Abo mu muryango we bafite impungenge ko yashimutiwe i Kigali n’inzego zishinzwe ubutasi

Violette Rukundo yaburiye i Kigali tariki ya 14/02/2017, nyuma y'iminsi itanu avuye mu Bwongereza. Ifoto (c) FR/F

02/03/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Hashize ibyumweru birenga bibiri, umuryango wa Violette Rukundo ubuze irengero rye mu gihe yari i Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda. Bwa nyuma, uyu mutegarugori yavuganye n’umugabo we kuri telefoni igendanwa tariki ya 14 Gashyantare 2017 ari hafi kugera Nyabugogo, nyuma y’akanya gato ntiyabashije kumenya aho arengeye. Umuryango we ufite impungenge nyinshi ko yaba yarashimutswe agashyirwa ahantu hataramenyekana kugeza uyu munsi. Ikindi abo mu muryango we babonye kidasanzwe ni uko telefoni ye na email ye byinjiwemo n’abantu bigaragara ko bashakaga kumenya abo yandikirana na bo n’ibyo bavugana.

Uyu munyarwandakazi unafite ubwenegihugu bw’abongereza, yari yageze mu Rwanda tariki ya 09 Gashyantare 2017, akaba yari agiye mu mihango yo gushyingura umubyeyi we wari witabye Imana i Nyagatare. Violette yabuze, buri bucye akurira indege asubira i Burayi (Leeds mu Bwongereza), aho umugabo we n’abana be babiri bari bamutegereje.

Yaba azira umugabo we?

Nyuma yo kumenya iyi nkuru yabanje gutangazwa n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza “I News”, twashakishije umugabo wa Violette kugira ngo tumubaze niba hari icyo yabashije kumenya ku mvo n’imvano y’iburirwa irengero ry’umufasha we. Ku murongo wa telefoni Faustin Rukundo yadusobanuriye ko atekereza ko yaba yarashimutswe n’urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza. Tumubajije icyo ashingiraho, Faustin Rukundo ati: “na mbere y’uko umugore wanjye ajya mu Rwanda nari mfite amakenga ko yazira ko ndi umwe mu bayobozi ba RNC, nka Komiseri ushinzwe urubyiruko. Ati: “mbere y’uko Violette afata gahunda yo kujya gushyingura se, nabimuganirijeho, mubwira impungenge, ansubiza ko kuba we atari mu bikorwa bya politiki, adafite ubwoba, ko yumva nta cyamubuza guherekeza bwa nyuma umubyeyi we.” RNC, Rwanda National Congress (Ihuriro Nyarwanda), ni rimwe mu mashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame.

Faustin Rukundo n’abana be babiri b’abahungu (uw’imyaka icumi n’uw’imyaka umunani) yabyaranye na Violette bafite agahinda ko ririya shimutwa riherekejwe n’ibikorwa by’iyicarubozo, bakanatinya ko ashobora kwicwa. Rukundo avuga ko yabwiwe n’umwe mu bakora muri ruriya rwego rw’ubutasi ko bafite Violette. Nyamara, abo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza babajije abategetsi bo mu Rwanda iby’ibura rya Violette Rukundo, basubije ko ntacyo bariziho.

Mu kiganiro Faustin Rukundo yagiranye na BBC Gahuzamiryango tariki ya 02/03/2017, umunyamakuru Prudent Nsenguyumva na we yamubajije uko ibura rya Violette ryagenze:

Ikinyamakuru “I News” kivuga ko umudepite wo mu gace Violette yari atuyemo, yashyikirije ikibazo umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga Boris Johnson, amubaza mu rwego rw’akazi, icyo guverinoma iri gukora ku ibura ry’uriya mutegarugori. Koko rero, Violette Rukundo akomoka mu Rwanda, ariko ni n’umwongerezakazi. Ibi bivuga ko ibihugu byombi biba bigomba guhagurukira ikibazo nk’iki cy’ibura ry’ufite ubwenegihugu bwacyo. Iminsi iri imbere izerekana niba hari uruhare rwiza, rufatika igihugu cyagize k’umwenegihugu wacyo.

Kuburirwa irengero mu Rwanda si ikintu gishya ariko gikwiye kubonerwa umuti

Muri iyi minsi, na none, uwitwa Lionnel Nishimwe yaburiwe irengero kuva tariki ya 07 Gashyantare 2017. Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko yari yatahutse umwaka ushize avuye mu buhungiro mu gihugu cya Zambiya. Akiri mu buhungiro yari ahagarariye ishyirahamwe rivuganira impunzi. Hari abavuga ko Lionel Nishimwe ari  mwishywa wa Koloneli Théoneste Bagosora, nyamara abo muri uyu muryango bo bavuga ko nta sano bafitanye na we. Nishimwe akiri mu buhungiro yanenze bikomeye ubutegetsi bwa Jenerali Paul Kagame avuga ko uretse no kuba burangwa n’igitugu, ko butoteza abatavugarumwe na bwo, abandi bukabafunga, abandi bukabica.

Lionel Nishimwe amaze ibyumweru birenga bitatu aburiwe irengero. Ifoto face2faceafrica

Lionel Nishimwe amaze ibyumweru birenga bitatu aburiwe irengero. Ifoto (c) face2faceafrica

Ikibazo cy’ibura cyangwa iburirwa irengero ry’abantu, cyavuzwe kenshi n’imiryango itegamiye kuri Leta, irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, nka Human Rights Watch (ifite icyicaro gikuru muri Amerika, ikagira n’amashami hirya no hino ku isi), Amnesty International (ifite icyicaro mu Bwongereza) n’iyindi.

 

 

 

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email