Abategetsi b’u Rwanda nibagerageze kwiha akabanga, bo gukabya kubeshya

Dr Jean Damascène Bizimana, umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG

Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa  ni “Mbanza nkumene nanjye”?!

Buri gihe iyo hakozwe raporo mu gihugu kimwe ku kindi, byanze bikunze hagomba kuboneka iyindi iyisubiza mu kindi gihugu. Gusa ikitumvikana kugeza ubu ni uko igisubizo kiza na cyo ari irindi hurizo, rishaka ko ibihugu byombi birushanwa mu kugaragaza ibyaha, kandi icyari gitegerejwe ari ukwiregura ku byo igihugu kimwe kiba cyareze ikindi. Ibi bihugu byombi birangwa no guhimana, umuntu akaba yakwibaza igihe ibibazo byabyo bizarangirira

Muri uru rwego tumenyereye gusoma ahantu hanyuranye Ubufaransa bujya bugaruka ku iraswa ry’indege yari itwaye perezida Yuvenali Habyarimana  w’u Rwanda na Perezida Sipiriyani Ntaryamira w’u Burundi, hamwe n’abari babaherekeje; ndetse n’abapilote b’Abafaransa b’iyo ndege yahanuwe ku itariki ya 6 Mata 1994, ndetse bikavugwa ko iryo hanurwa ari ryo ryabaye intandaro ya jenoside yakozwe mu Rwanda.

Nyuma y’iki gikorwa cy’iterabwoba hakozwe anketi zari ziyobowe n’umushinjacyaha w’umufaransa Jean-Louis Bruguière, waje kwerekana urutonde rw’abasirikari bakuru 10 bagombaga gushinjwa iki gikorwa cy’iterabwoba, byaje ndetse no gukurikirwa n’izindi manda z’umushinjacyaha w’umwesipanyoli wemezaga ko hagomba gusohoka manda 40 zigomba gufata bamwe mu basirikari bakuru b’ingabo z’u Rwanda, barimo na Perezika Kagame Paul, kubera ko icyo cyaha cyakozwe ari we wari mukuru w’izo ngabo zaje no guhinduka ingabo z’u Rwanda nyuma.

Ibyemezo byari muri izi raporo byatumye Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose ngo byo gushyirwa mu bikorwa. Muri ibyo yakoze harimo no gutangiza amaperereza ku ruhare rw’ingabo z’abafaransa zari mu Rwanda muri icyo gihe. Izibukwa cyane ni “Raporo Mucyo” na “Raporo  Mutsinzi”.  Nyuma Ibintu byaje gusa nk’ibisinziriye kugeza igihe Abafaransa baje gukorera anketi ku butaka bw’u Rwanda, bakayisoza bemeza ko hagikenewe ibindi byakorwa kugira ngo hafatwe ibyemezo byo kuyigeza mu rukiko, kuko raporo ya Bruguière yabaye nk’itandukanye n’iyayobowe na Trevidic. Uyu mushinjacyaha na we yaje kuva muri iri perereza, nk’uko byari byagendekeye Jean Louis Bruguière mbere ye, kugeza ejobundi habonetse undi mushinjacyaha wahise azamura iyo dosiye, kuko ngo hari umutangabuhamya, Jenerali Kayumba Nyamwasa, wari wagejeje kuri abo bashinjacyaha ubushake bwe gutanga ubuhamya.

U Rwanda rukimara kumva iyi nkuru na rwo rwashinze Dr Jean Damascene Bizimana (umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenocide, CNLG), ko yashaka uruhare rw’abafaransa muri jenoside yakozwe mu Rwanda. Mu nyandiko yasohoye mu kinyamakuru “The New Times” cyo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2016, umuntu asemuye mu kinyarwanda agira ati: ” ubufatanyacyaha bw’abafaransa muri jenoside, uruhare rw’abasirikari bakuru “. Ku ifoto ijyana n’iyo nkuru, haragaragara inyandiko iyiherekeje igira iti “Mu gihe cya jenoside, abasirikari b’abafaransa  barimo gushyikiriza interahamwe kuri bariyeri ingorwa ya jenoside”. Ni yo yari iri munsi y’ifoto, uretse ko mu gihe nandikaga iyi nkuru iyi nteruro ntayishyizeho. Bibaye ngombwa uwaba ayifite yazayitugaragariza).

