Amarira y’ingona y’umukandida umwe rukumbi Paul Kagame!

07/07/2017, yanditswe na Amiel Nkuliza

Nyuma y’uko abakandida bigenga, bashaka kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Repubulika y’u Rwanda, babonanye na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, perezida Paul Kagame (ucyuye igihe), yumvikanye kuri tevevisiyo y’u Rwanda yiriza ayo kwarika. Aya marira ye ni nk’ay’ingona, kuko ntibyumvikana impamvu yiriza yuka n’abantu inabi, niba yizeye ko amatora yo muri kanama 2017 azayatsinda nta nkomyi.

Ibi byabaye nyuma y’aho uwitwa Kalisa Mbanda, umukuru w’icyiswe komisiyo y’amatora mu Rwanda (NEC), atangarije abanyamakuru ko ibyangombwa byatanzwe n’abakandida bigenga, barimo Diane Rwigara, Mwenedata, Mpayimana na Barafinda, ngo bitujuje ubuziranenge. Nyamara mbere gato y’uko uyu Kalisa atangaza ibyo, yari yiyemereye ko yakiriye ku mugaragaro ibyangombwa bya Diane Shima, mu kubyakira akaba atarigeze atangaza ko mu byo uyu mukobwa yatanze, hari icyaburaga mo.

Abasesengura iby’aya marira y’ingona ya perezida Kagame, bakaba bemeza ko ubutegetsi bwa FPR, n’ubwo bwizeye kuziba (kwiba) amatora ataha nk’uko busanzwe bubikora, butewe ubwoba n’abanyabubasha b’iyi si, bashyiraho ubutegetsi bwo muri Afurika, bakanabukuraho igihe bashakiye.

Ubu bwoba bwumvikana mu magambo ya perezida Kagame, wibasiye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abarega ko ngo bivanga mu bibazo bitabareba. Aha yasaga n’ujomba ibikwasi uwitwa Michael Ryan, uhagarariye umuryango w’ibihugu by’i Burayi mu Rwanda (Union européenne), ubwo uyu mugabo yatangazaga ku mbuga nkoranyambaga ko atabona impamvu kandidatire (candidature) ya Diane Rwigara itemewe na komisiyo y’amatora.

Ku ikubitiro, uyu muryango w’ibihugu by’i Burayi, wari waramaze gutangaza ko utazohereza indorerezi zawo muri aya matora yo muri kanama, nk’uko wari usanzwe ubigenza mu matora yabanjirije ay’uyu mwaka. Ukutazohereza indorerezi bikaba binajyanye n’uko nta n’urupfusha uyu muryango uzatanga mu gukoresha ayo matora. Ibi byose bikaba bikubiye mu cyemezo cy’uyu muryango, icyemezo cy’uko udashyigikiye na gato ko perezida Kagame yongera kwiyamamariza indi manda, kubera ko Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganyiriza umukuru w’igihugu manda ebyiri gusa; we ariko akaba yararihinduye yitwaje ko abaturage bashyikirije ubusabe bwabo inteko ishingamategeko (parlement). Aha twakwibutsa ko ubwo busabe bwaje mu nkangara zipfundikiye, bishatse kuvuga ko demokarasi mu Rwanda ipfundikiye ko idahari cyangwa ngo ibe yazakorwa ku mugaragaro. Twakwibutsa kandi ko Leta Zunze ubumwe za Amerika na zo, zamaganiye kure iyi manda ya gatatu, perezida Kagame yihaye ku ngufu.

Kandidatire ya Diane Rwigara itwaye iki ubutegetsi?

Umwari Diane Rwigara ni umukandida ubutegetsi butari bwiteze na gato. Yaje abutunguye kandi aza atarya iminwa. Yavumbutse nyuma y’uko ubu butegetsi abureze ko ari bwo bwahitanye ise umubyara, umunyemari Asinapolo Rwigara. Diane Shima yatangaje rugikubita ko, n’ikimenyimenyi, ngo ise akimara kugongwa n’igikamyo muri 2015, abicanyi b’ubutegetsi ngo bamushushubikanyije mu buruhukiro, bamwicira yo akiri muzima. Umuryango wa nyakwigendera wanagerageje gusaba umurambo ngo ukoreshe ibizamini bicukumbuye aho bwizeye (autopsie) ariko polisi y’igihugu n’ubutegetsi burabyanga. Ubutegetsi buregwa iki cyaha cyo kwica, busa n’ububigambiriye, ntibwigeze bukinyomoza. Ukutakinyomoza, bikaba bisa n’aho bifite aho bihuriye n’ukuri.

Kubera ibi birego bikomeye, kandidatire (candidature) ya Diane Rwigara ikaba iteye ubwoba ubutegetsi bwa Kagame. Niba mu kwiyamamaza kwe, uyu mukobwa akomeje gushyira ibi birego ahagaragara,  dore ko yakunze kuvuga ko ibyabaye ku muryango we, byabaye no ku yindi miryango itandukanye, ubutegetsi ntibuzashobora kumuhagarika. N’iyo bwamufunga cyangwa bukamwica, ntibyasiga ubusa. Aha hari uwambaza ati ko hari abandi bashatse gusimbura Kagame ku butegetsi bagafungwa, Diane we abarusha iki? Igisubizo cy’iki kibazo, kiroroshye: Ingabire na Mushayidi bari ba nyakamwe, bari inkehwe; bari nk’inzuki zitagira urwiru. Abagombaga kubashyigikira, babatabye mu nama. Ni ibigwari nk’ibindi byose. Kuri Shima Rwigara, si ko bimeze. Abatumye ahaguruka, ntibagira ingano. Barimo abahutu n’abatutsi, barambiwe ubutegetsi bw’abicanyi b’i Kigali. Bari mu gihugu no hanze yacyo. Banari mu bushorishori bw’ingoma ya FPR, n’ubwo bakora rwihishwa.

