Amaburakindi atumye abayobozi b’ishyaka “Les Républicains” bajya inyuma ya Fillon batizeye ko azarenga umutaru

François Fillon yatumiye imbaga y'abamushigikiye kwereka abatakimufitiye icyizere, ko inyuma ye hakiri benshi, 05/03/2017 Trocadéro/Paris. Ifoto (c) sudouest

07/03/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Mu gihe habura ukwezi n’igice mu Bufaransa bagatora umukuru w’igihugu, ishyaka ry’aba “Les Républicains” rimaze iminsi mu gihirahiro. François Fillon watowe n’iri shyaka mu kwezi k’Ugushyingo ngo arihagararire muri ayo matora, byageze muri Gashyantare, amadosiye y’ubutabera bumukekaho gukoresha umutungo w’igihugu mu nzira zitemewe, amutesha icyizere mu banyagihugu kugeza no ku bo mu ishyaka rye. Fillon yari yaravuze ko aramutse akurikiranyweho icyaha nk’icyo atakomeza kwiyamamaza. Kutubahiriza ibyo yari yarivugiye, byatumye hari abamwitarura, kandi muri bo harimo n’abayobozi bagera kuri 300 batowe n’abaturage, hakabamo n’abari ibyegera bye b’igikorwa cyo kumwamamaza. Byageze n’aho n’abayobozi bakuru b’ishyaka bamwotsa igitutu ngo yegure asimbuzwe n’undi. Ku munota wa nyuma, abo bayobozi bahuriye mu nama tariki ya 06/03/2017, bayirangije batungura benshi, bavuga ko biyemeje kujya inyuma y’umukandida Fillon. Ni amaburakindi, kuko uretse no kuba atacyubashywe nka mbere, ndetse n’abari kuzamutora bakaba baragabanutse, ntawuzi uko bizamugendekera imbere y’abacamanza azitaba mu minsi ya vuba.

Kwisubiraho byatewe ni iki?

Abayobozi b’iri shyaka bahuye n’urukuta rudasanzwe. Gusa bashobora no kuba bari kwikomanga mu gatuza (me culpa) kuko hari ibyashoboraga kuba byarakozwe mu rwego rwo kwirinda kugwa mu cyeragati. Ubusanzwe, politiki ni no kumenya guteganya; kureba kure, ugatekereza uko wakemura ingorane zitarakugwa hejuru. Ishyaka “Les Républicains”, nubwo ari rimwe mashyaka akomeye, ryaratunguwe. Ikibazo cyavutse, ni uko hari byinshi amategeko agenga amajonjora y’abakandida ku rwego rw’ishyaka (les primaires) atari yarateganyije. Muri iyi minsi, abagize iri shyaka bisanze mu bihe n’ibibazo bitateganyirijwe uburyo byakemurwa, ngo bibe byaranditswe mu mabwiriza cyangwa amategeko agenga ayo matora y’umukandida ku rwego rw’ishyaka, n’ibishobora guhinduka byose kugeza amatora mu rwego rw’igihugu arangiye:

Mbere na mbere, ntibigeze batekereza ku mpamvu zatuma uwari watsinze amajonjora asimbuzwa undi, n’uburyo byakorwa. Ibi byatumye Fillon abyuririraho, ababwira ko ari we mukandida watsinze ayo majonjora ku buryo budasubirwaho. Bagenzi be bifuzaga ko yasimbuzwa undi udafite ubusembwa nk’ubwe, byababereye ihurizo kubona aho bashingira bamuvana ku izima. Ntibyari bihagije kumubwira ngo nyamara wari waravuze ko wakwegura ukemanzwe bigeze aha. Ntihigeze hagenwa uburyo uwari kumusimbura yatoranywa. Ntaho byari byanditse ko uwari wabaye uwa kabiri (Alain Juppé) ari we wamusimbura, nubwo benshi bavugaga ko ari umugabo ubifitiye ubushobozi. Nta n’aho byari byanditse ko hakongera kuba andi majonjora anyuze mu matora.

Icya kabiri, amabwiriza agenga ariya matora yo guhitamo umukandida ku rwego rw’ishyaka, n’ibikorwa biyakurikira, ntiyari yarateganyije ku buryo bunoze imicungire y’ikigega cy’amafaranga akoreshwa mu kwamamaza umukandida. Kutareba kure, byatumye bibwira ko utsinze mu majonjora aba abaye umukandida wabo bidasubirwaho, ku buryo n’akayabo k’inkunga y’amafaranga y’ibikorwa byo kwiyamamaza aho gucungwa n’ishyaka, byahawe gucungwa n’uruhande rwa Fillon. Bivuga ko iyo Fillon yegura, yari afite n’uburenganzira bwo kujyana ka kayabo, ku buryo uwari kumusimbura mu gikorwa cyo kwiyamamaza, yari gutangirira kuri zeru ku bijyanye n’amafaranga. Cyari ikibazo gikomeye kitigeze gitekerezwaho mbere.