French complicity in the Genocide: the role of senior military officers

During this operation, Gilbert Canovas organised a training of militiamen on killing and infiltration methods.
14779240795

During the 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda, different French officials…

newtimes.co.rw|By The New Times Publications

Reka dusesengure iyo foto:

Ariko mbere yo gusesengura iyi foto, turamenyesha abasomyi bacu ko “The New Times” imaze kubona ko abantu banenze ubu buriganya mu gutangaza amakuru, iki kinyamakuru kihutiye guhanagura iyo foto. Igishimishije ariko ni uko abantu bari bamaze kuyibona bakanayibika, kuri izi ebyiri ziri aha hejuru muribonera uwayanditse: Jean Damascène Bizimana; ikinyamakuru cyayitangaje: “The New Times”, ariko noneho wagifungura ukabura iyo foto. Aho babereye abaswa ntibigeze bahindura yaba umutwe w’inyandiko cyangwa nyirayo. Bikaba ari byo duheraho twerekana ko ibibera mu Rwanda, habamo n’ibihimbano.

Kuri ayo mafoto turemera ko abasirikari b’abazungu tubona muri iyo modoka ari abafaransa koko, kuko icyapa cy’imodoka (plaque minéralogique) ni imfaransa, ndetse n’abayirimo ni abazungu, twakwemera ko ari abafaransa, cyane cyane iyo urebye imyenda ya gisirikari bambaye.

Biragaragara ko hari umuntu bagiye kuvanamo, abagiye kumwakira ni bariya basirikari, ndetse umwe we aragaragara ko yiteguye kumwakira ukurikije aho ageze amusanga. Uwo umusanga rero, kimwe na bagenzii be bari kumwe baragaragazwa n’igihagararo cyabo, imyenda bambaye idasa kimwe n’ingofero, ariko cyane cyane za bottes byose by’inkotanyi. Nta nterahamwe zagaragaye zambaye bene iyi myenda ya gisirikari, uvanyeho ko n’interahamwe yari kuba ireshya nk’izi zo kuri iyi foto ba Katumba na bagenzi babo bari kuba barabishe kera.

Ikindi cya nyuma umuntu yavuga nta bariyeri igaragara.

Gukoresha iyi foto rero nka propaganda byerekana ko babuze ifoto ifatika bashyiraho, kugira ngo usomye inyandiko yabo yemere. Iyo ushyize ifoto nk’iyi mu mwandiko wise ko werekana uko Abafaransa bafashije interahamwe muri jenoside, kandi ukabikora witwa ko ari wowe muyobozi mukuru w’Ikigo Gikuru cy’Igihugu cyo kurwanya jenoside, uba nta ko utakoze ngo ubutumwa bwawe bunyure abasomyi.

Ariko nanone iyo witegereje nk’aya makosa ushaka guhatira abantu kwemera bihita byambika ubusa wowe ubwawe nk’umuntu , utinyuka gukora ibishoboka byose ngo ubeshye, ariko bikanatesha agaciro ibyo igihugu cyose gishingiraho gihimba inkuru . Ibi bifite ingaruka ku bitangazwa byose n’Abayobozi b’u Rwanda, abantu babazi badasiba kuvuga ko byose ari ibihimbano. Ikibazo: Ni ryari abantu bazamenya niba Leta y’u Rwanda ivugisha ukuri cyangwa ibeshya? Ese ibyahimbwe n’iyi Leta hari igihe kizagera bigasubirwamo? Ni cyo ububiko (archives) bizamarira amateka. Ni ikibazo cy’igihe rero.

Nubwo ariko byabaye akamenyero ko Leta y’u Rwanda icuruza ibinyoma, icyo twayisaba n’uko yajya yikubita agashyi ikanamenya n’amayeri yo gupfunyika ibyo binyoma itahataye ibaba.

Emmanuel Senga

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email