Uyu mwari aramutse yishwe cyangwa agafungwa, aba ntibasakuza gusa, nk’uko abasakuriza i Burayi na Amerika, babigize intwaro kuri Ingabire na Mushayidi. Bahagurukira rimwe, kubera ko urupfu rwa Assinapolo Rwigara rwabababaje bose, kandi akaba yari umwe mu banyemari ba mbere, bafashije ubutegetsi bwa FPR, kuva ababugize binjiye ishyamba, kugeza babufashe burundu, muri nyakanga 1994. Ingabire na Mushayidi ntacyo bagiraga cyo kubufasha! Ni yo mpamvu ifungwa ryabo ritagize icyo rihungabanyaho ubutegetsi bw’igitugu. Ikindi kiyongeraho ni uko abantu bose batabibonagamo, cyane cyane abari bari muri FPR, ubu bamaze kuba abarakare ari benshi no kongera gukwirakwira ishyanga aho ubu ubuhunzi bubamereye nabi.

Ubwoba bwa Kagame ntibushingiye kuri ibi gusa. Ubutegetsi bwe buramutse bwemereye Diane kwiyamamaza, buzi neza ko yatsinda amatora, kuyiba bikaba byagorana. Muti abayiba bagiye hehe? Baracyahari, ariko ntibazakomeza kwiba amajwi y’abatsinze amatora buri gihe, ngo bishoboke. Abagombye kuyibira Kagame, barimo benshi batamushaka. Ntibakimushaka kuko na bo barashaka ubutegetsi; ubutegetsi bwihishe inyuma y’agakingirizo k’umwari witwa Diane Nshimyimana. Demukarasi yo kwiba amatora yo muri 2003, itandukanye cyane n’iyo muri 2017. Abibye amajwi Fawusitini Twagiramungu muri kiriya gihe, ntibakeneye kongera kuyibira Kagame, kuko ni bo bashyizeho ugomba kumwirukana ku butegetsi. Ntibashaka ko igihugu barwaniye kigirwa ingarigari y’umuntu umwe (Paul Kagame), nk’aho yavukanye imbuto.

Kagame mu mayira abiri!

Iyo uteze amatwi amagambo ya Pawulo Kagame muri aya majwi y’iki kiganiro kiri mu nsi, uhita wumva ko agahuru k’imbwa gasa n’akari hafi gushya. Ni Perezida w’u Rwanda, udashaka kurekura ubutegetsi mu mahoro, keretse akaboko bagaciye. Ni wa mukuru w’igihugu w’imburagihana, wabuze epfo na ruguru. Ni umuyobozi urangwa n’ubwoba ndetse n’agahinda k’abakagombye kumushyigikira muri manda ya gatatu, nyamara bakaba batakimukeneye. Ni perezida wikoma ba gashakabuhake, bamuhaye ubutegetsi, none bakaba barimo kumwigarika.

Iyo aramuka yiyumva mo icyizere cyo gutsinda aya matora no kongera kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi iri imbere, iyi disikuru ye ntiyari ngombwa, mu by’ukuri. Kuba yikomye amahanga, ashyigikiye kandidatire z’abakandida bigenga, nuko abona ntaho asigaye. Ameze nka ka kanyoni karitse hejuru y’inyanja cyangwa ku nzira aho umuhisi n’umugenzi akabuza amajyo n’amahwemo; ndetse bamwe muri bo bakagatera mu cyari cyako amabuye. Nta yandi mahitamo Kagame agifite, uretse kwiyahura muri iyo nyanja, akoga magazi cyangwa ikamumira burundu. Ageze aho Habyarimana yari ageze muri 1994, ubwo inyenzi zari zimwugarije, ati «nzarwana kugeza ku wa nyuma». Inzozi ze zabaye impamo!

Ntabwo ari ba gashakabuhake bonyine batereranye umunyagitugu Pawulo Kagame. N’abayobozi b’ibihugu by’abaturanyi, baramugenda runono. Museveni ntibacana uwaka n’ubwo babanye bya nyirarureshwa. Nkurunziza we araye ari bumuraseho, niba atazamutanga; kumutanga kugirango abanyarwanda n’abamurwanya, abe abarangaje gato. Utazi ubwenge, ashima ubwe; utazi n’imbaraga z’undi, ahora avuga ngo «ngwino turwane». Izi ntambara abanyagitugu bakunze gushyira imbere, hari ubwo rimwe na rimwe ari zo zituma rubanda iruhuka agahotoro k’umukandida umwe rukumbi!

(Tega amatwi amarira y’ingona, muri aya majwi yo mu nsi).  

 

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email