowe? Icyabaye ni uko Musinga amaze gukura mu bitekerezo yakomeje mu murongo wa ba nyirarume na nyina, maze agerekaho no guhangana n’abazungu, batashimishijwe n’imigirire mibisha yahozeho mu Rwanda yo kwica nta rubanza uwo umwami atanze wese. Ngo umwami yari nyiri ibintu n’abantu bivuga ko yari afite uburenganzira bwo kwica uwo ashatse, igihe abishakiye n’uburyo abishatsemo. Ingero mu Rwanda ni nyishi aho umwami, biturutse k’uko yaramutse yashoboraga gutanga umuntu akicwa,bityo akaba ari we wenyine ufite uburenganzira bwo gutanga igihano cy’urupfu. Nta rundi rukiko rwabagaho mu Rwanda, usibye itegeko ry’umwami. Mwibuke urutare rwa Kamegeri warutwikiweho, kubera ko yari yabwiye umwami ko igihano cyari giteganyirijwe umugome, kwari ugucanira urwo rutare rugatukura, maze akarujugunywaho aboshye, agashya agakongoka. Yego cyari igihano giteye ubwoba, ariko umwami na we ntabwo yagombaga kugihanisha Kamegeri. Kuko nubwo akeka ko yatanze ubutabera, ahubwo yashimishije abagaragu be, ahasigaye na we yerekana ubugome bwari bumurimo,

Biravugwa ko abazungu bagize igihe cyo gukorana n’ubwami batangazwaga cyane n’ubwo buryo bumeze nk’itegeko umwami yagiraga bwo kwambura uwo ari we wese ubuzima. Ibi ndetse bikaba ari cyo cyabaye igihato hagati y’abazungu n’ubwami, nubwo n’abazungu batari miseke igoroye, ariko nibura bari bavuye mu bihugu byumva ko ubuzima bw’umuntu ari intavogerwa. Ibindi byagiye bitanya umwami n’abazungu kugeza bamucira I Moba ho muri Congo, bisa nk’aho bikomoka muri ibi binyuranyo by’imitekerereze. Ariko rero ibi ndakeka ko byumvikana, kuko mu by’ukuri muri icyo gihe, twari imbere y’ihangana hagati y’imyumvire inyuranye, irangwa no gushyamiranya imibereho y’abantu bayobowe na filozofiya y’inyuguti, irimo kwandika no gusoma, ukabashyamiranya n’abandi batigeza bahura n’ubu bumenyi; mbese abamurikiwe n’abakiri mu mwijima w’ubumenyi. Ikimenyimenyi gisobanura ko icyo gihe abanyarwanda bari mu icuraburindi ni nk’imvugo isobanura ko nta kindi gihugu kibaho kitari u Rwanda. Washoboraga kumva, ndetse na vuba rwose, umuntu abajije nk’umunyeshuri wiga mu mahanga ati muri urwo Rwanda rwanyu muturusha iki? Bisobanura ko nta kindi gihugu kiba mu mutwe we usibye u Rwanda.

Imitekerereze nk’iyi rero ni yo yagombaga kunyuranya abo bazungu n’abo bari baje gukoloniza.