Nicolas Sarkozy na we yageze aho asaba Fillon kwemera agasimbuzwa undi. Ifoto (c) express.fr

Nicolas Sarkozy na we yageze aho asaba Fillon kwemera agasimbuzwa undi. Ifoto (c) express.fr

Kuki kugarukira Fillon byabaye amaburakindi?  

Fillon amaze kubona ko nta ho bamuhera bamwigizayo, kandi anafite abarwanashyaka bamushyigikiye, yimye amatwi abayobozi bamubwiraga ko agiye gutuma ishyaka ritsindwa ngo kuko ibyo aregwa byamutesheje agaciro. Byaje gukomera, bamwe mu bo bari bafatanyije mu gikorwa cyo kwiyamamza batangiye kwegura. Ibi, bisa nk’aho ntacyo byahinduye Fillon wikomereje gahunda nk’aho ntacyabaye, yishingikirije ko uretse ko nta n’icyaha kimuhama, ntawugomba kumubuza kwiyamamaza kuko yabitsindiye mu ijonjora. Yashyizweho igitutu na bagenzi be ngo yegame babone uko bashyiraho undi, nyamara Fillon aranangira. Hari abasabaga Alain Juppé kuvuga ko na we abaye umukandida kuko ibintu byari byadogereye. Juppé yahisemo guceceka ngo adafatwa nk’uteje amacakubiri. Kera kabaye, amaze kubona ko Fillon atazasubira inyuma, Alain Juppé yatangaje ko bidasubirwaho atazigera agaruka muri iyo gahunda.

Alain Juppé bamwe bamubonagaho ubushobozi bwo gusimbura Fillon. Ifoto (c) sudouest

Alain Juppé bamwe bamubonagaho ubushobozi bwo gusimbura Fillon. Ifoto (c) sudouest

Hagati aho, Fillon yahuye n’indi nkubiri. Byageze n’aho bamwe mu byegera begura ariko biba iby’ubusa. Patrick Stefanini, umuyobozi mukuru w’igikorwa cyo kwiyamamaza yareguye, kimwe ndetse n’abari bamwungirije ari bo Vincent Le Roux et Sébastien Lecornu. Umubitsi mukuru na we yareguye, anakurikirwa n’umuvugizi mukuru Thierry Solère. Undi uzwi ni Bruno Lemaire wari umujyanama mu bikorwa mpuzamahanga na we yareguye anavuga ko agaye Fillon ko atubahiriza ibyo ubwe yivugiye. François Fillon yafunze amatwi yikomereza urugendo, nubwo bagenzi be bamubwiraga ko ari kwiroha ubwe atanaretse ishyaka ahagarariye. Abayobozi b’ishyaka babonye ko bishobora guteza amacakubiri atanakemura gutsindira umwanya wa perezida wa Repubulika, bahisemo guhumiriza bavuga ko bagiye inyuma ya François Fillon. Kuri abo bayobozi, nta cyo byari kungura ishyaka gushyiraho undi mukandida mu gihe Fillon yari agikomeje kwiyamamaza. Mu yandi magambo hari kuba havutse ikibazo cyo gusa n’ukasemo imirwi ibiri amajwi avuye ku bashyigikiye igice cya ba “Les Républicains”.

Kugira abakandida babiri, kwari ukugonganira ku majwi amwe, byari kugabanya kurushaho amahirwe yo kurenga icyiciro cya mbere cy’amatora ya perezida wa Repubulika ateganyijwe tariki ya 23 Mata 2017. Icyiciro cya kabiri, ari na cyo kizagaragaza uzasimbura François Hollande (wahisemo kutongera kwiyamamaza), giteganyijwe tariki ya 7 Gicurasi 2017. Hagati aho, ishyaka UDI ryari ryiyemeje gushyigikira Fillon, na ryo ryavuze ko ribaye ryisubiyeho bitewe n’iriya nkubiri.

Ese ikibazo mu ishyaka ry’aba “Les Républicains” kirakemutse burundu?

