Abategetsi b’u Rwanda bamaganye icyemezo cyo gufungura Ferdinand Nahimana na Padiri Emmanuel Rukundo

Amb. Valentine Rugwabiza, uhagarariye u Rwanda muri LONI. Ifoto (c) Igihe

22/12/2016, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Tariki ya 14 Ukuboza 2016, urwego rwa LONI (Umuryango w’abibumbye) rushyinzwe inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, rwatangaje ko Ferdinand Nahimana na Padiri Emmanuel Rukundo, abanyarwanda bari bafungiwe muri gereza y’i Koulikoro muri Mali kubera guhamwa na jenoside yakorewe abatutsi, bafunguwe batarangije imyaka yose bari barahanishijwe. Nahimana yari yarakatiwe imyaka 30, na ho Rukundo ahanishwa imyaka 23 y’igifungo.

Ferdinand Nahimana (ibumoso), Padiri Emmanuel Rukundo (iburyo)

Ferdinand Nahimana (ibumoso), Padiri Emmanuel Rukundo (iburyo)

Umucamanza Theodor Meron, perezida wa ririya rwego rwa LONI rushinzwe inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, yasobanuye ko nubwo ibyaha barezwe bifite uburemere, ariko ngo kuba baragaragaje imyifatire myiza mu gihe gisaga 2/3 by’igifungo, ngo bibaha uburenganzira bwo kuba badohorerwa bagafungurwa mbere.

Ferdinand Nahimana yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu isomo ry’Amateka. Ari mu bashinze RTLM (Radio-télévision libre des mille collines). Iyi radio yumvikaniyeho amagambo yahembeye inzangano ndetse inakongeza ubwicanyi bw’inzirakarengane mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi.

Padiri Emmanuel Rukundo, yari yarakoze umurimo w’iyobokamana ririmo gusoma misa cyane cyane hafi y’abasirikari (aumonier militaire).

Abategetsi b’u Rwanda bamaze kumva ifungurwa ryabo, batangaje ko igikorwa nk’icyo gipfobya jenoside. Uhagarariye u Rwanda muri LONI, Amb. Valentine Rugwabiza yasabye ibihugu bigize Umuryango w’abibumbye, inzego n’abantu batandukanye guhangana n’abashaka gupfobya Jenoside, no kurwanya abashyigikira abayipfobya.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda rwari rusanzwe Arusha muri Tanzaniya rwafunze imiryango tariki ya 30 Ukwakira 2015, rwaburanishije imanza 93 zirimo iz’abantu bafatwa nk’abari ku isonga mu byaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, rwafunzwe nyamara bigaragara ko hari byinshi rutagezeho mu nshingano zarwo. Umuntu yavuga nko kuba rutarabashije guta muri yombi abagize uruhare muri jenoside, rukaba kandi nta mu ntu n’umwe rwakurikiranye mu bakekwa mu bikorwa by’ubwicanyi ku ruhande rwa FPR Inkotanyi, nyamara rwari ribishinzwe. Ikindi rutakoze kandi cyari mu nshingano, ni igufasha abanyarwanda kugera ku bumwe n’ubwuyunge.

 

 

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email