Ibintu ntibyigeze bihinduka cyane no mu minsi yakurikiye

Nubwo abasimbuye ingoma ya cyami bari batezweho gusoma amateka y’igihugu ku buryo bunyuranye, si ko byagenze. Abanyarwanda tujye twemera amateka yacu. Ingoma mputu ya Kayibanda yavuye muri Revolisiyo ya 1959, iyo iza kugaruka ku kibazo cy’ubuhunzi yari yateje, u Rwanda ntiruba rwarabaye agatobero nk’uko rumeze ubu. Impunzi na zo zari ziri mu mahanga, iyo zishaka uko zumvikanisha ibibazo byazo ku buryo bw’imishyikirano, ibintu ntibiba byaragombye kugera iyo byageze, ngo dupfushe abantu bangana kuriya kandi binasige inzangano zitazigera zishira, kubera ko ari zo ubutegetsi buriho ubu bwifashisha. Ndaza kubyerekana.Yaba Perezida Kayibanda, yaba Perezida Habyarimana, nta n’umwe wigeze agira ubushake bugaragara bwo kumva ko hari abandi bana b’u Rwanda batarurimo, ahubwo bakoraga ibishoboka byose n’ushatse gutaha kandi nta ntugunda ateye agasubizwa ishyanga shishi itabona. Iri ni ikosa ry’amateka rikomeye, rirangwa n’ubwoba no kwikanyiza byaranze izo Repubulika zombi.Biba byarashobotse ko mu mibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu, aho gusaba gusa imfashanyo y’amajyambere kimwe n’inkunga ya gisirikari, haba harongeweho n’irindi shami ry’ububanyi n’amahanga ryumvisha abadutera inkunga uburemere bw’ikibazo cy’impunzi. Ubusanzwe nta muntu n’umwe ufite uburenganzia bwo guheza umwenegihugu hanze yacyo. Mujya mwumva Kagame avuga ngo ikimubabaza ngo ni uko bamwe yabemereye kugaruka mu Banyarwanda, ngo atabamariyemo umujinya wose ngo bagire icyo bajyana. Iyi mvugo igaragaza ko abanyarwanda ari abari imbere, kandi na bwo atari bose, abari inyuma y’igihugu bakitwa abanzi, iyi mitekerereze yo kumvikanisha ko Perezida ari we ufite ububasha bwo kugena ugomba kuba cyangwa kutaba umunyarwanda, kandi yarabivukanye; iyi migirire ni yo izatinda igaturikamo intambara yindi. Ntabwo ikiremwamuntu ushobora kugihatira aho kiba, kitabishaka, kamere y’ubwigenge iba mu muntu imutegeka guharanira ubwigenge bwe. Kagame rero nabimenye, ko arimo kugirira nabi abanyarwanda abashyamiranya ngo akunde yihaze, ariko amaherezo bizamugaruka. Yari akwiye kuba yigira ku cyamugize icyo ari cyo wa mugani we, akava mu miteto ngo yubatse inzu ngo nta wayimuteramo. Amenye ko yibeshya, kuko ni ko amateka abivuga kandi amateka ntabeshya, amateka nyayo ahora ari ukuri. Mu gihe abanyarwanda bari bategereje ko FPR yabeshyaga ko izanye demokarasi, batunguwe no kubona FPR na nyira yo bagarukanye bwa bugome bw’ubwicanyi, busumba kure ubwo ku ngoma ya cyami.

Ingoma ya Kagame ishingiye ku gucurika amateka

Ni nde waketse ko muri iki kinyejana hariho umuntu utekereza ko ari we kamara, areba intwaro zicurwa, areba inama zikorwa, areba amasezerano yo kumvikana asinywa hirya hino, maze we akanangira ngo azigira ingunge idakoreka, ngo ntawe bazavugana nk’aho ari we ufite ukuri wenyine; ngo uzabigerageza ntazamenya ikimukubise n’ibindi. Ibi bitekerezo biranga umuntu utekereza mu binyejana byashize. Bihinduka agahomamunwa iyo kugira ngo abe yicaye aho yicaye hariya na byo byanyuze mu biganiro. Umuntu yavuga ati abantu bamwe bibagirwa vuba.

Igihe cyari kigeze niba kitarenze ngo Kagame asubire mu mateka, maze ayabaze na yo amuhe ibisubizo. Erega nta n’ikigoye kirimo, kuko amateka ya vuba kandi yagizemo uruhare amwibutsa ko iyo wanze kuganira n’uwo mutumvikana, amaherezo murarwana. Ikindi amateka yakagombye kumwibutsa ko ufite ubutegetsi ibyo yavuga byose, uri hanze ni we uba afite ukuri ,kuko nta gisobanuro ashobora gutanga kugira ngo yerekane ko afite uburenganzira bwo guheza abenegihugu hanze yacyo ngo yitwaje umutekano. Ahubwo abamufasha bamubwira ko ari we utera umutekano muke asunika abantu hanze y’igihugu. Akwiye kubimenya rero ko ibinyoma byose wahimba ushaka guheza umuntu hanze bigeraho bigashira ivuga,.Ikindi agomba kwibuka ni uko ibihe bihinduka: abo yishingikirijeho afata ubutegetsi bose barasimbuwe, bivuga ko agomba gutangira bundi bushya gusobanura ikibazo cye; ikindi kandi imibanire y’ibihugu igenda ihindura isura, ku buryo agaciro k’Akarere aka n’aka bihinduka vuba vuba. Urugero rutari kure ni urwo yari akwiye kuba yibuka kurusha abandi: niba abanyamerika n’abongereza baramufashije ngo abageze ku bukungu bwa Kongo, ubu noneho ntagikenewe, abo ba Mpatsibihugu bafite abandi bavugana batamukeneye. Uburemere yari afite ku munzani mu Karere warabogamye, ubu Kongo irakorana bya hafi na Afurika y’Epfo na Tanzaniya, na Angola ku buryo iyo Kagame yenze gusunutsa yo utuzuru ibi bihugu bibona yivanga. Intwaro yajyaga yifashisha ngo ahake Kongo zaguye ingese, izindi zarashaje. Yari akwiye kuva ibuzimu akajya ibuntu, kuko ishyamba ritakiri rweru kuri we.