Nk’uko biri no mu mutwe w’iyi nyandiko, icyemezo cyafashwe ni amaburakindi. Nta no gushidikanya ko hari abemeye batemeye. Nta gushidikanya ko hari abari muri iri shyaka batazakurikira Fillon mu gikorwa gikomeje cyo kwiyamamaza, nta no gushidikanya ko hari n’abazatora undi utari Fillon, niba koko Fillon ari we mukandida kuwa 23 Mata. Hari n’abakeka ko iri shyaka rishobora kubyara amashyaka abiri mu mezi ari imbere. Kugeza uyu munsi, amahirwe yo kujya mu cyiciro cya kabiri cy’amatora, aragerwa ku ntoki kuri Fillon, kuko mu mibare icishirije (sondages), imushyira ku mwanya wa gatatu (20%). Uyu munsi, abahabwa amahirwe yo guhatana bwa nyuma ni Marine Le Pen wa FN (26.5%), uwa kabiri uri no kumusatira muri iyi minsi Emmanuel Macron (25.5%) wiyamamaza abinyujije mu ishyirahamwe yise “En Marche” (uyu mugabo ufite imyaka 39 gusa, yahoze mu ishyaka PS riri ku mwanya wa kane muri za “sondages”, Benoît Hamon akaba ari we watsindiye kuba umukandida waryo (16%), hafi aho hari undi mukandida witwa Jean Luc Mélenchon (12%) aba bombi baramustse bagiye hamwe baca kuri Fillon, bakaba baza mu b’imbere). Muri iki gihe, imibare y’ikigereranyo ivuga ko muri bariya bakandida bose, uwahura na Le Pen mu cyiciro cya kabiri, uwo ari we wese ngo yatsinda bitagoranye uyu mutegarugori wo mu ishyaka rifatwa nk’iriheza inguni. Cyakora ntawagendera cyane ku bya “sondages” kuko ni nk’ishusho idahishura ukuri igihe cyose (iyi ni imibare y’ikigo cya “sondages” kitwa “Opinionway”. Ishyaka “Les Républicains” rifite abayoboke benshi, ariko kutavuga rumwe hagati yabo muri iyi minsi, nta cyizere cy’ intsinzi bitanga, nubwo no muri politiki na ho nta kidashoboka.

Ni nde “nyirabayazana w’akangaratete muri iri shyaka ry’ikigugu mu Bufaransa?

Hari ushobora kuvuga ko amavu n’amavuko y’ibibazo by’ingutu François Fillon n’ishyaka rye bahuye na byo, ko ari inyandiko y’ikinyamakuru “Canard Enchaîné” cyatangaje ko Fillon yageneye umugore we n’abana umushahara nk’aho hari akazi bakoze kandi ari nta ko. Ariko niba ibyo icyo kinyamakuru kivuga ri ukuri, ubwo si cyo cyagirwa nyirabayazana, ahubwo intandaro y’ibibazo izagaragara neza nyuma y’ibizashyirwa ahabona n’ubutabera. Iki kinyamakuru ni cyo cyahishuye ko François Fillon yahembaga umugore we byitwa ko amukoresha mu biro bye nka depite (akoresheje umutungo w’igihugu). Aho hari hagati y’umwaka w’1998-1990 na hagati y’2002-2013. Iki kinyamakuru kikemeza ko ako kazi katabayeho, nyamara Penelope Fillon ngo yahembwaga buri kwezi amayero 3677. Ikinyamakuru cyavugaga ko muri kiriya gihe cyose yaba yarahembwe akayabo k’amayero 900000. Gusa, uyu mutegarugori n’umugabo we bavuga ko ngo ibyo ari ibinyoma. Bazitaba abacamanza muri iyi minsi. Uretse akazi nk’ako kavugwa ko kahembewe katarakozwe, iki kinyamakuru cyanatangaje ko n’abana babiri ba Fillon ngo bahembwe muri ubwo buryo, amayero 84000. Fillon yasobanuye ko amategeko atamubuzaga gukoresha abo mu muryango we, ko kandi yakabahaye kuko ari bo ba mbere afitiye icyizere. Cyakora yavuze ko atabisubira, ngo kuko nyuma yo kwitegereza uburyo abafaransa babyakiriye, ngo asanga bidakwiye muri iki gihe.

Ikindi kintu gikomeye, abafaransa bagaye François Fillon ni uburyo yitwaye mu magambo, umunsi ubutabera bwiyemeje guperereza no kumutumiza kwitaba abacamanza. Mu mvugo ye yagaragaje ko adafitiye icyizere urwo rwego; ubundi avuga ko hariho imigambi yo kumuca burundu mu kibuga cya politiki. Mu gihugu kirimo ubwigenge bwa buri rwego rw’ubutegetsi, imvugo ya Fillon yatumye bamwe bamugaya kuko bamufataga nk’umuntu uzubahiriza.

Abitegereza ibibaye mu Bufaransa muri iyi minsi, bemeza ko bisize bihindanyije isura ya politiki y’igihugu. Ubufaransa busanzwe buri mu bihugu by’intangarugero muri demokarasi. Uyu mwaka buhuye n’ikigeragezo gishobora kuba bugitesheje amanota. Ibintu nka biriya byri gukemangwa kuri François Fillon, iyo bibaye mu gihugu nka Noruveje, Danimariki, cyangwa Suwede, ugomba kwibwiriza ugahita wegura, ugasimburwa n’udafite amakemwa.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email