Kagame n’abandi bamubanjirije baratinya amateka

U Rwanda rw’iki gihe rurasa n’uruyobowe nk’inkambi ya gisirikari, aho usanga kuri buri rwego rw’ubuyobozi hari umusirikari. Ntawe uyobewe amategeko ya gisirikari, twese tuzi ko ngo umukuru aba afite ukuri, kabone n’iyo yaba yibeshya ku buryo bugaragarira bose. Ni cyo kiri mu Rwanda. Mbese wagira ngo Kagame yiteguye kuba umwami, wa wundi wica agakiza uwo ashatse wese, ni we uca imanza nta bagabo batanzwe, ni we wigisha amasomo y’ubukungu n’ikoranabuhanga, ni we uteganya uburinganire mu buyobozi, ni we ushaka uko u Rwanda rumera nta we agishije inama, mbese ni we kamara, ku buryo ngo abanyarwanda bose basanze ari we wenyine wategeka u Rwanda rugaterera.

Nyamara iyo usesenguye neza imitegekere ye usanga ari imitegekere ishingiye ku gushyamiranya abanyarwanda, ngo batazigera bashyira hamwe, bakamuvana “indya” mu kanwa. Porogaramu zose zikorwa n’ubutegetsi bwe ni cyo zigamije, akagerekaho ko anatinya bikomeye igihe kirimo kumwotsa igitutu, aho agomba kwema akerekana uruhare rwe rwose ku byabaye mu Rwanda, atari biriya akangisha yigira uwarokotse kurusha abandi. Agomba kuzasubiza ibirego byose bimuri ku mutwe by’ubwicanyi bwose bwateguwe na we kugira ngo agere ku butegetsi. Ibi ndetse ni byo birimo kugenda bigaragara mu myifatire ye igenda ihindagurika. Koko rero agitangira yerekanaga ko byose byubakiye ku rutugu rwe, ko icyo ashatse cyose gikorwa; ko nta muntu n’umwe wavuguruza ibyo atekereza, ko ari we wenyine nyir’u Rwanda. Nyamara gahoro gahoro ibyari bigize fondasiyo y’ibyo yemera biragenda bihunguka nk’amababi y’igiti cyo mu cyi. Ibirego byose mu mfu zinyuranye z’abanyarwanda, baba abanyapolitiki, baba abaturage basanzwe, izi manza zose zirabitse kandi arazizi; ubukungu bw’u Rwanda kimwe ndetse n’ubuyobozi byatangiye gukemangwa no kurwanywa, abamushyigikiye umwe umwe baragenda bamuvaho, bamwebapfa anabiyiciye, abandi bamuhunga kandi bakamushyira hanze; inshuti nk’uko nabivuze haruguru, nyinshi zari zinakomeye ziragenda zisimburwa (Clinton, Blair n’abandi), cyangwa zigatangira kumuhunga kuko zidashaka kuzasangira ibirego. Ariko ikiruta ibindi muri ibi ni uko Abanyarwanda ubwabo bagenda bahumuka bakanamenya n’ukuri. Uko iminsi igenda ihita indi igataha, ni na ko ukuri ku miterere ya politiki ya Kagame n’agatsiko ke igenda isesengurwa ikajya ahagaragara, abamwibeshyeho bakamenya uwo bakorana na we, abamuyobotse bibeshya cyangwa bajyanywe n’inyungu zinyuranye bakazisanga basangira ibyaha, kuko baca umugani ngo “nyamwanga kumva ntiyanze kubona”. Uyu mugani na wo ukaba uri mu murongo w’amateka. Amateka urayasiga, ariko yo ntakureka ahora akugiraho ingaruka, ari byo bituma kenshi na kenshi abanyarwanda dusarura ingaruka dukomoka ku mateka y’igihugu cyacu.

Nanzura nasaba ko inama twari dukwiye kwigira twese, n’abo barimo gusinda ubutegetsi i Kigali, ni uko ntawe uheza iby’isi, kandi ugira ineza ukayisanga imbere; wagira nabi na byo bikaba uko. Bikaba rero ari byiza guhitamo kugira ineza, kuko ni yo nawe uzasanga imbere.Tukareka amateka akatubera umujyanama uruta abandi kandi tukicisha bugufi, tukareka ndi igabo itagihaha. Ibi abategetsi b’u Rwanda nibabyumva ibintu bizaba bitangiye kujya mu buryo, nibanangira ntibabyumve bazanirengere ingaruka zabyo. Simbateze iminsi nabagiraga inama.

Emmanuel Senga

Please follow and like us:
Social Media Integration by Acurax Wordpress Developers
RSS
Follow by Email